Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 68

Abana babiri b’abahungu bazuka

Abana babiri b’abahungu bazuka

MAMA wawe yakumva ameze ate uramutse upfuye hanyuma ukazuka? Yakwishima cyane! Ariko se, uwapfuye ashobora kuzuka? Hari ubwo se byigeze kubaho?

Reba uyu mugabo n’uyu mugore hamwe n’umwana w’umuhungu. Uwo mugabo ni umuhanuzi Eliya, umugore akaba ari umupfakazi wo mu mudugudu w’i Sarefati, naho uwo mwana w’umuhungu ni uwe. Umunsi umwe, uwo mwana yaje kurwara. Yakomeje kuremba kugeza ubwo apfuye. Nuko Eliya abwira uwo mugore ati ‘mpa uwo mwana.’

Eliya yajyanye intumbi y’uwo mwana mu cyumba cyo hejuru maze ayiryamisha ku buriri. Hanyuma, yasenze agira ati ‘Yehova, subiza ubuzima uyu mwana.’ Nuko uwo mwana atangira guhumeka! Eliya yahise amumanukana maze abwira wa mugore ati ‘nguyu umwana wawe, ni muzima!’ Ibyo byatumye uwo mubyeyi anezerwa cyane.

Hari undi muhanuzi ukomeye wa Yehova witwaga Elisa. Yari umugaragu wa Eliya. Ariko na we, nyuma y’igihe runaka, Yehova yaramukoresheje akora ibitangaza. Umunsi umwe, Elisa yagiye mu mudugudu w’i Shunemu, aho yasanze umugore wamwakiriye neza cyane. Nyuma y’aho, uwo mugore yaje kubyara umwana w’umuhungu.

Uwo mwana amaze gukura, igihe kimwe ari mu gitondo, yasanze se mu murima aho yakoraga. Mu buryo butunguranye, arataka ati ‘umutwe urandya!’ Nuko bamujyana imuhira, agezeyo arapfa. Mbega ukuntu nyina yagize agahinda kenshi! Yahise yihutira kujya gushaka Elisa.

Igihe Elisa yazaga, yagiye mu cyumba cyarimo intumbi ya wa mwana. Nuko asenga Yehova, maze yubarara hejuru y’iyo ntumbi. Hashize akanya gato, intumbi y’uwo mwana itangira gushyuha, hanyuma yitsamura karindwi. Mbega ukuntu nyina yishimye ubwo yazaga maze agasanga umwana we ari muzima!

Hari abantu benshi cyane bapfuye. Ibyo byababaje cyane imiryango yabo n’incuti zabo. Twe nta bubasha dufite bwo kuzura abapfuye. Ariko Yehova we arabufite. Muri iki gitabo, tuzareba ukuntu azazura abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi.