Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 65

Ubwami bwigabanyamo kabiri

Ubwami bwigabanyamo kabiri

WABA uzi impamvu uyu mugabo arimo aca ikanzu ye mo ibipande? Ni uko Yehova yabimutegetse. Uyu mugabo ni umuhanuzi w’Imana witwaga Ahiya. Umuhanuzi ni muntu ki? Ni umuntu Imana ihishurira ibizaba.

Aha ngaha, Ahiya arimo aravugana na Yerobowamu. Yerobowamu ni umugabo Salomo yari yarashinze guhagararira imwe mu mirimo ye y’ubwubatsi. Igihe Ahiya yahuraga na Yerobowamu mu nzira, yakoze ikintu gitangaje. Yiyambuye ikanzu ye nshya maze ayicamo ibipande 12. Hanyuma, yabwiye Yerobowamu ati ‘fata ibi bipande 10.’ Uzi se impamvu Ahiya yahaye Yerobowamu ibyo bipande 10?

Ahiya yasobanuriye Yerobowamu ko Yehova yari agiye kunyaga Salomo ubwami. Yavuze ko Yehova yari agiye guha Yerobowamu imiryango 10. Ni ukuvuga ko Rehobowamu mwene Salomo, yari gusigara ategeka imiryango ibiri gusa.

Salomo yumvise ibyo Ahiya yabwiye Yerobowamu, yagize umujinya mwinshi, maze ashaka kwica Yerobowamu. Ariko Yerobowamu yahungiye mu Misiri. Nyuma y’igihe gito, Salomo yaje gupfa. Yari amaze imyaka 40 ari umwami. Nuko umuhungu we Rehobowamu aba umwami mu cyimbo cye. Yerobowamu ari mu Misiri, yamenye ko Salomo yapfuye maze agaruka muri Isirayeli.

Rehobowamu ntiyabaye umwami mwiza. Ndetse yagiriye nabi rubanda kurusha se Salomo. Hanyuma, Yerobowamu hamwe n’abandi bantu bakomeye basanze umwami Rehobowamu maze bamusaba korohera rubanda. Ariko Rehobowamu yanga kubumva, ahubwo arushaho kuba mubi. Nuko rubanda rwimika Yerobowamu ngo abe umwami w’imiryango 10, ariko imiryango ibiri ya Benyamini na Yuda yo yemera ko Rehobowamu akomeza kuyibera umwami.

Yerobowamu ntiyashakaga ko rubanda rujya i Yerusalemu gusengera mu rusengero rwa Yehova. Ni cyo cyatumye arema inyana ebyiri za zahabu, maze ategeka abantu bo muri ya miryango 10 kuzisenga. Bidatinze, igihugu cyuzura urugomo.

Mu bwami bwari bugizwe na ya miryango ibiri na ho havutse ingorane. Mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Rehobowamu, umwami wa Misiri yateye i Yerusalemu. Nuko anyaga ubutunzi bwinshi mu rusengero rwa Yehova. Birumvikana rero ko urusengero rwamaze igihe gito gusa rumeze nk’uko rwari rumeze rucyubakwa.