Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 80

Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni

Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni

HARI hashize hafi imyaka ibiri Babuloni yigaruriwe n’Abamedi n’Abaperesi. None reba ibibaye! Abisirayeli barimo barava i Babuloni. Babohowe bate? Ni nde ubaretse ngo bagende?

Ni Kuro, umwami w’u Buperesi. Kera cyane mbere y’uko Kuro avuka, Yehova yari yarategetse umuhanuzi we Yesaya kwandika kuri Kuro ati ‘uzakora ibyo nshaka. Inzugi zizakingurwa kugira ngo wigarurire umudugudu.’ Koko rero, Kuro ni we wayoboye ingabo zigaruriye Babuloni. Abamedi n’Abaperesi binjiye mu mudugudu nijoro banyuze mu marembo akinguye.

Ariko Yesaya, umuhanuzi wa Yehova, yari yaranavuze ko Kuro yari kuzatanga itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu n’urusengero rwayo. Ese Kuro yaba yaratanze iryo tegeko? Yego rwose. Kuro yabwiye Abisirayeli ati ‘nimujye i Yerusalemu maze mwubake urusengero rwa Yehova, Imana yanyu.’ Aba Bisirayeli ubona kuri iyi shusho, ni byo bagiye gukora.

Ariko nta bwo Abisirayeli bose bashoboraga gukora urwo rugendo rurerure rwo gusubira i Yerusalemu. Rwari rurerure cyane, ku buryo rwageraga hafi ku birometero 800, kandi hari benshi bari bageze mu za bukuru cyangwa barwaye, ku buryo batashoboraga gukora urugendo nk’urwo rurerure. Hari kandi n’izindi mpamvu zatumye abantu bamwe batagenda. Ariko kandi, Kuro yabwiye abo batari kugenda ati ‘abagiye kubaka Yerusalemu n’urusengero rwayo mubahe ifeza, izahabu n’izindi mpano.’

Nuko abo Bisirayeli bari bagiye i Yerusalemu bahabwa impano nyinshi. Nanone kandi, Kuro yabashubije amabakure n’ibikombe Umwami Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rwa Yehova igihe yasenyaga Yerusalemu. Bityo, abo bantu bari bafite ibintu byinshi bagombaga kujyana.

Hashize hafi amezi ane y’urugendo, Abisirayeli bageze i Yerusalemu mu gihe gikwiriye. Hari hashize imyaka 70 uwo murwa ushenywe, kandi igihugu cyose cyari kibereye aho ari nta bantu bagituyemo. Ariko n’ubwo Abisirayeli bari bagarutse mu gihugu cyabo, bari guhura n’ingorane nyinshi nk’uko turi bubibone.

Yesaya 44:28; 45:1-4; Ezira 1:1-11.