Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 47

Umujura muri Isirayeli

Umujura muri Isirayeli

REBA icyo uwo mugabo arimo ahisha mu ihema rye! Ni ikanzu nziza, umuhimba wa zahabu n’ibiceri by’ifeza. Yabivanye mu mudugudu wa Yeriko. Ariko se, ibyo bintu byagombye kuba byaragenjwe bite muri Yeriko? Ese uracyabyibuka?

Byagombye kuba byaratwitswe, naho zahabu n’ifeza byo bigashyirwa mu bubiko bw’ihema ry’ibonaniro rya Yehova. Bityo rero, aba bantu ntibumviye Imana. Bibye ibintu byayo. Uwo mugabo yitwa Akani, naho abo bari kumwe na we ni abagize umuryango we. Reka turebe uko byagenze.

Nyuma y’aho Akani yibiye ibyo bintu, Yosuwa yohereje abantu ngo batere umudugudu wa Ayi, ariko baraneshwa. Bamwe muri bo barishwe, abasigaye barahunga. Ibyo byababaje Yosuwa cyane. Yaguye yubamye maze asenga Yehova ati ‘kuki waretse ibi bikatugeraho?’

Nuko Yehova aramusubiza ati ‘byuka! Abisirayeli baracumuye. Batwaye ibintu byagombaga gutwikwa cyangwa bikajyanwa mu ihema ry’ibonaniro rya Yehova. Bibye ikanzu nziza maze barayihisha. Nzabaha umugisha ari uko mumaze kuyitwika, kandi mukayitwikana n’uwatwaye ibyo bintu.’ Hanyuma, Yehova yabwiye Yosuwa ko yari kumwereka uwo muntu mubi.

Yosuwa yakoranyije rubanda rwose, maze Yehova agaragaza wa muntu mubi Akani. Nuko Akani aravuga ati ‘naracumuye. Nabonye ikanzu nziza, umuhimba wa zahabu n’ibiceri by’ifeza maze ndabyifuza, nuko ndabitwara. Murabisanga aho bitabye mu ihema ryanjye.’

Igihe ibyo bintu byabonekaga maze bakabizanira Yosuwa, yabwiye Akani ati ‘kuki wadushyize mu kaga? Yehova aragushyira mu kaga nawe!’ Ako kanya, rubanda rwose rwahise rwicisha amabuye Akani n’umuryango we. Ibyo se ntibigaragaza ko tutagombye na rimwe gutwara ibintu bitari ibyacu?

Nyuma y’ibyo, Abisirayeli bongeye gutera umudugudu wa Ayi. Noneho ariko, Yehova yarabafashije maze baranesha.