Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 115

Paradizo nshya ku isi

Paradizo nshya ku isi

ITEGEREZE ibi biti binini, izi ndabo nziza n’iriya misozi miremire. Ese aha hantu si heza? Reba ukuntu iyi mpara irimo irira mu ntoki z’aka kana k’agahungu. Kandi se reba ziriya ntare n’ariya mafarashi yibereye ahantu hari ubwatsi bwiza. Ese ntiwakwishimira kwibera mu nzu yaba iri ahantu nk’aha?

Imana yifuza ko ubaho iteka ku isi muri paradizo. Kandi ntishaka ko wahura n’imibabaro igera ku bantu muri iki gihe. Dore icyo Bibiliya isezeranya abantu bazaba muri paradizo nshya: ‘Imana izabana na bo. Ntihazongera kubaho urupfu cyangwa gutaka cyangwa kuribwa. Ibya kera bizaba bishize.’

Yesu azatuma iryo hinduka rihebuje ribaho. Waba se uzi igihe ibyo bizabera? Iryo hinduka rizaba Yesu amaze kuvana ibibi byose n’abantu babi bose ku isi. Wibuke ko igihe Yesu yari ku isi yakijije abantu indwara z’amoko yose, akanazura abapfuye. Yesu yakoze ibyo kugira ngo agaragaze icyo azakora ku isi hose igihe azaba ari Umwami w’ubwami bw’Imana.

Ngaho tekereza ukuntu bizaba bimeze muri paradizo nshya ku isi! Yesu azategekera mu ijuru afatanyije n’abo yatoranyije. Abo bategetsi bazita ku bazaba batuye isi bose, kandi batume buri wese agira ibyishimo. Reka turebe icyo tugomba gukora kugira ngo Imana izaduhe ubuzima bw’iteka muri paradizo yayo nshya.

Ibyahishuwe 21:3, 4; 5:9, 10; 14:1-3.