Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 53

Isezerano rya Yefuta

Isezerano rya Yefuta

WABA warigeze kugira uwo usezeranya ibintu ariko nyuma ukaza gusanga bigoye kubisohoza? Ibyo ni ko byagendekeye uyu mugabo ubona kuri iyi shusho, akaba ari yo mpamvu ababaye cyane. Uwo mugabo ni umucamanza w’intwari wa Isirayeli witwaga Yefuta.

Yefuta yabayeho mu gihe Abisirayeli batari bagisenga Yehova. Bari barongeye gukora ibintu bibi. Ni cyo cyatumye Yehova areka Abamoni bakabagirira nabi. Ibyo byatumye Abisirayeli batakambira Yehova bati ‘twagucumuyeho! Turokore!’

Rubanda rwicuzaga ibintu bibi rwari rwarakoze. Bagaragaje ko bicujije bongera gusenga Yehova. Ibyo byatumye Yehova yongera kubagoboka.

Yefuta ni we watowe na rubanda ngo arwanye Abamoni babi. Yefuta yifuzaga ko Yehova amufasha mu ntambara. Ni cyo cyatumye asezeranya Yehova ati ‘numpa gutsinda Abamoni, nzagutura umuntu wa mbere uzasohoka iwanjye aje kunsanganira igihe nzaba ntabarutse maze gutsinda urugamba.’

Yehova yumvise iryo sezerano rya Yefuta, maze amufasha gutsinda. Ese waba uzi umuntu wa mbere waje gusanganira Yefuta igihe yari atabarutse? Ni umukobwa we, akaba ari na we mwana wenyine yari afite. Yefuta yateye hejuru ati ‘ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane! Ariko nahigiye Yehova umuhigo none simbasha kwivuguruza.’

Igihe umukobwa wa Yefuta yamenyaga iby’iryo sezerano rya se, na we byabanje kumubabaza. Kuko ibyo byavugaga ko yagombaga gusiga se n’incuti ze. Igihe cyo kubaho kwe cyari gisigaye yari kukimara akorera Yehova mu ihema rye ry’ibonaniro i Shilo. Nuko abwira se ati ‘niba warahigiye Yehova umuhigo, ugomba kuwuhigura.’

Umukobwa wa Yefuta yagiye i Shilo, bityo igihe cyo kubaho kwe cyari gisigaye akimara akorera Yehova mu ihema rye ry’ibonaniro. Buri mwaka, mu gihe cy’iminsi ine, abakobwa bo muri Isirayeli bajyaga kumusura bakishimana na we. Rubanda rwakundaga umukobwa wa Yefuta, kuko yari umukozi mwiza wa Yehova.