Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 106

Bavanwa muri gereza

Bavanwa muri gereza

REBA uyu mumarayika ukinguye urugi rwa gereza. Aba bantu arekuye ni intumwa za Yesu. Reka turebe icyatumye zishyirwa muri gereza.

Hari hashize igihe gito umwuka wera usutswe ku bigishwa ba Yesu. Hanyuma igihe kimwe, ari ku gicamunsi, Petero na Yohana bari bagiye kwinjira mu rusengero i Yerusalemu. Aho ngaho, hafi y’umuryango, hari umuntu wari ikirema kuva yavuka. Abantu bamuzanaga aho ngaho buri munsi kugira ngo asabirize amafaranga ababaga baje mu rusengero. Nuko abonye Petero na Yohana arabasaba ngo bagire icyo bamuha. Ni iki izo ntumwa zakoze?

Zarahagaze maze ziramwitegereza. Hanyuma, Petero aravuga ati ‘nta mafaranga mfite, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu, haguruka maze ugende!’ Nuko Petero afata uwo muntu ukuboko kw’iburyo, maze ako kanya ahita yitera hejuru, atangira kugenda. Igihe abantu babonaga ibyo, baratangaye kandi banezezwa cyane n’icyo gitangaza gikomeye.

Nuko Petero aravuga ati ‘iki gitangaza tugikoreshejwe n’imbaraga z’Imana yazuye Yesu.’ Igihe Petero na Yohana bari bakivuga, haje bamwe mu bakuru b’idini. Bari barakajwe no kubona Petero na Yohana babwira rubanda ibyo kuzuka kwa Yesu. Bahise babafata maze babashyira muri gereza.

Bukeye, abakuru b’idini barateranye. Nuko bazana Petero na Yohana, hamwe na wa muntu bari bakijije, maze barababaza bati ‘ni mbaraga ki zabateye gukora iki gitangaza?’

Petero yababwiye ko bari babibashishijwe n’imbaraga z’Imana yazuye Yesu. Abatambyi bayobewe uko babigenza, kuko batashoboraga guhakana ko icyo gitangaza gikomeye cyari cyabaye. Nuko bihanangiriza intumwa bazibwira ko zitagombaga kongera kuvuga ibya Yesu, hanyuma barazirekura.

Uko iminsi yagendaga ihita, ni na ko intumwa zakomezaga kubwiriza ibya Yesu no gukiza indwara. Inkuru y’ibyo bitangaza yamamaye hose, ku buryo ndetse abantu benshi baturukaga mu midugudu yari ikikije Yerusalemu bakazanira intumwa abarwayi ngo zibakize. Ibyo byatumye abakuru b’idini bagira ishyari, nuko bafata intumwa maze bazishyira muri gereza. Icyakora, ntizahatinze.

Nijoro, umumarayika w’Imana yakinguye urugi rwa gereza nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Uwo mumarayika yabwiye intumwa ati ‘nimugende muhagarare mu rusengero, maze mukomeze kubwira rubanda.’ Bukeye mu gitondo, igihe abakuru b’idini boherezaga abantu muri gereza kuzana intumwa, basanze zagiye. Nyuma y’aho, bazisanze mu rusengero zirimo zigisha, nuko bazijyana mu nzu y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi.

Abakuru b’idini barazibwiye bati ‘twarabihanangirije tubabwira ko mutazongera na rimwe kwigisha ibya Yesu. None dore mwujuje i Yerusalemu izo nyigisho zanyu.’ Ariko intumwa zirasubiza ziti ‘tugomba kumvira Imana kuruta abantu.’ Nuko zikomeza kwigisha ‘ubutumwa bwiza.’ Ese urwo si urugero rwiza dukwiriye kwigana?