Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 114

Iherezo ry’ibibi byose

Iherezo ry’ibibi byose

NI IKI ubona hano? Turahabona ingabo zigendera ku mafarashi y’umweru. Ariko, itegereze aho ayo mafarashi aturutse. Amanutse mu ijuru yiruka hejuru y’ibicu! None se mu ijuru haba amafarashi?

Oya, aya si amafarashi nyamafarashi. Ibyo tubibwirwa n’uko amafarashi adashobora kwiruka hejuru y’ibicu, si byo se? Icyakora, Bibiliya ivuga iby’amafarashi yo mu ijuru. Waba se uzi impamvu?

Ni ukubera ko kera amafarashi yakoreshwaga cyane mu ntambara. Bityo rero, iyo Bibiliya ivuga iby’abantu bamanuka mu ijuru bari ku mafarashi, iba ishaka kugaragaza ko Imana igiye gushoza intambara yo kurwanya abantu ku isi. Uzi se uko aho iyo ntambara izabera hitwa? Hitwa Harimagedoni. Iyo ntambara izavana ibibi byose ku isi.

Yesu ni We uzayobora iyo ntambara kuri Harimagedoni. Wibuke ko Yesu ari we Yehova yatoranyije kugira ngo abe umwami w’ubutegetsi Bwe. Ni yo mpamvu Yesu yambaye ikamba ry’umwami. Naho iyo nkota yitwaje igaragaza ko azica abanzi b’Imana bose. Ariko se twagombye gutangazwa no kumva ko Imana izarimbura abantu babi bose?

Ongera urebe inkuru ya 10. Urahabona iki? Turahabona Umwuzure ukomeye warimbuye ababi. Ni nde se wateje uwo Mwuzure? Ni Yehova Imana. Noneho reba inkuru ya 15. Ni iki kirimo kiba? Ni Sodomu na Gomora harimo harimburwa n’umuriro woherejwe na Yehova.

Jya ku nkuru ya 33. Reba ikibaye ku mafarashi n’amagare by’Abanyamisiri. Ni nde watumye amazi abirundumuriraho? Ni Yehova. Yabikoze agira ngo arinde ubwoko bwe. Reba inkuru ya 76. Aho ngaho, urabona ko Yehova yanaretse ubwoko bwe bw’Abisirayeli bukarimburwa bitewe n’ububi bwabo.

Ku bw’ibyo rero, ntitwatangazwa n’uko azohereza ingabo ze zo mu ijuru kugira ngo zivane ibibi byose ku isi. Ariko kandi, gerageza kwiyumvisha icyo ibyo bizaba bisobanura! Reka duhindure ipaji maze tubirebe.

Ibyahishuwe 16:16; 19:11-16.