Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Kuva ku ivuka rya Yesu kugeza ku gupfa kwe

Kuva ku ivuka rya Yesu kugeza ku gupfa kwe

Marayika Gaburiyeli yatumwe ku mukobwa mwiza cyane witwaga Mariya. Yamubwiye ko yari kuzabyara umwana wari kuzaba umwami iteka. Uwo mwana Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka, aho abashumba bamusanze baje kumureba. Nyuma y’aho, inyenyeri yayoboye abantu bari baturutse i Burasirazuba ibageza kuri uwo mwana. Tuzamenya uwatumye abo bantu babona iyo nyenyeri, n’ukuntu Yesu yarokotse abashakaga kumwica.

Hanyuma, tuzasanga Yesu arimo aganira n’abigisha mu rusengero, igihe yari afite imyaka 12. Nyuma y’imyaka 18, Yesu yarabatijwe, maze atangira umurimo Imana yamutumye gukora ku isi, ari wo wo kubwiriza no kwigisha iby’Ubwami. Yatoranyije abagabo 12 abagira intumwa ze, kugira ngo bamufashe muri uwo murimo.

Nanone Yesu yakoze ibitangaza byinshi. Yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje udufi duke n’imigati mike. Yakijije abarwayi, ndetse azura abapfuye. Hanyuma, tuzasuzuma ibintu byinshi byabaye kuri Yesu ku munsi we wa nyuma wo kubaho, n’ukuntu yishwe. Yesu yakoze umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, bityo IGICE CYA 6 kikaba kivugwamo ibyabaye mu gihe cy’imyaka irenga 34 ho gato.

 

IBIRIMO

INKURU YA 84

Marayika asura Mariya

Yazanye ubutumwa buturutsa ku Mana: Mariya yari agiye kubyara umwana wari kuzaba umwami iteka.

INKURU YA 85

Yesu avukira mu kiraro cy’inka

Kuki uwari kuzaba umwami yavukiye mu kiraro cy’amatungo?

INKURU YA 86

Abagabo bayobowe n’inyenyeri

Ni nde wajyanye abamaji aho Yesu yari ari? Igisubizo gishobora kugutungura.

INKURU YA 87

Umwana Yesu mu rusengero

Yakoze ikintu cyatangaje abakuru bigishaga mu rusengero.

INKURU YA 88

Yohana abatiza Yesu

Yohana yabatizaga abanyabyaha. Ariko Yesu we ntiyigeze akora icyaha. Kuki Yohana yamubatije?

INKURU YA 89

Yesu yeza urusengero

Yesu yagaragaje urukundo rukomeye rwamuteye kurakara.

INKURU YA 90

Yesu n’umugore ku iriba

Ni mu buhe buryo amazi Yesu atanga yari gutuma uyu mugore atongera kugira inyota ukundi?

INKURU YA 91

Yesu yigishiriza ku musozi

Menya inama zirangwa n’ubwenge ziri mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.

INKURU YA 92

Yesu azura abapfuye

Yesu abifashijwemo n’imbaraga z’Imana, yavuze amagambo abiri gusa yoroheje, azura umukobwa wa Yayiro.

INKURU YA 93

Yesu agaburira abantu benshi

Ni ikihe kintu cy’ingenzi Yesu yagaragaje ubwo yakoraga igitangaza cyo kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi?

INKURU YA 94

Yesu akunda abana bato

Yesu yigishije intumwa ko zagombaga kumenya byinshi ku byerekeye abana, ariko nanone hari icyo zagombaga kubigiraho.

INKURU YA 95

Uko Yesu yigishaga

Umugani wa Yesu uvuga iby’Umusamariya mwiza ni urugero rugaragaza uko yigishaga.

INKURU YA 96

Yesu akiza abarwayi

Ibitangaza byose Yesu yakoze byagize akahe kamaro?

INKURU YA 97

Yesu aza nk’Umwami

Imbaga y’abantu benshi yaramwakiriye, ariko abantu bose si ko bari bamwishimiye.

INKURU YA 98

Ku musozi wa Elayono

Yesu yabwiye intumwa ze enye ibintu biba muri iki gihe.

INKURU YA 99

Mu cyumba cyo hejuru

Kuki Yesu yasabye abigishwa be kujya bagira iryo funguro ridasanzwe buri mwaka?

INKURU YA 100

Yesu mu busitani

Ni iki cyatumye Yuda agambanira Yesu amusoma?

INKURU YA 101

Yesu yicwa

Igihe Yesu yari amanitse ku giti, yasezeranyije umuntu ko bazabana muri paradizo.