Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ry’ibanze

Ijambo ry’ibanze

Musomyi dukunda:

Ese wumva ufitanye ubucuti bukomeye n’Imana? Abenshi bumva ibyo bisa n’aho bidashoboka rwose. Bamwe bumva ko ibari kure cyane, abandi bakumva ko badakwiriye, ku buryo bumva batazigera baba incuti zayo. Ariko kandi, Bibiliya itugira inama igira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ndetse Imana ubwayo ibwira abayisenga bose iti: “Njyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni njye ukubwira nti: ‘witinya. Nzagutabara.’”​—Yesaya 41:13.

Ariko se ni gute dushobora kugirana n’Imana ubucuti nk’ubwo? Tuba incuti y’umuntu bitewe n’uko tuba tumuzi neza kandi dukunda imico ye yihariye. Bityo rero, imico y’Imana n’ibyo yakoze, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, ni ibintu by’ingenzi twagombye kumenya. Gutekereza ku kuntu Yehova agaragaza buri muco we, gusuzuma ukuntu Yesu Kristo yagaragaje iyo mico mu buryo bwuzuye no gusobanukirwa uko natwe dushobora kuyitoza, bizatuma ubucuti dufitanye n’Imana burushaho gukomera. Tuzabona ko Yehova ari we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Ikindi kandi, ni we Mubyeyi twese dukeneye. Kubera ko afite imbaraga, ubwenge n’urukundo kandi agakurikiza ubutabera, ntashobora gutererana abana be bamukunda.

Turifuza ko iki gitabo cyazagufasha kurushaho kwegera Yehova, mukagirana ubucuti bukomeye butazigera bushira kugira ngo uzahore umusingiza iteka ryose.

Abanditsi