Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 89

Yesu yeza urusengero

Yesu yeza urusengero

AHA ngaha Yesu arasa n’urakaye cyane, si byo se? Ese uzi impamvu yarakaye atyo? Ni ukubera ko aba bantu bari mu rusengero rw’Imana i Yerusalemu ari abanyamururumba cyane. Bashaka indonke y’amafaranga menshi muri rubanda ruza hano gusenga Imana.

Urareba ibi bimasa byose by’imisore, intama n’inuma? Abo bagabo bagurishiriza ayo matungo hano mu rusengero. Uzi se impamvu? Ni ukubera ko Abisirayeli bari bakeneye amatungo n’inuma byo guha Imana ho igitambo.

Itegeko ry’Imana ryavugaga ko igihe Umwisirayeli yari kuba akoze icyaha, yagombaga guha Imana ituro. Kandi nanone, hari n’ibindi bihe Abisirayeli bagombaga gutanga amaturo. None se ni hehe Umwisirayeli yashoboraga kuvana inuma n’amatungo byo gutura Imana?

Hari Abisirayeli bamwe bororaga inuma n’andi matungo. Abo bashoboraga kuba ari yo batangaho igitambo. Ariko hari n’abandi Bisirayeli benshi batari bafite ayo matungo cyangwa inuma. Abandi na bo bari batuye kure cyane y’i Yerusalemu, ku buryo batashoboraga kuzana amatungo yabo mu rusengero. Ni yo mpamvu abantu bazaga hano bakaba ari ho bagurira amatungo cyangwa inuma babaga bakeneye. Ariko aba bantu bakaga rubanda amafaranga menshi bikabije. Barabariganyaga. Uretse n’ibyo kandi, nta n’ubwo bagombaga gucururiza mu rusengero rw’Imana.

Ibyo ni byo byatumye Yesu arakara. Nuko yubika ameza y’abo bacuruzi kandi anyanyagiza ibiceri byabo. Nanone yafashe imigozi ayigira nk’ikiboko maze yirukana amatungo yose mu rusengero. Hanyuma, yategetse abagurishaga inuma ati ‘nimuzijyane hanze! Nimureke guhindura inzu ya Data ahantu ho kuronkera amafaranga menshi.’

Bamwe mu bigishwa ba Yesu bari kumwe na we mu rusengero i Yerusalemu. Batangajwe no kubona Yesu abigenza atyo. Nuko bibuka ahantu muri Bibiliya havuga ibyerekeye Umwana w’Imana hagira hati ‘gukunda inzu y’Imana bizamugurumanamo nk’umuriro.’

Igihe Yesu yari i Yerusalemu mu munsi mukuru wa Pasika, yakoze ibitangaza byinshi. Nyuma y’aho, yavuye i Yudaya maze atangira urugendo rwo gusubira i Galilaya. Ariko akiri mu nzira, yanyuze mu ntara ya Samariya. Reka turebe ibyahabereye.

Yohana 2:13-25; 4:3, 4.