Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 116

Uko dushobora kuzabaho iteka

Uko dushobora kuzabaho iteka

ESE ushobora kutubwira icyo aka kana k’agakobwa hamwe n’incuti zako barimo basoma? Ni iki gitabo urimo usoma nawe, Igitabo cy’amateka ya Bibiliya. Kandi barimo barasoma iyi nkuru urimo usoma nawe, ifite umutwe uvuga ngo “Uko dushobora kuzabaho iteka.”

Waba se uzi icyo barimo biga? Kugira ngo tuzabeho iteka, mbere na mbere tugomba kumenya ibyerekeye Yehova n’Umwana we Yesu. Bibiliya iravuga iti ‘dore uburyo bwo kubaho iteka. Menya ibyerekeye Imana y’ukuri yonyine, n’Umwana yatumye ku isi, ari we Yesu Kristo.’

Ariko se, ni gute twamenya ibyerekeye Yehova Imana n’Umwana wayo Yesu? Bumwe mu buryo twakoresha, ni ugusoma Igitabo cy’amateka ya Bibiliya duhereye ku ntangiriro kugeza ku iherezo. Iki gitabo kivuga byinshi kuri Yehova na Yesu, si byo se? Kandi kinavuga byinshi ku byo bakoze, n’ibyo bazakora. Ariko tugomba gukora ibirenze ibyo gusoma iki gitabo gusa.

Urabona kiriya gitabo kindi kirambitse hasi? Icyo gitabo ni Bibiliya. Hazagire ugusomera ibice byo muri Bibiliya izi nkuru zishingiyeho. Bibiliya itubwira ibyo dukeneye kumenya byose kugira ngo dukorere Yehova mu buryo bukwiriye kandi tuzabone ubuzima bw’iteka. Bityo rero, tugomba kugira akamenyero ko kwiga Bibiliya kenshi.

Ariko kumenya ibyerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo ntibihagije. Dushobora kumenya ibintu byinshi kuri bo n’inyigisho zabo, ariko ntituzabone ubuzima bw’iteka. Uzi se ikindi kintu gikenewe?

Tugomba guhuza imibereho yacu n’ibyo twiga. Uribuka Yuda Isikariyota? Yari umwe muri ba bantu 12 Yesu yatoranyije kugira ngo babe intumwa ze. Yuda yari azi ibintu byinshi kuri Yehova na Yesu. Ariko se byamugendekeye bite? Nyuma y’igihe gito, yagize ubwikunde maze agambanira Yesu ku banzi be ku biceri by’ifeza 30. Bityo, Yuda ntazabona ubuzima bw’iteka.

Waba se wibuka Gehazi, uwo twabonye mu nkuru ya 69? Yifuje imyambaro n’amafaranga bitari ibye. Ni uko aza kubeshya kugira ngo akunde abibone. Ariko Yehova yaramuhannye. Azaduhana natwe niba tutumvira amategeko ye.

Ariko hari abantu benshi beza bakoreye Imana ari abizerwa igihe cyose. Ese natwe ntitwifuza kumera nka bo? Umwana Samweli ni urugero rwiza dukwiriye kwigana. Wibuke ko igihe yatangiraga gukorera Yehova mu ihema ry’ibonaniro yari afite imyaka ine cyangwa itanu gusa, nk’uko twabibonye mu nkuru ya 55. Rero, uko waba ungana kose, nta bwo uri muto wo kuba utakorera Yehova.

Birumvikana kandi ko umuntu twese twifuza kwigana ari Yesu Kristo. Igihe yari akiri muto, yajyaga mu rusengero kuganira n’abandi kuri Se wo mu ijuru nk’uko bigaragazwa mu nkuru ya 87. Nimucyo tujye dukurikiza urugero rwe. Twese tujye tubwira abantu benshi uko bishoboka kose iby’Imana yacu ihebuje, Yehova, hamwe n’Umwana wayo Yesu Kristo. Nitubigenza dutyo, tuzabaho iteka muri paradizo nshya y’Imana ku isi.

Yohana 17:3; Zaburi 145:1-21.