Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

“Iyi ni yo Mana yacu”

“Iyi ni yo Mana yacu”

1, 2. (a) Ni ibihe bibazo wakwifuza kubaza Imana? (b) Ni ikihe kibazo Mose yabajije Imana?

 WAKUMVA umeze ute Imana iramutse ikuvugishije? Kubitekereza ubwabyo biteye ubwoba. Tekereza nawe Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi arimo akuvugisha. Ubanje kubura icyo uvuga ariko nyuma yaho ugira icyo umubwira. Aguteze amatwi, na we arakuvugisha, ndetse aranakureka ngo umubaze ikibazo ushaka. None se, ni nk’ikihe kibazo wamubaza?

2 Kera cyane, hari umugabo byigeze kubaho. Uwo mugabo yitwaga Mose. Ariko kandi, ikibazo yahisemo kubaza Imana gishobora kugutangaza. Ntiyigeze abaza ibizamubaho, cyangwa ngo abaze impamvu abantu bahura n’ibibazo. Ahubwo, yabajije izina ry’Imana iryo ari ryo. Ushobora kwibwira ko icyo kibazo kitari gikwiriye, kubera ko Mose yari asanzwe azi izina bwite ry’Imana. Ubwo rero, ikibazo cye gishobora kuba cyari gifite ibindi bisobanuro. Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyari ikibazo cy’ingenzi kuruta ibindi byose Mose yashoboraga kubaza kandi igisubizo cyacyo kiratureba twese. Gishobora kugufasha kumenya icyo wakora kugira ngo ube incuti y’Imana. Kugira ngo ibyo tubisobanukirwe, reka turebe muri make icyo kiganiro gishishikaje.

3, 4. Ni ibihe bintu byabaye mbere y’uko Imana igirana ikiganiro na Mose, kandi se ni ikihe kintu cy’ingenzi baganiriyeho?

3 Icyo gihe Mose yari afite imyaka 80. Yari amaze imyaka 40 yaratandukanyijwe n’abandi Bisirayeli kandi bari abacakara muri Egiputa. Umunsi umwe, igihe yari aragiye amatungo ya sebukwe, yabonye ikintu kidasanzwe. Yabonye igihuru gishya, ariko ntigishireho. Cyarakomeje kirashya, ukabona kirabagirana nk’urumuri rwinshi rumurikira ku musozi. Mose yigiye hafi kugira ngo arebe. Igihe yumvaga ijwi rimuvugisha riturutse hagati muri uwo muriro, yarikanze. Icyo gihe, Imana yaganiriye na Mose binyuriye ku mumarayika, ihita imusaba gusubira muri Egiputa akavana Abisirayeli mu bucakara.—Kuva 3:1-12.

4 Icyo gihe, Mose yashoboraga kubaza Imana ikibazo icyo ari cyo cyose. Ariko noneho, iyumvire nawe ikibazo yahisemo kuyibaza. Yaravuze ati: “Reka tuvuge ko ngeze ku Bisirayeli nkababwira nti: ‘Imana ya ba sogokuruza banyu yabantumyeho,’ maze bakambaza bati: ‘yitwa nde?’ Nzabasubiza iki?”—Kuva 3:13.

5, 6. (a) Ikibazo cya Mose kitwigisha ukuhe kuri kw’ingenzi? (b) Ni ibihe bintu bigayitse byakozwe ku bihereranye n’izina bwite ry’Imana? (c) Kuki ari iby’ingenzi cyane kuba Imana yaramenyesheje abantu izina ryayo?

5 Icyo kibazo kitwigisha mbere na mbere ko Imana ifite izina. Ariko abantu benshi batekereza ko atari ngombwa kumenya izina ry’Imana. Iryo zina ryagiye rivanwa muri Bibiliya nyinshi maze rigasimbuzwa amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami” cyangwa “Imana.” Icyo ni kimwe mu bintu biteye agahinda kandi bigayitse kurusha ibindi byose byakozwe n’amadini. None se, ni iki uhita ukora iyo uhuye n’umuntu bwa mbere? Ese ntuhita umubaza izina rye? Ibyo ni na ko biri ku bihereranye no kumenya Imana. Si umuntu uri aho gusa utagira izina, witarura abandi, ku buryo badashobora kumumenya cyangwa kumusobanukirwa. Nubwo atagaragara, afite imico imuranga kandi afite izina ari ryo Yehova.

6 Ikindi kandi, iyo Imana itubwiye izina ryayo bwite, haba hari ikintu runaka gikomeye kandi gishimishije iba igamije. Iba yifuza ko tuyimenya, kandi tukaba incuti zayo. Iyo tubigenje dutyo tuba dufashe umwanzuro mwiza kuruta indi yose. Ariko kandi, Yehova yakoze ibirenze ibyo kutubwira izina rye. Yanatumye tumenya imico ye.

