Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ntibishoboka!”

“Ntibishoboka!”

UMUGABO umwe w’i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aragira ati “umuhungu wanjye Jonathan yakundaga gusura incuti ze zari ku bilometero runaka uvuye iwacu. Umugore wanjye Valentina, ntiyakundaga ko ajyayo. Yashavuzwaga na bene izo ngendo z’urudaca. Ariko uwo muhungu wanjye yakundaga ibintu bya elegitoroniki, kandi izo ncuti ze zari zifite ibikoresho byose yashoboraga kwitorezaho neza. Nari imuhira mu burengerazuba bwa Manhattan, i New York. Umugore wanjye yari yaragiye gusura bene wabo i Puerto Rico. Narimo nibwira nti ‘Jonathan ari buze kuba aje mu mwanya.’ Ni bwo inzogera yo ku rugi yavugaga. Nti ‘agomba kuba ari we.’ Na ho burya ntiyari we. Bari abapolisi n’abakozi bo kwa muganga batabara imbabare. Komanda w’abapolisi arambaza ati ‘mbese, uzi nyir’uru ruhushya rwo gutwara imodoka?’ Nti ‘rwose! Ni urw’umuhungu wanjye Jonathan.’ Bungamo bati ‘tugufitiye inkuru mbi. Habaye impanuka, none . . . umuhungu wawe, . . . umuhungu wawe yahitanywe na yo.’ Icya mbere nakoze ni ukuvuga nti ‘ntibishoboka!’ Iyo nkuru mbi yadukomerekeje umutima ku buryo n’ubwo ubu hashize imyaka myinshi, icyo gikomere kitarakira.”

‘Tugufitiye inkuru mbi. Habaye impanuka, none . . . umuhungu wawe, . . . umuhungu wawe yahitanywe na yo.’

Umugabo umwe ufite umuryango i Barcelone (ho muri Hisipaniya) yanditse agira ati “mu myaka ya za 60, twari umuryango ufite umunezero. Umuryango wacu wari ugizwe n’umugore wanjye María n’abana bacu batatu, David wari ufite imyaka 13, Paquito wari ufite 11, na Isabel wari ufite 9.

“Umunsi umwe muri Werurwe 1963, Paquito yageze mu rugo avuye ku ishuri ataka umutwe cyane. Ubwo twibajije impamvu y’ubwo burwayi—nyamara ntitwabitinzeho. Mu masaha atatu gusa yari amaze gupfa. Yahitanywe no kuvira amaraso mu bwonko.

“Ubu hashize imyaka 30 Paquito apfuye. Nyamara n’ubu, ako gahinda twatewe no kumutakaza turacyagafite. Ntibijya bibaho ko ababyeyi bapfusha umwana maze ngo babure kumva ko hari icyo batakaje—n’iyo haba hashize igihe kingana gite, cyangwa se n’iyo baba bafite abandi bana benshi gute.”

Izo nkuru zombi zivuga iby’ababyeyi bapfushije abana, ziragaragaza neza ibikomere bikomeye kandi bidashira umuntu agira ku mutima iyo apfushije umwana. Mbega ukuntu aya magambo yanditswe n’umuganga ari ay’ukuri ngo “urupfu rw’umwana muri rusange rutungura, kandi rubabaza kurusha urw’umuntu mukuru, kubera ko abagize umuryango baba biteze ko umwana ari we uzapfa nyuma. . . . Urupfu rw’umwana uwo ari we wese rusenya inzozi z’igihe kiri imbere, rusenya amasano y’imiryango [umuhungu, umukazana, abuzukuru], rukanasenya ibihe by’ibyishimo . . . biba bitegerejwe.” Ako gahinda gasaze ni na ko umugore wese ukubise igihwereye agira.

Umugore wapfushije arasobanura ati “umugabo wanjye Russell yari yarakoze akazi k’umufasha wa muganga mu karere k’imirwano ko muri Pasifika mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Yari yarabonye kandi yararokotse imirwano myinshi ikomeye. Yaje kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho noneho yagize ubuzima butuje. Nyuma yaje kuba umukozi w’Ijambo ry’Imana. Nyuma gato y’aho amariye kuzuza imyaka 60, yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’umutima. Yagerageje gukomeza kubaho mu buzima burangwamo ibikorwa. Hanyuma, umunsi umwe wo muri Nyakanga 1988, umutima warahagaze maze arapfa. Kumutakaza byanteye agahinda katavugwa. Sinari nabashije no kumusezeraho. Ntiyari umugabo wanjye gusa. Ahubwo yari n’incuti yanjye y’inkoramutima. Twari tumaranye imyaka 40 dusangira akabisi n’agahiye. Ubu noneho ariko, nagombaga guhangana n’ikibazo cy’ubwigunge cyo mu buryo bwihariye.”

Ayo ni amwe gusa mu makuba agwirira imiryango buri munsi hirya no hino ku isi. Nk’uko abenshi mu bapfushije bazabikubwira, iyo urupfu rugutwaye umwana, umugabo, umugore, umubyeyi, cyangwa incuti, biba mu by’ukuri bihuje neza n’uko Pawulo, umwanditsi wa Gikristo, yarwise “umwanzi uzaheruka [“wa nyuma,” Traduction du monde nouveau].” Akenshi, ikintu cya mbere umuntu akora iyo yumvise amakuru abika, ni uguhakana agira ati “ntibishoboka! Sinshobora kubyemera.” Nyuma haza gukurikiraho n’ibindi nk’uko tuza kubibona.—1 Abakorinto 15:25, 26.

