Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni Gute Nshobora Kwihanganira Agahinda Mfite?

Ni Gute Nshobora Kwihanganira Agahinda Mfite?

“NUMVAGA ngomba guhisha ibyiyumvo byanjye,” ayo ni amagambo Mike yavuze yibuka igihe yapfushaga se. Kuri Mike, kutagaragaza agahinda ke ni bwo bwari uburyo bwo kwitwara kigabo. Nyamara, nyuma yaje gusobanukirwa ko yibeshyaga. Bityo rero, ubwo incuti ya Mike yapfushaga sekuru, noneho yari azi uko agomba kubyifatamo. Aragira ati “iyo biza kuba mu myaka mike ishize, mba naramufashe ku rutugu maze nkamubwira nti ‘sha ba umugabo.’ Na ho ubu ngubu bwo, namufashe akaboko maze ndamubwira nti ‘wiyumve uko ugomba kwiyumva. Bizagufasha guhangana n’uwo mubabaro. Niba wumva nagenda, ndagenda. Niba ushaka ko ngumana nawe, ndagumana nawe. Rwose ntugire isoni zo kugaragaza uko wiyumva.’”

MaryAnne na we yumvise ko agomba kwihatira gukumira ibyiyumvo bye ubwo umugabo we yapfaga. Aribuka ibyamubayeho muri aya magambo ngo “numvaga mpangayikishijwe no guha abandi urugero rwiza, maze ibyo bituma nkumira ibyiyumvo byanjye bisanzwe ngo bitagaragara. Icyakora, nyuma naje gusobanukirwa ko kugerageza kuba nk’urutare kubera abandi, atari ibintu byamfashaga. Nuko ntangira gusuzuma imimerere yanjye maze ndibwira nti ‘rira niba ushaka kurira. Reka kugerageza kwiha imbaraga udafite. Garagaza uko umerewe maze urebe ko nyuma utumva worohewe.’”

Bityo, ari Mike ari na MaryAnne, bahuriza kuri iyi nama igira iti garagaza agahinda kawe! Kandi urebye, baravuga ukuri. Kubera iki? Kubera ko kugaragaza agahinda ari ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu yoroherwe mu rwego rw’ibyiyumvo. Kureka ibyiyumvo byawe bikagaragara, bishobora gutuma umutwaro wari ukuriho ugabanya uburemere. Mu buryo busanzwe, kudakumira ibyiyumvo, iyo bijyanye no gusobanukirwa no kumenya ibintu mu buryo nyabwo, bituma ibyiyumvo byawe bifata umurongo uboneye.

Birumvikana ko abantu bose batagaragaza agahinda mu buryo bumwe. Byongeye kandi, hari n’ibindi bintu bigira ingaruka ku buryo abasigaye bagaragaza ibyiyumvo, nk’iyo uwo wakundaga yapfuye mu buryo butunguranye, cyangwa se amaze igihe kirekire arwaye. Nyamara ariko hari ikintu kimwe kidashidikanywa: gukumira ibyiyumvo byawe bishobora kugira ingaruka mbi haba mu buryo bw’umubiri cyangwa ubw’ibyiyumvo. Bizarushaho gutuma ugira amagara mazima nureka agahinda kawe kakagaragara. Mu buhe buryo? Dusanga mu Byanditswe inama zadufasha.

Kugaragariza abandi agahinda kawe—wabigeraho ute?

Kuvuga ibikuri ku mutima, bishobora kuba uburyo bwagufasha kukagaragaza. Amaze gupfusha abana be bose uko ari icumi, ndetse agahura n’ibindi byago bya bwite, umukambwe Yobu yagize ati “umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye; ntabwo nzibuza gutaka [mu Giheburayo “kurekura”]; nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye” (Yobu 1:2, 18, 19; 10:1). Yobu ntiyashoboraga gukumira ibyari bimushavuje. Yagombaga kubireka bikagaragara; yagombaga ‘kuvuga.’ Mu buryo buhuje n’ubwo, umwanditsi w’ikinamico w’Umwongereza witwaga Shakespeare yanditse mu [mukino witwa] Macbeth ati “reka umubabaro uvuge; agahinda katavuga, kongera intimba y’umutima ushavuye kakawutera kumeneka.”

Koko rero, kubwira ibyiyumvo byawe “incuti nyayo” izagutega amatwi mu bwitonzi kandi ikifatanya nawe, bishobora gutuma bigabanya ubukana (Imigani 17:17). Kuvuga ibyabaye ndetse n’ibyiyumvo ufite, akenshi bituma bikorohera kubisobanukirwa no guhangana na byo. Niba uwo ubibwira na we ari umuntu wigeze gupfusha maze agahangana n’ibyiyumvo nk’ibyo ufite mu buryo bugira ingaruka nziza, azabasha kuguha inama nyazo zagufasha kumenya uko ubyitwaramo. Ubwo yapfushaga umwana, umubyeyi umwe w’umugore yasobanuye impamvu byamufashije kugeza ibyiyumvo bye ku wundi mugore na we wari warigeze kuba muri bene iyo mimerere. Yagize ati “kumenya ko undi muntu na we yigeze kunyura muri iyo mimerere, akayisohokamo kandi akaba akomeza kubaho ubuzima busa n’ubusanzwe, byarankomeje cyane.”

