Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 75

Abasore bane i Babuloni

Abasore bane i Babuloni

UMWAMI Nebukadinezari yajyanye i Babuloni Abisirayeli bose b’abanyabwenge. Hanyuma, uwo mwami atoranya muri abo banyagano abasore barushaga abandi uburanga n’ubwenge. Kuri iyi shusho urahabona bane muri abo basore. Abo ni Daniyeli hamwe n’abandi batatu, abo Abanyababuloni bise Saduraka, Meshaki na Abedenego.

Nebukadinezari yashyizeho gahunda yo kwigisha abo basore kugira ngo batozwe imirimo y’ibwami. Nyuma y’imyaka itatu yo kwigishwa, yari kubatoranyamo abarusha abandi ubwenge ngo bamufashe gukemura ibibazo. Umwami yashakaga ko abo basore bagira imbaraga n’amagara mazima igihe bari kuba bigishwa. Ni ko gutegeka abagaragu be ko bagombaga kujya baha abo basore bose ibyokurya byiza hamwe na divayi bihwanye n’ibyahabwaga umwami n’umuryango we.

Reba umusore Daniyeli. Uzi icyo arimo abwira Ashipenazi, umutware w’abagaragu ba Nebukadinezari? Arimo aramubwira ko adashaka kurya bya byokurya byiza byo ku meza y’umwami. Ariko ibyo byahangayikishije Ashipenazi. Ni ko kumusubiza ati ‘umwami ni we wahisemo ibyo mugomba kurya no kunywa. Nasanga mutabyibushye nk’abandi basore azanyica.’

Nuko Daniyeli asanga umurinzi wari washyizweho na Ashipenazi ngo amucunge we na bagenzi be batatu, maze aramubwira ati ‘tugerageze mu gihe cy’iminsi 10. Ujye uduha imboga n’amazi yo kunywa. Hanyuma, uzatugereranye n’abandi basore barya ku byokurya by’umwami maze uzarebe ababyibushye kurusha abandi.’

Uwo murinzi yemera kubigenza atyo. Hashize iminsi 10, Daniyeli na bagenzi be batatu bari babyibushye kurusha abandi basore bose. Nuko wa murinzi arabareka bakomeza kwirira imboga mu mwanya w’ibyokurya byatangwaga n’umwami.

Nyuma y’imyaka itatu, ba basore bose bajyanywe kwa Nebukadinezari. Igihe uwo mwami yari amaze kuvugana na bo bose, yasanze Daniyeli na bagenzi be batatu ari bo barushaga abandi ubwenge. Nuko arabagumana ngo bajye bamufasha ibwami. Kandi igihe cyose umwami yabazaga Daniyeli, Saduraka, Meshaki na Abedenego ibibazo bikomeye, wasangaga ubumenyi bwabo bukubye incuro 10 ubw’abatambyi be cyangwa abanyabwenge be bose.

Daniyeli 1:1-21.