Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 93

Yesu agaburira abantu benshi

Yesu agaburira abantu benshi

HARI ikintu kibi cyane cyari kimaze kuba. Yohana Umubatiza yari amaze kwicwa. Umwamikazi Herodiya yaramwangaga. Amaherezo, yaje gutuma umwami ategeka ko bamuca umutwe.

Igihe Yesu yumvaga iby’iyo nkuru, yarababaye cyane. Yahise ajya ahantu hitaruye abantu ari wenyine. Ariko, abantu baramukurikiye. Igihe yabonaga iyo mbaga y’abantu, yabagiriye impuhwe. Nuko ababwira iby’ubwami bw’Imana, kandi akiza abarwayi babo.

Kuri uwo mugoroba, abigishwa be baraje maze baramubwira bati ‘dore buragorobye, kandi aha turi ni ahantu hadatuwe. Ohereza aba bantu bajye mu midugudu yo hafi aha kugira ngo bihahireyo ibyokurya.’

Yesu yarabashubije ati ‘nta kibajyanayo. Mube ari mwe mubagaburira.’ Hanyuma, Yesu ahindukirira Filipo aramubaza ati ‘ni he twagura ibyokurya byahaza aba bantu bose?’

Filipo yaramushubije ati ‘ibyokurya byakwira aba bantu, kabone n’iyo buri wese yarya duke gusa, byagura amafaranga menshi cyane.’ Nuko Andereya aravuga ati ‘uyu mwana udutwaje ibyokurya, afite imigati itanu n’amafi abiri. Ariko ibyo ntibyahaza aba bantu bose.’

Yesu ni ko kuvuga ati ‘nimubabwire bose bicare mu byatsi.’ Hanyuma, yashimiye Imana ku bw’ibyo byokurya, maze atangira kubimanyagura. Nuko abigishwa be baha abo bantu bose imigati n’amafi. Hari abagabo 5.000 n’ibindi bihumbi byinshi by’abagore n’abana. Bose barariye barahaga. Hanyuma, igihe abigishwa bateranyaga ibyari bisigaye, byuzuye ibitebo 12!

Hanyuma, Yesu yasabye abigishwa be kujya mu bwato kugira ngo bambuke Inyanja ya Galilaya. Ariko muri iryo joro, haje umuyaga mwinshi w’ishuheri n’umuraba byikubita ku bwato, maze bigenda bibukoza hirya no hino. Nuko abigishwa bagira ubwoba bwinshi. Mu ijoro rwagati, bagize batya babona umuntu wazaga abasanga agendesha amaguru hejuru y’amazi. Bagize ubwoba maze batangira gutaka, kuko batari bazi icyo ari cyo.

Nuko Yesu arababwira ati ‘nimuhumure, ni jyewe!’ Nyamara, banze kubyemera. Petero ni ko kumubwira ati ‘Mwami niba ari wowe koko, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.’ Yesu yaramushubije ati ‘ngwino!’ Petero yavuye mu bwato atangira kugenda hejuru y’amazi! Icyakora, yagize ubwoba maze atangira kurengerwa, ariko Yesu aramukiza.

Nyuma y’ibyo, Yesu yongeye kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi. Ubu bwo ariko, yakoresheje imigati irindwi n’udufi duke. Icyo gihe na bwo, bose barariye barahaga. Ese ntidushimishwa no kubona ukuntu Yesu yita ku bantu? Igihe azaba ategeka ari umwami washyizweho n’Imana, ntituzigera na rimwe tugira icyo tubura!

Matayo 14:1-32; 15:29-38; Yohana 6:1-21.