Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 87

Umwana Yesu mu rusengero

Umwana Yesu mu rusengero

REBA uyu mwana w’umuhungu uganira n’aba bagabo bakuze. Aba bagabo ni abigisha bo mu rusengero rw’i Yerusalemu. Naho uyu mwana we ni Yesu. Yabaye mukuru ho gato. Afite imyaka 12.

Aba bigisha batangajwe cyane n’uko Yesu azi ibintu byinshi ku byerekeye Imana no ku byanditswe muri Bibiliya. Ariko se, kuki Yozefu na Mariya batari hano na bo? Bari hehe? Reka tubirebe.

Buri mwaka Yozefu yajyaga ajyana umuryango we i Yerusalemu mu munsi mukuru wihariye witwaga Pasika. Urugendo rwo kuva i Nazareti kugera i Yerusalemu rwari rurerure. Icyo gihe nta muntu n’umwe wagiraga imodoka, kandi nta gari ya moshi zabagaho. Abantu benshi bagendaga ku maguru, kandi bakoreshaga iminsi igera kuri itatu kugira ngo bagere i Yerusalemu.

Icyo gihe Yozefu yari afite umuryango munini. Hari barumuna ba Yesu na bashiki be yagombaga kwitaho. Nuko muri uwo mwaka, Yozefu na Mariya batangira urugendo rurerure rwo gusubira iwabo i Nazareti bari kumwe n’abana babo. Bibwiraga ko Yesu yari kumwe n’abandi bari bafatanyije urugendo. Ariko igihe bahagararaga bugorobye, babuze Yesu. Bagerageje kumushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo, ariko basanga atari kumwe na bo! Nuko basubira i Yerusalemu kumushakirayo.

Amaherezo, baje gusanga Yesu hano ari kumwe n’abigisha. Yari abateze amatwi, akanababaza ibibazo. Kandi abantu bose batangazwaga n’ubwenge bwe. Ariko Mariya aramubwira ati ‘mwana wa, kuki watugenje utyo? Jye na so twahangayitse cyane tugushaka.’

Yesu aramusubiza ati ‘mwanshakiraga iki? Ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?’

Ni koko, Yesu yakundaga kuba aho yashoboraga kwiga ibyerekeye Imana. Ese natwe ntitwagombye kubona ibintu dutyo? Igihe Yesu yari iwabo i Nazareti, yajyaga mu materaniro yo gusenga buri cyumweru. Kubera ko buri gihe yategaga amatwi, yari azi ibintu byinshi byo muri Bibiliya. Nimucyo natwe tube nka Yesu, twigane urugero rwe.