Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 88

Yohana abatiza Yesu

Yohana abatiza Yesu

REBA iriya numa irimo imanuka hejuru y’umutwe w’uyu muntu. Uyu muntu ni Yesu. Afite imyaka igera kuri 30. Naho uyu mugabo uri kumwe na we ni Yohana. Hari ibintu twigeze gusuzuma kuri we. Uribuka uko byagenze igihe Mariya yajyaga gusura mwene wabo Elizabeti, n’ukuntu uruhinja rwasimbagurikijwe n’ibyishimo mu nda ye? Uwo mwana wari utaravuka yari Yohana. Ariko se ubu Yohana na Yesu barakora iki hano?

Yohana yari amaze kwibiza Yesu mu mazi y’Uruzi rwa Yorodani. Uku ni ko umuntu abatizwa. Yibizwa mu mazi, hanyuma akubururwamo. Kubera ko Yohana yabatizaga abantu, byatumye yitwa Umubatiza. Ariko se kuki Yohana yabatije Yesu?

Ni ukubera ko Yesu yari yasanze Yohana maze akamusaba ko amubatiza. Yohana yabatizaga abantu bashakaga kwerekana ku mugaragaro ko bicujije ibintu bibi bari barakoze. None se hari ikintu kibi Yesu yaba yarigeze akora ngo noneho abe yacyicuza? Oya, nta kibi Yesu yigeze akora, kuko yari Umwana w’Imana waturutse mu ijuru. Bityo rero, hari indi mpamvu yatumye asaba Yohana kumubatiza. Reka tuyirebe.

Mbere y’uko Yesu asanga Yohana, yari umubaji. Umubaji ni umuntu ukora ibikoresho bivuye mu biti, urugero nk’ameza n’intebe. Yozefu, umugabo wa Mariya, na we yari umubaji, bityo akaba ari we wabyigishije Yesu. Ariko Yehova ntiyari yarohereje Umwana we ku isi kuba umubaji. Hari undi murimo wihariye Yesu yagombaga gukora, bityo igihe kikaba cyari kigeze ngo atangire kuwukora. Kugira ngo Yesu yerekane ku mugaragaro ko yari aje gukora ibyo Se ashaka, yasabye Yohana kumubatiza. Ese Imana yaba yarishimiye icyo gikorwa?

Yee, kubera ko igihe Yesu yari akimara kuva mu mazi, ijwi ryavugiye mu ijuru riti ‘uyu ni Umwana wanjye nishimira.’ Nanone biragaragara ko ijuru ryakingutse maze iyi numa ikamanukira kuri Yesu. Ariko ntiyari inuma nyanuma. Twavuga ko ari igisa n’inuma. Mu by’ukuri, wari umwuka wera w’Imana.

Kubera ko noneho Yesu yari afite ibintu byinshi byo gutekerezaho, yagiye ahantu hitaruye abantu amarayo iminsi 40. Aho ni ho Satani yamusanze. Incuro eshatu zose, Satani yagerageje gutuma Yesu akora ikintu kinyuranyije n’amategeko y’Imana. Ariko Yesu yarabyanze.

Nyuma y’ibyo, Yesu yaragarutse maze ahura n’abagabo baje kuba abigishwa be ba mbere, cyangwa intumwa ze. Amazina ya bamwe muri bo ni Andereya, Petero (nanone witwaga Simoni), Filipo na Natanayeli (nanone witwaga Barutolomayo). Nuko Yesu ava aho ari kumwe n’abo bigishwa be bashya, bajya mu ntara ya Galilaya. Bageze muri iyo ntara ya Galilaya, bagiye i Kana, mu mudugudu Natanayeli yakomokagamo. Aho ngaho, Yesu yagiye mu birori bikomeye by’ubukwe, maze akora igitangaza cye cya mbere. Icyo gitangaza uzi icyo ari cyo? Yahinduye amazi divayi.