Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 96

Yesu akiza abarwayi

Yesu akiza abarwayi

MU GIHE Yesu yakoraga ingendo mu gihugu hose, yagendaga akiza abarwayi. Bityo, inkuru y’ibitangaza bye yamamara mu midugudu n’ibirorero byose. Abantu bamuzanira ibirema, impumyi n’ibipfamatwi, n’abandi barwayi benshi. Nuko Yesu arabakiza bose.

Hari hashize imyaka irenga itatu Yohana abatije Yesu. Nuko Yesu abwira intumwa ze ko yari agiye kujya i Yerusalemu maze akicirwayo, hanyuma akazuka. Hagati aho, Yesu yakomeje gukiza abarwayi.

Umunsi umwe, Yesu yarimo yigisha ku Isabato. Isabato ni umunsi w’ikiruhuko ku Bayahudi. Uyu mugore ubona hano yari arwaye cyane. Yari amaze imyaka 18 agenda ahese umugongo, adashobora guhagarara yemye. Nuko Yesu amukoraho, maze atangira kunamuka, arakira!

Ibyo byarakaje abakuru b’idini. Nuko umwe muri bo atera hejuru abwira imbaga y’abantu bari aho ati ‘hari iminsi itandatu tugomba gukoreramo imirimo. Iyo ni yo minsi muzajya muza gukirizwamo, aho kuza ku isabato!’

Ariko Yesu arasubiza ati ‘mwa bantu babi mwe. Umuntu wese muri mwe azitura indogobe ye akajya kuyuhira ku Isabato. None se ntibyari bikwiriye ko uyu mugore w’ingorwa umaze imyaka 18 arwaye, yakizwa ku Isabato?’ Icyo gisubizo cya Yesu cyatumye abo bantu babi bakorwa n’isoni.

Nyuma y’aho, Yesu n’intumwa ze bafashe urugendo berekeza i Yerusalemu. Bagisohoka mu mudugudu w’i Yeriko, hari impumyi ebyiri zari zitunzwe no gusabiriza zumvise ko Yesu ahise. Nuko zitera hejuru ziti ‘Yesu dufashe!’

Yesu yahamagaye izo mpumyi arazibaza ati ‘murashaka ko mbakorera iki?’ Zaramushubije ziti ‘Mwami, humura amaso yacu.’ Nuko Yesu akora ku maso yazo, maze uwo mwanya zirahumuka. Waba se uzi impamvu Yesu yakoraga ibyo bitangaza byose? Ni ukubera ko akunda abantu kandi akaba ashaka ko bamwizera. Bityo, dushobora kwiringira ko igihe azaba ategeka ari Umwami, nta muntu n’umwe ku isi uzongera kurwara.