Ingero dusanga muri Bibiliya zigaragaza ko kwandika ibyiyumvo byawe bishobora kugufasha kugaragaza agahinda kawe

None se bite niba wumva bitakorohera kuvuga ibyiyumvo byawe? Nyuma y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani, Dawidi yanditse amagambo agera ku mutima akubiyemo akababaro ke. Ayo magambo y’agahinda nyuma yaje kuba igice kigize igitabo cya Bibiliya cyitwa igitabo cya Kabiri cya Samweli (2 Samweli 1:17-27; 2 Ngoma 35:25). Mu buryo buhuje n’ubwo, bamwe biraborohera kwandika ibyiyumvo byabo. Umupfakazi umwe yavuze ko yagiye yandika ibyiyumvo bye maze nyuma y’igihe runaka agasoma ibyo yanditse, yumvaga bimworohereje cyane.

Haba mu magambo cyangwa mu nyandiko, kwatura ibyiyumvo byawe bishobora kugufasha kugaragaza agahinda kawe. Ibyo kandi bizanagufasha kwirinda ingorane zo kwitiranya ibintu. Umubyeyi umwe w’umugore wapfushije, aragira ati “umugabo wanjye hamwe nanjye twari twarumvise abantu bashakanye bagiye batana bamaze gupfusha umwana, kandi twe ntitwashakaga ko natwe bitugendekera bityo. Ku bw’ibyo rero, igihe cyose twumvaga uburakari buzamutse, buri wese afite icyo agaya undi, twabiganiragaho maze tukabifatira umwanzuro. Ndatekereza ko kubyifatamo dutyo byadufashije kugirana imishyikirano ya bugufi.” Bityo rero, kureka abandi bakamenya ibyiyumvo byawe bizagufasha gusobanukirwa ko n’ubwo waba usangiye agahinda kawe n’undi muntu, mutazashavura kimwe—buri wese azashavura mu rwego rwe no mu buryo bwe.

Ikindi kintu gishobora gutuma ibyo kugaragariza abandi agahinda kawe byoroha, ni ukurira. Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo kurira” (Umubwiriza 3:1, 4). Nta gushidikanya ko gupfusha uwo wakundaga bituma habaho bene icyo gihe. Kurira mu gihe umuntu afite agahinda, bigaragara ko ari iby’ingenzi kugira ngo abashe gukira.

Umugore umwe ukiri muto arasobanura uburyo incuti ye y’inkoramutima yamufashije kwihangana ubwo yapfushaga nyina. Aribuka ati “iyo ncuti yanjye yamporaga hafi. Yamfashaga kurira. Yaranganirizaga. Nashoboraga kuyigezaho ibyiyumvo byanjye byose, kandi ibyo byari iby’ingenzi kuri jye. Sinagombaga kuyihisha amarira yanjye.” (Reba Abaroma 12:15.) Nawe ntiwagombye guterwa isoni no kurira. Nk’uko twabibonye, Bibiliya irimo ingero z’abagabo n’abagore bari bafite ukwizera—barimo Yesu Kristo—barijijwe ku mugaragaro n’agahinda bari bafite, kandi ugasanga bitabateye isoni.—Itangiriro 50:3; 2 Samweli 1:11, 12; Yohana 11:33, 35.

Mu muco karande uwo ari wo wose, abantu bari mu cyunamo bishimira guhumurizwa

Ahari ushobora kwibonera ko hari ubwo utabasha guteganya ibyiyumvo uzagira mu gihe runaka. Amarira ashobora guseseka ataguteguje. Umupfakazi umwe yaje gusanga kujya kugura ibintu mu maduka (ibintu yajyaga akorana kenshi n’umugabo we) byakundaga gutuma arira, cyane cyane iyo, kubera akamenyero, yafataga ibintu runaka umugabo we yakundaga cyane. Iyihanganire wowe ubwawe. Ntiwumve ko hari ubwo ugomba gukumira amarira. Ibuka ko ibyo ari bimwe mu bintu bisanzwe kandi bya ngombwa byo kugaragaza agahinda.

