Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 97

Yesu aza nk’Umwami

Yesu aza nk’Umwami

NYUMA gato Yesu amaze gukiza za mpumyi zasabirizaga, yakomeje inzira maze agera mu mudugudu muto wari hafi y’i Yerusalemu. Nuko abwira babiri mu bigishwa be ati ‘mujye muri uriya mudugudu; murahasanga icyana cy’indogobe. Mukiziture maze mukinzanire.’

Bamaze kuzanira Yesu cya cyana cy’indogobe, yacyicayeho. Nuko agenda ahetswe na cyo yerekeza i Yerusalemu. Yari bugufi bwaho. Ageze hafi y’uwo mudugudu, yasanganiwe n’imbaga y’abantu benshi. Nuko benshi muri bo biyambura imyambaro yabo maze bayisasa mu nzira. Abandi baciye amashami y’imikindo maze na bo bayasasa mu nzira, batera hejuru bati ‘Mana ha umugisha umwami uje mu izina rya Yehova!’

Kera muri Isirayeli, abami bashya binjiraga muri Yerusalemu bicaye ku cyana cy’indogobe kugira ngo biyereke rubanda. Ibyo ni byo Yesu yarimo akora. Abo bantu bagaragaje ko bifuzaga ko Yesu ababera umwami. Ariko si ko abantu bose bamwifuzaga. Ibyo tubibonera ku byabaye igihe Yesu yinjiraga mu rusengero.

Yesu ageze mu rusengero, yakijije impumyi n’ibirema. Abana bato babibonye, batangiye kumusingiza baranguruye amajwi. Ariko ibyo byarakaje abatambyi, maze babwira Yesu bati ‘urumva ibyo aba bana bavuga?’

Yesu arabasubiza ati ‘ndabyumva nyine. None se ntimwari mwasoma muri Bibiliya, ahavuga ngo “mu kanwa k’abana bato Imana izavanamo ibisingizo?”’ Nuko abo bana bakomeza gusingiza umwami washyizweho n’Imana.

Turifuza kumera nk’abo bana, si byo se? Hari abashobora kugerageza kutubuza kuvuga iby’ubwami bw’Imana. Ariko, tuzakomeza kubwira abandi ibintu bihebuje Yesu azakorera abantu.

Igihe Yesu yari ku isi, si bwo yagombaga gutangira gutegeka ari umwami. Ni ryari yagombaga gutangira gutegeka? Abigishwa be bifuzaga kubimenya. Ibyo turabibona mu gice gikurikira.

Matayo 21:1-17; Yohana 12:12-16.