Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amamiriyoni y’Ibiremwa by’Umwuka

Amamiriyoni y’Ibiremwa by’Umwuka

Bibiliya itubwira ko hariho imyuka myinshi ifite kamere. Yehova ubwe ni umwuka.—Yohana 4:24; 2 Abakorinto 3:17, 18.

Habayeho igihe Yehova yabagaho wenyine mu isanzure. Hanyuma yaje kurema ibiremwa by’umwuka byitwa abamarayika. Bafite ubushobozi n’ubwenge birenze iby’abantu. Yehova yaremye abamarayika benshi; mu iyerekwa, umugaragu w’Imana Daniyeli yabonye abamarayika miriyoni ijana.—Daniyeli 7:10; Abaheburayo 1:7.

Abo bamarayika baremwe n’Imana mbere yuko irema isi (Yobu 38:4-7). Nta n’umwe muri bo waba ari umuntu wigeze kubaho ku isi hanyuma agapfa.

Yehova Umwuka ukomeye, yaremye amamiriyoni y’ibiremwa by’umwuka