Icyakora, mbere y’uko tugenzura ibihereranye n’ibyiyumvo biterwa n’agahinda, reka tubanze dusubize ibi bibazo bimwe by’ingenzi. Mbese, urupfu ni rwo herezo ry’uwo muntu? Mbese, haba hari ibyiringiro by’uko dushobora kuzongera kubona abo twakundaga?

Hari ibyiringiro nyakuri

Pawulo, umwanditsi wa Bibiliya, yatanze ibyiringiro biduhumuriza bihereranye n’uwo “mwanzi uzaheruka [“wa nyuma,” MN]” ari we urupfu. Yaranditse ati “Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu.” “Umwanzi w’imperuka uzarimburwa, ni urupfu” (1 Abakorinto 15:26, Bibiliya Ntagatifu). Ariko se, ni gute Pawulo yashoboraga kubyemeza bene ako kageni? Ni ukubera ko yari yarigishijwe n’uwari warazutse mu bapfuye, ari we Yesu Kristo (Ibyakozwe 9:3-19). Iyo ni na yo mpamvu yabashishije Pawulo kwandika agira ati “kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu [Adamu], ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu [Yesu Kristo]. Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.”—1 Abakorinto 15:21, 22.

Yesu yagize agahinda kenshi ubwo yahuraga n’umupfakazi w’i Nayini maze akabona umurambo w’umwana we. Inkuru dusanga muri Bibiliya iratubwira iti “[Yesu] ageze hafi y’irembo ry’umudugudu [w’i Nayini], ahura n’abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w’ikinege, kandi nyina yari umupfakazi: abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje. Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi, aramubwira ati ‘wirira.’ Yegera ikiriba, agikoraho: abakikoreye barahagarara. Ati ‘muhungu, ndagutegetse, byuka!’ Uwari upfuye arabaduka, atangira kuvuga: Yesu amusubiza nyina. Bose baterwa n’ubwoba, bahimbaza Imana bati ‘umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe,’ kandi bati ‘Imana igendereye ubwoko bwayo.’” Aha, tuzirikane ko Yesu yamugiriye impuhwe, maze ibyo bikamutera kuzura uwo muhungu w’umupfakazi! Ngaho dutekereze ku cyo ibyo bisura mu gihe kizaza!—Luka 7:12-16.

Aho ngaho, mu maso y’abahamya benshi, Yesu yabashije kuzura umuntu mu buryo budashobora kwibagirana. Ibyo byari igihamya kidasubirwaho cy’umuzuko yari yaravuze igihe gito mbere y’uko ibyo biba, ari wo wo kugarurira ubuzima ababutakaje ku isi munsi y’“ijuru rishya.” Icyo gihe, Yesu yari yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo.”—Ibyahishuwe 21:1, 3, 4; Yohana 5:28, 29; 2 Petero 3:13.

Abandi babaye abagabo bo guhamya iby’umuzuko, barimo Petero kimwe n’abandi muri ba bandi 12 baherekeje Yesu mu ngendo ze. Biyumviye mu by’ukuri Yesu wari wazutse avugira hafi y’Inyanja y’i Galilaya. Iyo nkuru igira iti “Yesu arababwira ati ‘nimuze murye.’ Ntihagira n’umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati ‘uri nde?’ kuko bari bazi ko ari Umwami. Yesu araza, yenda umutsima, arawubaha, n’ifi na zo azigenza atyo. Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.”—Yohana 21:12-14.

Ku bw’ibyo rero, Petero yabashaga kwandika adashidikanya na mba agira ati “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yatubyaye ubwa kabiri, nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima, tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo.”—1 Petero 1:3.

Intumwa Pawulo yavuze iby’ibyiringiro byayo bidashidikanywa ubwo yavugaga iti “nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe; kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:14, 15.

Abantu babarirwa muri za miriyoni rero, bafite ibyiringiro bitajegajega byo kuzabona ababo bakundaga bongera kubaho ku isi mu mibereho inyuranye cyane n’iyo barimo. Iyo mibereho izaba imeze ite? Ubusobanuro burenzeho bw’ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya by’abacu twakundaga, butangwa mu gice cya nyuma cy’aka gatabo gifite umutwe uvuga ngo “Ibyiringiro Nyakuri ku Bantu Bapfuye.”

Mbere na mbere ariko, reka tubanze tugenzure ibibazo ushobora kuba wibaza niba ufite agahinda ko kuba waratakaje umuntu wakundaga: Mbese birakwiriye kugira bene ibyo byiyumvo? Ni gute nashobora kwihanganira agahinda mfite? Mbese, ni gute abandi bashobora kumfasha guhangana [n’ako gahinda]? None se, nafasha nte abandi bafite bene ako gahinda? Iby’ingenzi kurushaho, Bibiliya ivuga iki ku byiringiro nyakuri ku bantu bapfuye? Mbese aho nzongera kubona abo nakundaga bapfuye? Kandi se, hehe?