Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 105

Bategerereza i Yerusalemu

Bategerereza i Yerusalemu

ABANTU ureba hano ni abigishwa ba Yesu. Bari bamwumviye maze baguma i Yerusalemu. Hanyuma, igihe bose bari bategereje bari hamwe, bagize batya bumva umuriri mwinshi wuzuye inzu. Uwo muriri wari umeze nk’uw’inkubi y’umuyaga. Nuko indimi z’umuriro zitangira kuboneka ku mutwe wa buri wese muri abo bigishwa. Umuriro uri hejuru ya buri wese muri bo urawubona? Ese ibyo bisobanura iki?

Icyo cyari igitangaza! Yesu yari yarasubiye mu ijuru kwa Se, none asutse umwuka wera ku bigishwa be. Waba se uzi icyo uwo mwuka wera wabateye gukora? Bose batangiye kuvuga indimi zitandukanye.

I Yerusalemu, abantu benshi bumvise uwo muriri wari umeze nk’inkubi y’umuyaga maze baza kureba ibyari bibaye. Bamwe muri abo bantu bari abo mu bindi bihugu bari baje i Yerusalemu mu munsi mukuru w’Abisirayeli, wa Pentekote. Mbega ukuntu abo bashyitsi batangaye! Bumvise abigishwa bavuga mu ndimi zabo iby’ibitangaza Imana yakoze.

Baravuze bati ‘ko aba bantu bose ari ab’i Galilaya, ni gute bashobora kuvuga izi ndimi zo mu bihugu dukomokamo?’

Nuko Petero arahaguruka kugira ngo abasobanurire. Yaranguruye ijwi maze abwira abo bantu ukuntu Yesu yishwe n’ukuntu Yehova yamuzuye mu bapfuye. Hanyuma, Petero yaravuze ati ‘ubu Yesu ari mu ijuru, iburyo bw’Imana, none asutse umwuka wera yadusezeranyije. Ni yo mpamvu mubonye kandi mukumva ibi bitangaza.’

Petero amaze kuvuga ayo magambo, abantu benshi bumvise bababajwe cyane n’ibyakorewe Yesu. Nuko babaza Petero bati ‘dukore iki?’ Petero yarabashubije ati ‘mugomba guhindura imibereho yanyu maze mukabatizwa.’ Uwo munsi, abantu bagera ku 3.000 barabatijwe maze bahinduka abigishwa ba Yesu.