Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 44

Rahabu ahisha abatasi

Rahabu ahisha abatasi

ABO bagabo bari mu kaga. Bagomba guhunga kugira ngo baticwa. Ni abatasi b’Abisirayeli, naho uwo mugore urimo ubafasha ni Rahabu. Rahabu atuye muri iyo nzu iri hejuru y’inkike y’umudugudu wa Yeriko. Reka turebe impamvu abo bagabo bari mu kaga.

Abisirayeli biteguraga kwambuka Uruzi rwa Yorodani ngo binjire mu gihugu cya Kanaani. Ariko mbere yo kwambuka, Yosuwa yohereje abatasi babiri. Yarababwiye ati ‘nimugende mwitegereze igihugu n’umudugudu wa Yeriko.’

Igihe abo batasi bageraga i Yeriko, bagiye mu nzu ya Rahabu. Ariko umuntu umwe abwira umwami w’i Yeriko ati ‘hari Abisirayeli babiri baje hano muri iri joro gutata igihugu.’ Umwami yumvise ayo magambo, atuma abantu kuri Rahabu, maze baramutegeka bati ‘sohora abagabo bari mu nzu yawe!’ Ariko Rahabu yari yahishe abo batasi hejuru y’igisenge cy’inzu ye. Nuko aravuga ati ‘ni koko, hari abagabo baje iwanjye, ariko sinari nzi aho baturutse. Bagiye bumaze kwira, mbere y’uko irembo ry’umudugudu rikingwa. Nimubakurikira n’ingoga, murabafata.’ Nuko abo bagabo bajya gushaka abo batasi.

Bamaze kugenda, Rahabu yagiye hejuru y’igisenge cy’inzu yihuta, maze abwira ba batasi ati ‘nzi ko Yehova azabaha iki gihugu. Twumvise ukuntu yakamije Inyanja Itukura igihe mwavaga mu Misiri, n’ukuntu yishe umwami Sihoni na Ogi. Dore mbagiriye neza; ngaho nimundahire ko namwe muzangirira neza. Ko muzarokora data na mama, n’abo tuva inda imwe.’

Abo batasi basezeranyije Rahabu ko bari kuzamurokora, ariko na we akaba yaragombaga kugira icyo akora. Baramubwiye bati ‘uzafate uyu mugozi utukura maze uwupfundike ku idirishya ryawe, hanyuma uteranyirize iwawe abo mufitanye isano bose. Nuko igihe twese tuzaba tugarutse kwigarurira Yeriko, tuzabona uyu mugozi bityo ntituzagira umuntu n’umwe twica mu nzu yawe.’ Igihe abo batasi bagarukaga aho Yosuwa yari ari, bamurondoreye ibyabaye byose.

Yosuwa 2:1-24; Abaheburayo 11:31.