Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 41

Inzoka y’umuringa

Inzoka y’umuringa

ESE iyo nzoka yizingurije ku giti ni inzoka nyanzoka? Oya. Ni inzoka ikozwe mu muringa. Yehova yategetse Mose kuyimanika ku giti kugira ngo abantu bashobore kuyireba maze babeho. Ariko izindi nzoka ziri hasi zo ni inzoka nyanzoka. Zariye abantu zituma barwara. Waba se uzi impamvu?

Ni ukubera ko Abisirayeli bavuze nabi Imana na Mose. Bitotombye bagira bati ‘kuki mwatuvanye mu Misiri kugira ngo dupfire muri ubu butayu? Nta byokurya cyangwa amazi biba hano. Kandi turambiwe kurya iyi manu.’

Ariko manu yari ibyokurya byiza. Yehova yayibahaye akoze igitangaza. Kandi yanabahaye amazi mu buryo bw’igitangaza. Nyamara rubanda ntibashimiye Imana kuba yarabitayeho muri ubwo buryo. Ni cyo cyatumye Yehova ateza Abisirayeli izo nzoka z’ubumara kugira ngo abahane. Izo nzoka zarabariye maze benshi muri bo barapfa.

Amaherezo, rubanda basanze Mose baramubwira bati ‘twakoze icyaha, kuko twavuze nabi Yehova nawe. None saba Yehova adukuremo izi nzoka.’

Nuko Mose asabira abo bantu. Hanyuma, Yehova yamutegetse gucura iyo nzoka y’umuringa akayimanika ku giti, kugira ngo uwariwe n’inzoka wese ayirebe. Mose abigenza atyo, maze abariwe n’inzoka bareba iyo nzoka y’umuringa barakira.

Hari isomo twavana muri iyi nkuru. Hari ukuntu twese tumeze nk’Abisirayeli bariwe n’izo nzoka. Twese turi mu mimerere yo gupfa. Itegereze hirya no hino, urasanga abantu barwara, bagasaza kandi bagapfa. Ibyo biterwa n’uko umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bateye Yehova umugongo, kandi twese turi abana babo. Ariko Yehova yaduteganyirije uburyo butuma dushobora kuzabaho iteka.

Yehova yohereje Umwana we Yesu Kristo ku isi. Yesu yamanitswe ku giti bitewe n’uko abantu benshi batekerezaga ko yari umuntu mubi. Ariko Yehova yatanze Yesu kugira ngo adukize. Nitumuhanga amaso, tukamukurikira, dushobora kuzabona ubuzima bw’iteka. Ariko, tuziga byinshi kuri ibyo nyuma.

Kubara 21:4-9; Yohana 3:14, 15.