Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 46

Inkike za Yeriko

Inkike za Yeriko

IZO nkike za Yeriko zigushijwe n’iki? Wagira ngo ziguweho n’igisasu kinini. Nyamara muri icyo gihe nta bantu bagiraga bene ibyo bisasu; yemwe nta n’imbunda zabagaho. Iki na cyo, ni ikindi gitangaza cya Yehova! Reka turebe uko byagenze.

Yehova yabwiye Yosuwa ati ‘wowe n’ingabo zawe, muzazenguruke uwo mudugudu. Muzawuzenguruke incuro imwe buri munsi, mugenze mutyo iminsi itandatu. Muzajyane isanduku y’isezerano. Abatambyi barindwi bazayigende imbere bavuza amahembe.

‘Ku munsi wa karindwi, muzazenguruke umudugudu karindwi. Nyuma y’ibyo, muzavuze amahembe cyane kandi buri wese arangurure cyane akome urwamu rw’intambara. Hanyuma, inkike zizaherako zigwe!’

Yosuwa hamwe na rubanda bakoze ibyo Yehova yari yabategetse. Igihe bazengurukaga umudugudu, bose bari bacecetse. Nta n’umwe wavugaga. Humvikanaga gusa urusaku rw’amahembe n’imirindi. Abari batuye i Yeriko bagomba kuba bari bagize ubwoba. Urabona umugozi utukura umanitse ku idirishya? Ririya dirishya ni irya nde? Rero, Rahabu yari yakoze ibyo ba batasi bari bamubwiye. Abagize umuryango we bose bari kumwe na we mu nzu bategereje.

Hanyuma, ku munsi wa karindwi, bamaze kuzenguruka umudugudu incuro zirindwi, amahembe yaravugijwe, ingabo zirangurura amajwi, maze inkike ziragwa. Nuko Yosuwa aravuga ati ‘mwice abari mu mudugudu bose maze muwutwike. Mutwike buri kintu cyose. Zahabu, ifeza, umuringa n’icyuma abe ari byo byonyine mutagira icyo mutwara, ahubwo muzabishyire mu bubiko bw’ihema rya Yehova.’

Maze Yosuwa abwira ba batasi ati ‘nimwinjire mu nzu ya Rahabu, mumusohore, we n’umuryango we.’ Nuko Rahabu n’umuryango we bararokorwa, nk’uko ba batasi bari barabimusezeranyije.