Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 107

Sitefano aterwa amabuye

Sitefano aterwa amabuye

UYU mugabo upfukamye ni Sitefano. Ni umwigishwa w’indahemuka wa Yesu. Ariko dore ibimubayeho! Aba bantu barimo baramutera ibibuye binini. Kuki banga Sitefano cyane ku buryo bamugirira nabi bene aka kageni? Reka turebe impamvu.

Imana yari yafashije Sitefano gukora ibitangaza bikomeye. Ibyo ariko ntibyashimishije abo bantu. Ni yo mpamvu batangiye kumugisha impaka ku birebana no kuba yarigishaga rubanda ukuri. Ariko Imana iha Sitefano ubwenge bwinshi, maze yerekana ko abo bantu bigishaga ibinyoma. Ibyo byatumye barushaho kurakara. Nuko baramufata, maze bazana abantu bo kumushinja ibinyoma.

Umutambyi mukuru yabajije Sitefano ati ‘ibyo ni ko biri?’ Sitefano yashubije atanga disikuru nziza cyane ishingiye kuri Bibiliya. Mu gusoza, yavuze ukuntu kera abantu babi banze abahanuzi ba Yehova. Hanyuma aravuga ati ‘namwe muri nka bo. Mwishe Yesu, umugaragu w’Imana, kandi ntimwitondera amategeko y’Imana.’

Ibyo byarakaje cyane abo bakuru b’idini! Nuko bahekenya amenyo bafite umujinya mwinshi. Ariko Sitefano arararama areba hejuru, aravuga ati ‘ndabona Yesu ahagaze iburyo bw’Imana mu ijuru.’ Avuze atyo, ba bantu bipfutse mu matwi maze baramusumira, bamujyana hanze y’umudugudu bamukurubana.

Bagezeyo, biyambuye ibishura byabo maze babirindisha umusore witwaga Sawuli. Waba ubona Sawuli kuri iyi shusho? Hanyuma, bamwe muri ba bantu batangiye gutera Sitefano amabuye. Nuko Sitefano arapfukama, nk’uko ubibona kuri iyi shusho, maze asenga Imana agira ati ‘Yehova ntubahanire iki gikorwa kibi.’ Yari azi ko bamwe muri bo bari bohejwe n’abakuru b’idini. Sitefano amaze kuvuga ayo magambo, yahise apfa.

Ese iyo abantu bakugiriye nabi, ugerageza kwihorera, cyangwa usaba Imana ngo iguhorere? Ari Sitefano, ari na Yesu, ntibigeze babigenza batyo. Bagiriraga impuhwe abandi, ndetse yemwe n’ababagiriraga nabi. Tujye tugerageza kwigana urugero rwabo.