Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 79

Daniyeli mu rwobo rw’intare

Daniyeli mu rwobo rw’intare

YOO! Daniyeli arasa n’aho ari mu kaga gakomeye. Ariko intare nta cyo zimutwaye! Uzi impamvu se? Ubundi se ni nde washyize Daniyeli aha ngaha muri izi ntare zose? Reka tubirebe.

Icyo gihe Dariyo ni we wari umwami wa Babuloni. Yakundaga cyane Daniyeli kuko yari umuntu mwiza akaba n’umunyabwenge. Nuko amugira umutegetsi mukuru mu bwami bwe. Ariko ibyo byatumye abandi bantu bo muri ubwo bwami bamugirira ishyari, maze bakora ibi bikurikira.

Basanze Dariyo maze baramubwira bati ‘nyagasani mwami, twemeje ko ushyiraho itegeko rivuga ko mu gihe cy’iminsi 30, nta muntu n’umwe ugomba gusenga imana iyo ari yo yose cyangwa umuntu uwo ari we wese, uretse wowe, nyagasani mwami. Nihagira umuntu utubahiriza iryo tegeko, azajugunywe mu ntare.’ Dariyo ntiyari azi impamvu abo bantu bashakaga ko iryo tegeko rishyirwaho. Ariko abona ko icyo gitekerezo ari cyiza, maze yandikisha iryo tegeko. Bityo, iryo tegeko ntiryashoboraga guhinduka.

Daniyeli amaze kumenya iby’iryo tegeko, yagiye iwe maze arasenga nk’uko yari asanzwe abigenza. Ba bantu babi bari bazi ko Daniyeli atari kureka gusenga Yehova. Nuko baranezerwa, kuko umugambi wabo wo kwikiza Daniyeli wasaga n’aho wenda kugerwaho.

Igihe Umwami Dariyo yamenyaga impamvu abo bagabo bashakaga gushyiraho iryo tegeko, yarababaye cyane. Ariko kubera ko atashoboraga guhindura iryo tegeko, byabaye ngombwa ko ategeka ko Daniyeli ajugunywa mu rwobo rw’intare. Icyakora, umwami yabwiye Daniyeli ati ‘niringiye ko Imana yawe ukorera izagukiza.’

Dariyo yahagaritse umutima cyane, ku buryo iryo joro atashoboye gusinzira. Bukeye mu gitondo, yihutiye kujya kuri rwa rwobo rw’intare. Uramubona kuri iyi shusho. Nuko atera hejuru ati ‘Daniyeli, mugaragu w’Imana nzima! Ese Imana ukorera yashoboye kugukiza intare?’

Daniyeli yaramushubije ati ‘Imana yohereje marayika wayo maze abumba iminwa y’intare kugira ngo zitagira icyo zintwara.’

Nuko umwami aranezerwa cyane. Yategetse ko bavana Daniyeli mu rwobo. Hanyuma, ategeka ko ba bantu babi bagerageje kuvanaho Daniyeli, bajugunywa mu ntare. Intare zahise zibasamira hejuru maze zimenagura amagufwa yabo yose bataranagera mu mwobo hasi.

Nyuma y’ibyo, Umwami Dariyo yandikira abantu bose bo mu bwami bwe ati ‘ntegetse abantu bose kubaha Imana ya Daniyeli. Ikora ibitangaza bikomeye. Yakijije Daniyeli ngo ataribwa n’intare.’

Daniyeli 6:1-28.