Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 113

Pawulo i Roma

Pawulo i Roma

REBA uwo munyururu uri ku maboko ya Pawulo, n’uwo musirikare w’Umuroma umurinze. Pawulo yari afungiwe i Roma. Yari ategereje ko Kayisari w’Abaroma afata umwanzuro w’uko yagombaga kumugenza. Igihe yari afunzwe, abantu bemererwaga kumusura.

Nyuma y’iminsi itatu Pawulo ageze i Roma, yatumije abatware b’Abayahudi. Nuko Abayahudi benshi bari i Roma baherako baza kumureba. Pawulo yababwirije ibya Yesu n’ubwami bw’Imana. Bamwe barabyemeye bahinduka Abakristo, ariko abandi banga kubyemera.

Pawulo yanabwirije abasirikare batandukanye bari bashinzwe kumurinda. Mu gihe cy’imyaka ibiri yamaze afunzwe, yabwirije abantu bose yashoboraga kubona. Ibyo byagize ingaruka nziza, ku buryo ndetse n’abo mu nzu ya Kayisari bumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami, maze bamwe muri bo bagahinduka Abakristo.

Ariko se uyu mushyitsi urimo wandikira ku meza ni nde? Ese ushobora gufora uwo ari we? Yee, ni Timoteyo. Timoteyo na we yari yarafunzwe azira kubwiriza ibyerekeye Ubwami, ariko aza kurekurwa. None yaje hano gufasha intumwa Pawulo. Ese waba uzi ibyo arimo yandika? Reka tubirebe.

Uribuka imidugudu ya Filipi na Efeso ivugwa mu nkuru ya 110? Pawulo yari yarahatangije amatorero ya gikristo. Hanyuma, igihe Pawulo yari muri gereza, yandikiye abo Bakristo. Inzandiko yabandikiye ziri muri Bibiliya, zikaba zitwa Abefeso n’Abafilipi. Aha ngaha rero, Pawulo yarimo abwira Timoteyo icyo yandikira incuti zabo z’Abakristo b’i Filipi.

Abafilipi bari baragiriye neza cyane Pawulo. Bamwoherereje impano muri gereza, none arimo arabashimira. Epafuradito ni we wari waramuzaniye izo mpano, ariko aza kurwara cyane, ndetse yenda gupfa. Icyakora, yaje koroherwa, none akaba yarimo yitegura gusubira iwabo. Yari kujyana urwo rwandiko rwa Pawulo na Timoteyo igihe yari kuba asubiye i Filipi.

Igihe Pawulo yari afunzwe, yanditse izindi nzandiko ebyiri dusanga muri Bibiliya. Rumwe yarwandikiye Abakristo bo mu mudugudu w’i Kolosayi. Waba uzi uko rwitwa? Rwitwa Abakolosayi. Urundi ni urwo yandikiye Filemoni wenyine, incuti ye y’inkoramutima, na we akaba yari atuye i Kolosayi. Urwo rwandiko rwavugaga iby’umugaragu wa Filemoni witwaga Onesimo.

Onesimo yari yaratorotse Filemoni ajya i Roma. Agezeyo, yaje kumenya ko Pawulo yari ahafungiye. Nuko ajya kumusura, maze na we aramubwiriza. Bidatinze, Onesimo ahinduka Umukristo. Nyuma y’ibyo, Onesimo yaje kubabazwa n’uko yahunze. Uzi se icyo Pawulo yanditse mu rwandiko yandikiye Filemoni?

Pawulo yasabaga Filemoni kubabarira Onesimo. Yaranditse ati ‘ndamukoherereje, ariko noneho si umugaragu wawe gusa, ahubwo ni n’umuvandimwe w’Umukristo mwiza.’ Igihe Onesimo yari agarutse i Kolosayi, yazanye za nzandiko ebyiri; urw’Abakolosayi n’urwa Filemoni. Turumva ukuntu Filemoni yishimye igihe yamenyaga ko umugaragu we yabaye Umukristo.

Igihe Pawulo yandikiraga Abafilipi na Filemoni, yababwiye inkuru nziza rwose. Yabwiye Abafilipi ati ‘mboherereje Timoteyo, ariko nanjye nzaza kubasura vuba.’ Naho Filemoni we yaramwandikiye ati ‘untegurire aho nzacumbika.’

Pawulo amaze kurekurwa, yasuye abavandimwe na bashiki be b’Abakristo ahantu henshi. Ariko nyuma y’aho yongeye gufungirwa i Roma. Ubu bwo ariko, yari azi ko yari kwicwa. Nuko yandikira Timoteyo amusaba kuza vuba. Yaranditse ati ‘nakomeje kuba uwizerwa ku Mana, kandi izangororera.’ Nyuma y’imyaka mike, Pawulo yarishwe kandi Yerusalemu yongera gusenywa, icyo gihe bwo isenywa n’Abaroma.

Ariko hari n’ibindi bintu bivugwa muri Bibiliya. Yehova Imana yategetse intumwa Yohana kwandika ibitabo bisoza icyo gitabo, harimo n’icy’Ibyahishuwe. Icyo gitabo cya Bibiliya kitubwira iby’igihe kizaza. Reka noneho turebe icyo igihe kiri imbere kiduhishiye.

Ibyakozwe 28:16-31; Abafilipi 1:13; 2:19-30; 4:18-23; Abaheburayo 13:23; Filemoni 1-25; Abakolosayi 4:7-9; 2 Timoteyo 4:7-9.