Uko umuntu yatsinda umutima wo kwishinja icyaha

Nk’uko twamaze kubibona, hari abumva bafite icyo bishinja iyo bamaze gupfusha uwo bakundaga. Ibyo byadufasha gusobanura agahinda gafite ishingiro Yakobo, umugabo w’indahemuka, yagize ubwo bamwumvishaga ko umuhungu we Yosefu yishwe n’“inyamaswa y’inkazi.” Yakobo ubwe ni we wari warohereje Yosefu kureba uko bakuru be bamerewe. Ku bw’ibyo rero, ashobora kuba yari abujijwe amahwemo n’ibyiyumvo byo kwishinja icyaha agira ati ‘kuki nohereje Yosefu wenyine? Kuki se namwohereje mu karere kiganjemo inyamaswa z’inkazi?’—Itangiriro 37:33-35.

Ahari wenda waba wumva hari uburangare wagize ku buryo byaba bifite uruhare mu rupfu rw’uwo ukunda. Kumenya ko kwishinja icyaha—byaba bifite ishingiro cyangwe se bitarifite—ari imyifatire isanzwe mu gihe umuntu afite agahinda, ubwabyo bishobora kugufasha. Aho na ho, ntiwumve ko ugomba kwihingamo bene ibyo byiyumvo. Kubwira abandi ukuntu wumva wishinja icyaha, bishobora kuguha ubufasha wari ukeneye kugira ngo woroherwe.

Nanone kandi, menya ko urugero waba ukundamo undi muntu uko rwaba rungana kose, udashobora kugenzura ubuzima bwe cyangwa se ngo ukumire “ibihe n’ibigwirira umuntu” ngo byoye kugera ku bo dukunda (Umubwiriza 9:11). Ku rundi ruhande nanone, nta gushidikanya ko nta bugome wari umufitiye. Urugero, niba utaramujyanye kwa muganga mbere y’igihe, mbese wari ugambiriye ko uwo ukunda arwara ngo apfe? Birumvikana ko atari ko biri! None se ubwo koko ufite uruhare rwo kuba intandaro y’urupfu rw’uwo muntu? Oya rwose.

Umubyeyi umwe w’umugore yaje kumenya uko yahangana no kwishinja icyaha nyuma yo gupfusha umukobwa we wahitanywe n’impanuka y’imodoka. Arasobanura ati “numvaga nishinja kuba namwohereje hanze. Nyamara ariko naje kubona ko byari bisekeje kwiyumva ntyo. Nta kibi cyari mu kumwohereza ari kumwe na se kujya guhaha. Ibyamubayeho, byari impanuka gusa, ni yo yampekuye, nta kindi.”

Ahari wenda uragira uti ‘ariko se ko numva hari ibintu byinshi nifuzaga kuba naramubwiye cyangwa se naramukoreye.’ Wenda ibyo ni byo, ariko se ni nde muri twe wavuga ko yabaye umubyeyi w’umugabo, w’umugore, cyangwa se umwana utagira inenge? Bibiliya iratwibutsa iti “twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose” (Yakobo 3:2; Abaroma 5:12). Nuko rero, emera ko udatunganye. Guhora muri za “iyaba naragize ntya” nta cyo bizahindura ku byabaye, ahubwo bizatuma utinda gushyira umutima hamwe.

Niba ufite impamvu nyazo zituma wumva ko kwishinja icyaha kwawe gufite ishingiro, atari ibyo wishyiramo gusa, noneho hanga amaso ikintu gisumba ibindi muri urwo rwego—imbabazi z’Imana. Bibiliya itwizeza ngo “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri” (Zaburi 130:3, 4). Ntushobora gusubira mu bihe byashize ngo ugire icyo ubihinduraho. Ahubwo wasaba imbabazi z’Imana ku bw’amakosa yakozwe mu gihe cyashize. Hanyuma se bite? None se niba Imana isezeranya kuzakubabarira amakosa yo mu gihe cyahise, wowe ntiwagombye kwibabarira ubwawe?—Imigani 28:13; 1 Yohana 1:9.

Uko umuntu yahangana n’uburakari

Waba wumva urakariye abaganga, abaforomo cyangwa abaforomokazi, incuti cyangwa se ndetse n’uwapfuye? Menya ko ibyo na byo ari imyifatire isanzwe ku watakaje umuntu. Ahari wenda uburakari ufite ni ikintu gisanzwe kijyana no kumva wababajwe n’ibyabaye. Umwanditsi umwe yagize ati “byonyine kumenya ko ufite uburakari—ntugerageze kubukumira ahubwo ukamenya neza ko ubufite—bishobora kukurinda ingaruka mbi uburakari bushobora gutera.”

Nanone kubugaragaza cyangwa se ukagira undi ugezaho ibyo byiyumvo byawe, bishobora kugufasha. Mu buhe buryo? Birumvikana ko atari mu guca igiti n’ibuye. Bibiliya itubwira ko uburakari budashira buteza akaga (Imigani 14:29, 30). Ahubwo ushobora koroherezwa ubibwiye incuti ishobora kugutega amatwi. Abandi na bo basanga gukora imyitozo y’umubiri ikenera ingufu nyinshi igihe barakaye bibafasha kumva borohewe.—Reba nanone Abefeso 4:25, 26.

