Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 78

Inyandiko ku rukuta

Inyandiko ku rukuta

AHA habaye iki? Abantu bari mu birori bikomeye. Umwami w’i Babuloni yatumiye abashyitsi bakomeye bagera ku gihumbi. Barimo barakoresha ibikombe bya zahabu n’iby’ifeza n’amabakure byavanywe mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu. Ariko, mu buryo butunguranye, mu kirere habonetse intoki ziri ku kiganza cy’umuntu maze zitangira kwandika ku rukuta. Buri muntu wese agize ubwoba.

Icyo gihe, Belushazari, umwuzukuru wa Nebukadinezari, ni we wari umwami. Nuko atera hejuru, ahamagaza abanyabwenge be. Arababwira ati ‘umuntu wese uri busome iyi nyandiko maze akansobanurira icyo ivuga, azahabwa impano nyinshi kandi azaba uwa gatatu mu bategetsi bakomeye muri ubu bwami.’ Ariko ntihagira n’umwe muri abo banyabwenge wabasha gusoma cyangwa gusobanura iyo nyandiko yo ku rukuta.

Igihe umugabekazi yumvaga urusaku, yinjiye muri icyo cyumba kinini cy’ururiro maze abwira umwami ati ‘wikuka umutima bene ako kageni. Mu bwami bwawe hari umugabo uzi imana zera. Igihe sogokuru Nebukadinezari yari umwami, yamugize umutware w’abanyabwenge be bose. Yitwa Daniyeli. Mutumeho, arakubwira icyo ibyo byose bisobanura.’

Ako kanya, bahise bazana Daniyeli. Amaze kuvuga ko atashakaga impano izo ari zo zose, yatangiye kubwira Belushazari impamvu Yehova yavanye sekuru Nebukadinezari ku bwami. Daniyeli akomeza agira ati ‘yari umwibone cyane. Nuko Yehova aramuhana.’

Maze Daniyeli abwira Belushazari ati ‘ariko wowe, n’ubwo wamenye ibyabaye kuri Nebukadinezari byose, wabaye umwibone nka we. Wazanye ibikombe n’amabakure byo mu rusengero rwa Yehova maze ubinyweramo. Wahaye ikuzo imana z’ibiti n’iz’amabuye, ntiwubaha Umuremyi wacu Mukuru. Ni cyo gituma Imana yohereje kiriya kiganza ngo cyandike aya magambo.’

Nuko Daniyeli aravuga ati ‘ibyanditswe ni byo ibi: “MENE, MENE, TEKELI na UFARISINI.”’

‘MENE bisobanura ko Imana ibaze iminsi y’ubwami bwawe maze ikayishyiraho iherezo. TEKELI bisobanura ko wapimwe mu bipimo maze ukagaragara ko ari nta cyo uri cyo. UFARISINI bisobanura ko ubwami bwawe buhawe Abamedi n’Abaperesi.’

Mu gihe Daniyeli yari arimo avuga ayo magambo, Abamedi n’Abaperesi bari batangiye kugaba igitero kuri Babuloni. Bigaruriye uwo mudugudu kandi bica Belushazari. Nuko ibyari bikubiye muri iyo nyandiko yo ku rukuta bisohora iryo joro! Ariko se, Abisirayeli bo byari kubagendekera bite? Turi bubirebe. Mbere na mbere ariko, reka tubanze turebe uko byagendekeye Daniyeli.

Daniyeli 5:1-31.