Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 70

Yona n’igifi kinini

Yona n’igifi kinini

REBA uyu muntu uri mu mazi. Ari mu kaga kenshi, si byo se? Kiriya gifi kigiye kumumira! Waba se uzi uwo ari we? Yitwa Yona. Reka turebe uko yaje kugera muri aka kaga kenshi.

Yona yari umuhanuzi wa Yehova. Nyuma y’igihe gito umuhanuzi Elisa apfuye, Yehova yategetse Yona ati ‘jya mu mudugudu munini w’i Nineve. Ubugome bw’abahatuye bukabije kuba bwinshi, kandi ndashaka ko ubibabwira.’

Ariko Yona ntiyashakaga kujyayo. Aho kujya i Nineve, yafashe ubwato bwajyaga mu kindi cyerekezo. Kubera ko Yehova atishimiye uko guhunga kwa Yona, yateje inkubi y’umuyaga mwinshi. Uwo muyaga wari ukaze cyane ku buryo ubwato bwendaga kurohama. Nuko abasare bagira ubwoba bwinshi, maze batakambira imana zabo ngo zibatabare.

Hanyuma, Yona yaje kubabwira ati ‘nsenga Yehova, Imana yaremye ijuru n’isi. Kandi ndimo ndahunga ngo ntakora icyo Yehova yantegetse gukora.’ Abasare baramubajije bati ‘none se tukugenze dute kugira ngo duhagarike umuhengeri?’

Yona yarabashubije ati ‘nimunjugunye mu nyanja, bityo irongera gutuza.’ Abo basare ntibashakaga kubigenza batyo. Ariko kubera ko umuhengeri warushijeho kuba mwinshi, baje kuroha Yona mu nyanja. Ako kanya, umuhengeri wahise uhagarara, maze inyanja yongera gutuza.

Igihe Yona yari arimo azikama mu mazi, igifi kinini cyaramumize. Ariko, ntiyapfuye. Yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’icyo gifi. Yona yicujije cyane kuba atarumviye Yehova ngo ajye i Nineve. Waba se uzi icyo yakoze?

Yasenze Yehova amusaba ubufasha. Nuko Yehova ategeka cya gifi kumuruka ku nkombe y’inyanja, ahumutse. Nyuma y’ibyo, Yona yagiye i Nineve. Mbese ibyo ntibitwigisha ukuntu ari iby’ingenzi gukora icyo Yehova atubwira cyose?

Igitabo cya Yona.