Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Kuva ku izuka rya Yesu kugeza ku gufungwa kwa Pawulo

Kuva ku izuka rya Yesu kugeza ku gufungwa kwa Pawulo

Ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Yesu, yarazuwe. Uwo munsi yabonekeye abigishwa be incuro eshanu zitandukanye. Yesu yakomeje kujya ababonekera mu gihe cy’iminsi 40. Hanyuma, ajya mu ijuru bamwe mu bigishwa be bamureba. Hashize iminsi icumi, Imana yasutse umwuka wera ku bigishwa ba Yesu bari bategerereje i Yerusalemu.

Nyuma y’aho, abanzi b’Imana bashyize intumwa muri gereza, ariko umumarayika arazifungura. Abarwanyaga izo ntumwa bicishije amabuye umwigishwa Sitefano. Ariko tuzabona ukuntu Yesu yatoranyije umwe muri abo barwanyaga intumwa kugira ngo amugire umukozi we wihariye, ari na we waje kuba intumwa Pawulo. Nyuma y’imyaka itatu n’igice Yesu apfuye, Imana yohereje intumwa Petero kubwiriza umunyamahanga Koruneliyo n’abo mu rugo rwe.

Hashize hafi imyaka 13, Pawulo yatangiye urugendo rwe rwa mbere rwo kubwiriza. Mu rugendo rwe rwa kabiri, yajyanye na Timoteyo. Tuzareba ukuntu Pawulo hamwe na bagenzi be bagendanaga na we babonye ibintu byinshi byabashimishije cyane mu gukorera Imana. Hanyuma, Pawulo yaje gufungirwa i Roma. Nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe, ariko yongera gufungwa, noneho aranicwa. Ibivugwa mu GICE CYA 7 byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 32.

 

IBIRIMO

INKURU YA 102

Yesu ni muzima

Umumarayika amaze kuvana ibuye ku mva ya Yesu, abasirikare bari bayirinze batangajwe cyane n’ibyo babonyemo.

INKURU YA 103

Mu cyumba gikinze

Ni iki cyatumye abigishwa ba Yesu bamuyoberwa amaze kuzuka?

INKURU YA 104

Yesu asubira mu ijuru

Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yahaye abigishwa be itegeko rya nyuma.

INKURU YA 105

Bategerereza i Yerusalemu

Kuki Yesu yasutse umwuka wera ku bigishwa kuri Pentekote?

INKURU YA 106

Bavanwa muri gereza

Abakuru b’idini ry’Abayahudi bafungishije intumwa, ariko Imana yari ifite undi mugambi.

INKURU YA 107

Sitefano aterwa amabuye

Igihe Sitefano yicwaga, yasenze isengesho rikora ku mutima.

INKURU YA 108

Mu nzira ijya i Damasiko

Urumuri ruhuma amaso n’ijwi riturutse mu ijuru byahinduye ubuzima bwa Sawuli.

INKURU YA 109

Petero ajya kwa Koruneliyo

Ese hari abantu Imana ibona ko ari beza kuruta abandi bitewe n’ubwoko bwabo cyangwa igihugu bakomokamo?

INKURU YA 110

Timoteyo, umufasha mushya wa Pawulo

Timoteyo yavuye iwabo akorana na Pawulo urugendo rushishikaje bagiye kubwiriza.

INKURU YA 111

Umusore asinzira

Utuko yarasinziriye Pawulo ari kubaganiriza ku ncuro ya mbere, ariko ku ncuro ya kabiri ntiyasinziriye. Ibyabaye hagati y’ibyo biganiro byombi byari igitangaza rwose.

INKURU YA 112

Ubwato bumenekera ku kirwa

Igihe bari bihebye cyane, Pawulo yabonye ubutumwa bwari buturutse ku Mana bwamugaruriye icyizere.

INKURU YA 113

Pawulo i Roma

Pawulo yari gusohoza ate inshingano ye yo kuba intumwa kandi afunzwe?