Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 73

Umwami mwiza wa nyuma wa Isirayeli

Umwami mwiza wa nyuma wa Isirayeli

YOSIYA yari afite imyaka umunani gusa igihe yabaga umwami wa ya miryango ibiri ya Isirayeli y’amajyepfo. Iyo myaka yari mike cyane ku muntu ugomba kuba umwami. Ni yo mpamvu mu mizo ya mbere hari abantu bakuze bamufashaga kuyobora igihugu.

Igihe Yosiya yari amaze imyaka irindwi ari umwami, yatangiye gushaka Yehova. Yakurikije urugero rw’abami beza nka Dawidi, Yehoshafati na Hezekiya. Hanyuma, igihe yari akiri ingimbi, yaje gukora igikorwa cy’ubutwari.

Abenshi mu Bisirayeli bari bamaze igihe kirekire ari babi cyane. Basengaga imana z’ibinyoma, kandi bakunamira ibigirwamana. Nuko Yosiya ahagurukana n’abantu be maze batangira kuvana ugusenga kw’ikinyoma mu gihugu. Icyo cyari igikorwa gikomeye, kuko abasengaga imana z’ibinyoma bari benshi cyane. Kuri iyi shusho, urabona Yosiya n’abantu be barimo bamenagura ibishushanyo.

Nyuma y’ibyo, Yosiya yashyizeho abantu batatu bo guhagararira imirimo yo gusana urusengero rwa Yehova. Nuko bakusanya amafaranga avuye muri rubanda maze bayaha abo bagabo kugira ngo bishyure imirimo yagombaga gukorwa. Igihe abo bantu bakoraga mu rusengero, umutambyi mukuru Hilukiya yaje kuhabona ikintu gikomeye cyane. Yahabonye igitabo cy’amategeko, icyo Yehova yari yarategetse Mose kwandika, hakaba hari hashize igihe kirekire cyane. Icyo gitabo cyari kimaze imyaka myinshi cyarazimiye.

Icyo gitabo cyashyikirijwe Yosiya, maze na we asaba ko bakimusomera. Mu gihe Yosiya yategaga amatwi ibyo bamusomeraga, yabonye ko rubanda batari baritondeye amategeko ya Yehova. Ibyo byaramubabaje cyane, ku buryo yashishimuye imyambaro ye, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Yaravuze ati ‘Yehova yaraturakariye, kuko ba data batakurikije amategeko yanditse muri iki gitabo.’

Nuko Yosiya ategeka umutambyi mukuru Hilukiya kureba ukuntu yamenya icyo Yehova yari agiye kubakorera. Hilukiya yagiye ku mugore witwaga Hulida wari umuhanuzikazi maze arabimubaza. Hulida yamuhaye ubutumwa bwari buturutse kuri Yehova, ngo abushyikirize Yosiya. Ubwo butumwa bwagiraga buti ‘Yerusalemu na rubanda rwose bazahanwa bitewe n’uko basenze imana z’ibinyoma kandi igihugu kikaba cyuzuye ububi. Ariko kubera ko wowe Yosiya wakoze ibyiza, icyo gihano kizaza utakiriho.’