N’ubwo ari iby’ingenzi kugaragaza ibyiyumvo no kudaterwa isoni na byo, hari ikintu kindi kigomba kwitonderwa. Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kugaragaza ibyiyumvo byawe no kubikoresha ubangamira abandi. Kwikoma abandi ubatura uburakari n’ibindi byiyumvo ufite nta cyo bimaze. Bityo rero, shakana ubwenge uburyo bwo kuvuga ibyiyumvo byawe, ariko ntubishyiremo urugomo (Imigani 18:21). Hari ikintu kimwe gusa cy’ingenzi cyadufasha guhangana n’agahinda, ubu ni cyo tugiye kuganiraho.

Ubufasha buturuka ku Mana

Bibiliya iraduhamiriza iti “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19, reba umurongo wa 18 muri Biblia Yera). Koko rero, ikirenze ibindi byose, imishyikirano ufitanye n’Imana ishobora kugufasha guhangana n’urupfu rw’uwo wakundaga. Mu buhe buryo? Inama nziza zagiye zitangwa hano, zishingiye cyangwa zihuje n’Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Kuzishyira mu bikorwa bishobora kugufasha gutsinda agahinda.

Nanone kandi, ntukabure gufatana uburemere isengesho. Bibiliya itugira inama igira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira” (Zaburi 55:23, reba umurongo wa 22 muri Biblia Yera). N’ubwo kubwira ibyiyumvo byawe incuti ibasha kugutega amatwi bishobora kugufasha, mbega ukuntu byarushaho gufasha ufunguriye umutima wawe “Imana nyir’ihumure ryose”!—2 Abakorinto 1:3.

Isengesho ubwaryo si ryo rizatuma turushaho kugubwa neza. ‘Uwumva ibyo asabwa,’ asezeranya kuzaha umwuka wera abagaragu be bawumusabanye umutima utaryarya (Zaburi 65:3, reba umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Luka 11:13). Kandi umwuka wera w’Imana, ari zo mbaraga ikoresha, ushobora kuduha “[imbaraga] zisumba byose” zitubashisha kurenza umunsi tugafata n’undi (2 Abakorinto 4:7). Ibuka: Imana ishobora gufasha abagaragu bayo b’indahemuka kwihanganira ingorane iyo ari yo yose bahura na yo.

Umugore umwe wapfushije umwana aribuka ukuntu imbaraga zituruka ku isengesho zamufashije we n’umugabo we guhangana n’ibyo byago. Arabisobanura agira ati “iyo twabaga turi mu rugo nijoro maze agahinda kakatwegura, twasengeraga hamwe n’ijwi riranguruye. Mu mizo ya mbere iyo habaga hari ikintu tugomba gukora tutari kumwe na we—nk’amateraniro ya mbere y’itorero twateranye, ikoraniro rya mbere twagiyemo—twarasengaga dusaba imbaraga. Iyo twabyukaga mu gitondo maze tukumva tutari bubashe guhangana n’uwo munsi, twasengaga Yehova tumusaba kudufasha. Ku mpamvu zimwe na zimwe, numvaga nshenguwe no kuza kwinjira mu nzu jyenyine. Bityo rero, igihe cyose natahaga ndi jyenyine, nasengaga Yehova kugira ngo amfashe gushyitsa umutima hamwe mu buryo runaka.” Uwo mugore w’indahemuka yemeraga ashikamye kandi mu buryo bw’ukuri ko ayo masengesho yatumaga haba ihinduka. Nawe, binyuriye mu masengesho yawe ya buri gihe, ushobora kwironkera ‘amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, akarinda umutima wawe n’ibyo wibwira.’—Abafilipi 4:6, 7; Abaroma 12:12.

Ubufasha Imana itanga butuma haba ihinduka. Pawulo, intumwa y’Umukristo, yavuze ko Imana “iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose.” Mu by’ukuri koko, ubufasha buturuka ku Mana ntibuvanaho umubabaro, nyamara ariko bushobora gutuma byoroha kuwihanganira. Ibyo ntibivuga ko utazigera na rimwe urira cyangwa ngo wibagirwe uwo wakundaga. Ariko ushobora kongera kugarura umutima mu gitereko. Nubigenza utyo, ibyakubayeho bishobora gutuma urushaho gusobanukirwa bene iyo mimerere, no kuba umuntu ubasha kwishyira mu mwanya w’abandi bityo ukabafasha guhangana n’ugupfusha nk’ukwakubayeho.—2 Abakorinto 1:4.