Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 104

Yesu asubira mu ijuru

Yesu asubira mu ijuru

UKO iminsi yagendaga ihita, ni na ko Yesu yagendaga yiyereka abigishwa be kenshi. Igihe kimwe, yabonekeye abigishwa bagera kuri 500. Uzi se icyo Yesu yababwiye igihe yababonekeraga? Yababwiye iby’ubwami bw’Imana. Yehova yohereje Yesu ku isi kugira ngo yigishe ibyerekeye Ubwami. Kandi yakomeje kubigenza atyo na nyuma yo kuzuka kwe.

Ese uribuka icyo ubwami bw’Imana ari cyo? Ubwami ni ubutegetsi nyakuri bw’Imana bwo mu ijuru, kandi Yesu ni We Imana yahisemo kugira ngo abe umwami wabwo. Nk’uko twabibonye, Yesu yagaragaje ko azaba umwami uhebuje igihe yagaburiraga abashonje, agakiza abarwayi, ndetse akazura n’abapfuye!

None se, igihe Yesu azategeka ari umwami mu ijuru, isi izamera ite? Isi yose izahinduka paradizo nziza cyane. Ntihazongera kubaho intambara cyangwa ubugizi bwa nabi, cyangwa se indwara, ndetse n’urupfu. Tuzi ko ibyo ari ukuri, kuko Imana yaremeye isi kuba paradizo kugira ngo abantu bayibeho banezerewe. Ni yo mpamvu mu ntangiriro yashyizeho ubusitani bwa Edeni. Bityo Yesu azatuma ibyo Imana ishaka bisohozwa.

Igihe cya Yesu cyo gusubira mu ijuru cyarashyize kiragera. Yari yiyeretse abigishwa be mu gihe cy’iminsi 40. Bityo rero, bari bazi ko ari muzima nta gushidikanya. Ariko, mbere yo kubasiga, yarababwiye ati ‘muzagume i Yerusalemu kugeza aho muzabonera umwuka wera.’ Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha, ukaba ugereranywa n’umuyaga uhuha. Uwo mwuka wari gufasha abigishwa ba Yesu gukora ibyo Imana ishaka. Hanyuma, Yesu yarababwiye ati ‘muzabwiriza ibyanjye kugeza mu turere tw’isi twa kure cyane.’

Yesu amaze kuvuga ayo magambo, habaye ikintu gitangaje. Yatangiye kuzamuka ajya mu ijuru nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Nuko igicu gikingiriza abigishwa be, ntibongera kumubona ukundi. Yesu yagiye mu ijuru maze atangira gutegekerayo abigishwa be hano ku isi.

1 Abakorinto 15:3-8; Ibyahishuwe 21:3, 4; Ibyakozwe 1:1-11.