IGICE CYA 5
Kuva ku gihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni kugeza ku gihe cyo kubaka bundi bushya inkike za Yerusalemu
Igihe Abisirayeli bari i Babuloni mu bunyage, ukwizera kwabo kwahuye n’ibigeragezo byinshi. Saduraka, Meshaki na Abedenego bajugunywe mu itanura rigurumana, ariko Imana ibakuramo ari bazima. Nyuma y’ibyo, nyuma y’aho Abamedi n’Abaperesi bigaruriye Babuloni, Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko na we Imana iramurinda, iziba iminwa y’intare.
Hanyuma, Kuro umwami w’u Buperesi, yarekuye Abisirayeli. Bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 70 bajyanywe i Babuloni ari imbohe. Kimwe mu bintu bya mbere bakoze igihe bagarukaga i Yerusalemu, ni ugutangira kubaka urusengero rwa Yehova. Ariko, abanzi babo bahise bahagarika uwo murimo wabo. Bityo, nyuma y’imyaka 22 bagarutse i Yerusalemu, ni bwo amaherezo baje kuzuza urusengero.
Nanone tuzasuzuma iby’urugendo rwa xEzira rwo kugaruka i Yerusalemu azanywe no gutaka urusengero. Ibyo byabaye nyuma y’imyaka 47 urusengero rwuzuye. Hanyuma, hashize imyaka 13 nyuma y’urugendo rwa Ezira, Nehemiya yubakishije bundi bushya inkike za Yerusalemu zari zarasenyutse. Igice cya GATANU gikubiyemo amateka y’imyaka 152 kugeza icyo gihe.
IBIRIMO
INKURU YA 77
Banze kunamira igishushanyo
Ese Imana yari gukiza aba basore batatu bayumviraga bamaze kujugunywa mu muriro?
INKURU YA 79
Daniyeli mu rwobo rw’intare
Daniyeli yakatiwe igihano cy’urupfu. Ese hari icyo yari gukora ngo atagihabwa?
INKURU YA 80
Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni
Umwami Kuro w’u Buperesi yashohoje ubuhanuzi bumwe igihe yigaruriraga Babuloni, none ubu ashohoje ubundi.
INKURU YA 81
Biringira ubufasha bw’Imana
Abisirayeli barenze ku mategeko y’abantu kugira ngo bumvire Imana. Ese Imana yari kubaha umugisha?
INKURU YA 82
Moridekayi na Esiteri
Umwamikazi Vashiti yari mwiza cyane, ariko Umwami Ahasuwerusi yamushimbuje Esiteri. Kubera iki?
INKURU YA 83
Inkike za Yerusalemu
Igihe abakozi bongeraga kubaka inkike, babaga bitwaje inkota n’amacumu ku manywa na nijoro.