Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 99

Mu cyumba cyo hejuru

Mu cyumba cyo hejuru

UBU turi ku wa Kane nimugoroba, hakaba hari hashize iminsi ibiri Yesu na bamwe mu ntumwa ze bahuriye ku Musozi wa Elayono. Yesu n’intumwa ze 12 bari baje muri iki cyumba kinini cyo hejuru kugira ngo barye ifunguro rya Pasika. Uriya mugabo ubona wigendeye ni Yuda Isikaryota. Agiye kubwira abatambyi ukuntu bashobora gufata Yesu.

Yuda yari yaraye abasanze maze arababaza ati ‘muzampa iki nimbafasha gufata Yesu?’ Baramushubije bati ‘tuzaguha ibiceri 30 by’ifeza.’ None ubu Yuda agiye guhura n’abo bantu kugira ngo abajyane aho Yesu ari. Ese icyo si igikorwa kibi cyane?

Ifunguro rya Pasika ryari rirangiye, ariko Yesu atangiza ifunguro rya kabiri, ryihariye. Yahereje umugati intumwa ze avuga ati ‘nimurye, kuko uyu ugereranya umubiri wanjye ugiye gutangwa ku bwanyu.’ Hanyuma, yazihereje igikombe cya divayi avuga ati ‘nimunywe, kuko iki kigereranya amaraso yanjye agiye kumenwa ku bwanyu.’ Iryo funguro Bibiliya iryita ‘Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.’

Abisirayeli baryaga ifunguro rya Pasika kugira ngo bibuke igihe marayika w’Imana ‘yanyuraga’ ku nzu zabo mu Misiri, ariko akica abana b’imfura mu nzu z’Abanyamisiri. Ariko noneho Yesu yashakaga ko abigishwa be bazajya bamwibuka, kandi bakibuka ukuntu yatanze ubuzima bwe ku bwabo. Ni yo mpamvu yababwiye ko bagombaga kujya bizihiza iri funguro ryihariye buri mwaka.

Nyuma yo kurya Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, Yesu yasabye abigishwa be kugira ubutwari no kwizera gukomeye. Nyuma y’ibyo, baririmbiye Imana hanyuma baragenda. Bwari bwije cyane, ku buryo hashobora kuba hari nyuma ya saa sita z’ijoro. Reka turebe aho bagiye.

Matayo 26:14-30; Luka 22:1-39; Yohana, kuva ku gice cya 13 kugeza ku cya 17; 1 Abakorinto 11:20.