Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 54

Umugabo urusha abandi bose imbaraga

Umugabo urusha abandi bose imbaraga

WABA uzi umugabo warushaga abandi bose imbaraga? Ni umucamanza witwaga Samusoni. Yehova ni we wamuhaga imbaraga. Mbere y’uko Samusoni avuka, Yehova yari yarabwiye nyina ati ‘ugiye kubyara umwana w’umuhungu. Ni we uzafata iya mbere mu kuvana Abisirayeli mu maboko y’Abafilisitiya.’

Abafilisitiya bari abantu babi babaga mu gihugu cya Kanaani. Bari bafite ingabo nyinshi, kandi bagiriraga nabi cyane Abisirayeli. Umunsi umwe, igihe Samusoni yari agiye aho Abafilisitiya babaga, yahuye n’intare nini yaje yivuga imusatira. Ariko Samusoni yarayishe, ayicishije amaboko ye gusa. Nanone kandi, yishe Abafilisitiya babi babarirwa mu magana.

Nyuma y’aho, Samusoni yaje kubenguka umugore witwaga Delila. Nuko abatware b’Abafilisitiya basezeranya Delila ko buri wese muri bo yari kumuha ibiceri by’ifeza 1.100 iyo aramuka ababwiye icyatumaga Samusoni agira imbaraga. Delila yashakaga kubona ayo mafaranga yose. Mu by’ukuri, ntiyakundaga Samusoni cyangwa ubwoko bw’Imana. Ni cyo cyatumye atitiriza Samusoni buri gihe amubaza igituma agira imbaraga nyinshi cyane.

Amaherezo, Delila yashoboye gutuma Samusoni amumenera ibanga ku birebana n’imbaraga ze. Yaramubwiye ati ‘umusatsi wanjye ntiwigeze wogoshwa. Kuva navuka, Imana yantoreye kuba umugaragu wayo wihariye witwa Umunaziri. Ndamutse nogoshwe, imbaraga zanjye zanshiramo.’

Delila amaze kumenya ibyo, yabikiriye Samusoni, amusinzirira ku bibero. Hanyuma, yatumije umuntu maze aramwogosha. Igihe Samusoni yakangukaga, yasanze atagifite za mbaraga. Nuko Abafilisitiya baraza baramufata, bamunogoramo amaso maze bamugira umugaragu wabo.

Umunsi umwe, Abafilisitiya bakoze ibirori bikomeye byo gusenga imana yabo Dagoni, maze bavana Samusoni mu nzu y’imbohe kugira ngo bamunnyege. Ariko umusatsi we wari warongeye kumera. Nuko Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati ‘reka mfate ku nkingi ziteze iyi nzu.’ Hanyuma, Samusoni yasenze Yehova amusaba imbaraga, maze afata za nkingi. Nuko atera hejuru ati ‘mfane n’Abafilisitiya.’ Muri uwo munsi mukuru hari Abafilisitiya 3.000. Igihe Samusoni yahirikaga za nkingi, inzu yaraguye maze ihitana abo bantu babi bose.