Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwigomeka mu Buturo bw’Imyuka

Ukwigomeka mu Buturo bw’Imyuka

Igihe Satani yakoreshaga inzoka mu kuvugisha Eva, Eva yifatanyije na we mu kwigomeka ku Mana

Ibiremwa by’umwuka Yehova yaremye byari byiza. Hanyuma umumarayika umwe yaje kuba mubi. Uwo ni Satani Umwanzi. Satani yashakaga ko hano ku isi abantu bamusenga aho gusenga Yehova. Dore uko byagenze:

Mu busitani bwa Edeni, harimo ibiti byinshi byeraga imbuto zishimishije. Yehova yabwiye Adamu hamwe n’umugore we Eva, ko bashoboraga kurya imbuto z’ibyo biti uko bashatse. Ariko muri ibyo biti harimo kimwe Imana yababwiye ko batagombaga kurya imbuto zacyo. Yababwiye ko iyo baramuka baziriye, bari kuzapfa nta kabuza.—Itangiriro 2:9, 16, 17.

Umunsi umwe ubwo Eva yari wenyine inzoka yaramuvugishije. Birumvikana rwose ko atari inzoka yavugaga koko; Satani Umwanzi ni we watumaga inzoka isa nk’aho ari yo irimo ivuga. Satani yabwiye Eva ko naramuka ariye imbuto babujijwe, yari kugira ubwenge nk’Imana. Yanamubwiye ko atari gupfa. Ibyo bitekerezo byombi byari ibinyoma. Nyamara kandi, Eva yizeye Satani maze arya iyo mbuto. Nyuma y’aho, yahayeho Adamu, maze na we ararya.—Itangiriro 3:1-6.

Icyo twiga muri iyi nkuru y’ukuri, ni uko Satani ari icyigomeke akaba n’umubeshyi. Yabwiye Eva ko nasuzugura Imana atazapfa. Icyo cyari ikinyoma. Ari we ari na Adamu bombi barapfuye. Satani we ntaragapfa, n’ubwo ari yo maherezo ye kuko yacumuye. Hagati aho ariko, aracyariho kandi aracyakomeza kuyobya abantu. Aracyari umubeshyi, kandi aracyagerageza gutuma abantu bica amategeko y’Imana.—Yohana 8:44.

Abandi Bamarayika Bigometse

Nyuma y’aho, hari abandi bamarayika babaye babi. Abo bamarayika bitegereje uburanga bw’abagore ku isi maze bifuza kuryamana na bo. Ubwo ni bwo baje ku isi maze biyambika imibiri ya kimuntu. Hanyuma bafashemo abo bashatse babagira ababo. Ibyo byari binyuranye n’umugambi w’Imana.—Itangiriro 6:1, 2; Yuda 6.

Abamarayika babi baje mu isi gusambana n’abagore

Ibyo kandi byateje impagarara nyinshi mu bantu. Abagore b’abo bamarayika babyaye abana, ariko ntibari abana basanzwe. Barakuze baba ibinyarugomo n’ibisumizi. Ku bw’ibyo isi yuzuye urugomo ku buryo Yehova yafashe icyemezo cyo kuvanaho abantu babi abarimbuje umwuzure ukomeye. Abantu bakiranuka ari bo Nowa n’umuryango we ni bo bonyine barokotse uwo mwuzure.—Itangiriro 6:4, 11; 7:23.

Nyamara, abamarayika babi bo basubiye mu buturo bw’imyuka; ntibapfuye. Ariko bahawe igihano. Babujijwe gusubira mu muryango w’Imana w’abamarayika bakiranuka. Byongeye kandi, Yehova ntiyongeye kubemerera kwambara imibiri ya kimuntu. Hanyuma kandi bazapfa mu gihe cy’urubanza rukomeye.—2 Petero 2:4; Yuda 6.

Satani Acibwa mu Ijuru

Satani n’abamarayika be babi baciwe mu ijuru

Mu ntangiriro z’ikinyejana cyacu, habaye intambara mu ijuru. Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kirabitubwira muri aya magambo ngo “Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli [Yesu Kristo wazutse] n’abamarayika be [beza] batabarira kurwanya cya kiyoka [Satani]: ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo [babi]. Ntibanesha, kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abari mu isi bose; nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo [babi] bajugunyanwa na cyo.”

Ingaruka yabaye iyihe? Iyo nkuru irakomeza igira iti “nuko rero, wa juru we, namwe abarimo, nimwishime.” Abamarayika beza bashoboraga kwishima kubera ko Satani n’abamarayika babi, ari bo myuka, bari batakiri mu ijuru. Ariko se noneho bite ku batuye isi? Bibiliya iragira iti “naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.

Ni byo koko, Satani na bagenzi be babi bayobya abatuye isi kandi bakanabateza ibyago byinshi. Abo bamarayika babi bitwa abadayimoni. Ni abanzi b’Imana. Bose ni abagizi ba nabi.