Icyo izina ry’Imana risobanura

7. (a) Izina bwite ry’Imana risobanura iki? (b) Ni iki mu by’ukuri Mose yashakaga kumenya igihe yabazaga Imana izina ryayo?

7 Yehova ni we wihitiyemo izina rye, rifite ibisobanuro bikomeye. Izina “Yehova” risobanura ngo: “Ituma biba.” Yehova arihariye mu ijuru no mu isi, kuko ari we waremye ibintu byose, kandi akaba atuma ibyo ashaka byose biba. Ashobora no gutuma abantu badatunganye baba icyo ashaka ko baba cyo. Ibyo biratangaje cyane rwose. Icyakora, mu bisobanuro by’izina ry’Imana hakubiyemo n’ikindi kintu. Uko bigaragara, Mose yashakaga kumenya ibirenze izina. Yashakaga kumenya uwo Yehova ari we koko. Mu by’ukuri, yari azi ko Yehova ari we Muremyi kandi yari asanzwe azi izina ry’Imana. Izina ry’Imana ntiryari rishya. Hari hashize imyaka myinshi abantu barikoresha. Nta gushidikanya ko igihe Mose yabazaga Imana izina ryayo, yari arimo abaza ibihereranye na nyiri iryo zina ubwe. Mu by’ukuri, ni nk’aho yabazaga ati: “Ni iki nzabwira Abisirayeli kizatuma bakwizera, mbese kikabemeza ko uzabacungura koko?”

8, 9. (a) Ni gute Yehova yashubije Mose? Abahinduzi benshi bahinduye bate icyo gisubizo, kandi se kuki twavuga ko bakoze amakosa? (b) Imvugo ngo “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” isobanura iki?

8 Igihe Yehova yamusubizaga yamubwiye ikintu gishishikaje kimuranga, gifitanye isano n’icyo izina rye risobanura. Yabwiye Mose ati: “Nzaba Icyo Nzashaka Kuba Cyo Cyose” (Kuva 3:14). Aha ngaha, Bibiliya nyinshi zihindura uwo murongo zivuga: “Ndi uwo ndi we.” Ariko Bibiliya zihinduye neza zigaragaza ko Imana itashakaga gusa kwemeza ko iriho. Ahubwo Yehova yashakaga kwigisha Mose, ndetse natwe twese, ko yari ‘kuba’ cyangwa akihindura icyari kuba gikenewe cyose kugira ngo akore ibyo yasezeranyije. Bibiliya ya J. B. Rotherham yahinduye neza uwo murongo igira iti: “Nzaba icyo nshaka kuba cyo cyose.” Hari umuhanga mu rurimi rw’Igiheburayo cyakoreshejwe muri Bibiliya wasobanuye iyo nteruro agira ati: “Mu bibazo byose cyangwa mu gihe cyose hazaba hari ibikenewe . . . , Imana ‘izaba’ igisubizo cyabyo.”

9 Ibyo byasobanuraga iki ku Bisirayeli? Mu bibazo bari guhura na byo byose, Yehova yari kuba igikenewe cyose kugira ngo abakure mu bucakara maze abajyane mu Gihugu cy’Isezerano. Ni koko, iryo zina ryatumye biringira Imana. Ibyo bishobora gutuma natwe muri iki gihe tuyiringira (Zaburi 9:10). Kubera iki?

10, 11. Kuki ibisobanuro by’izina ry’Imana bidufasha kubona ko Yehova ari we mubyeyi mwiza kuruta abandi bose? Tanga urugero.

10 Urugero, ababyeyi bakora ibintu bitandukanye kugira ngo bite ku bana babo. Mu munsi umwe gusa, umubyeyi ashobora kuba umuganga, umutetsi, umwarimu, umucamanza, agakosora cyangwa agahana n’ibindi. Ababyeyi benshi bumva badashobora gukora ibintu byose baba basabwa gukora. Babona ukuntu abana babo baba babafitiye icyizere, kuko baba bumva ko Papa wabo cyangwa Mama wabo ashobora kubakorera byose. Urugero, baba batekereza ko ababyeyi bashobora kuborohereza ububabare cyangwa kubahumuriza, gukemura ibibazo bagiranye n’abandi bana, gusana igikinisho cyangiritse no gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose bibaza. Ariko hari ababyeyi bababazwa n’uko badashobora gukora ibyo baba bitezweho byose.

11 Yehova na we ni umubyeyi udukunda cyane. Nyamara, nta kintu adashobora kuba cyo kugira ngo yite ku bana be bo ku isi mu buryo bukwiriye, kandi atarenze ku mahame ye atunganye. Bityo rero, izina rye, ari ryo Yehova, rituma tumubona nk’Umubyeyi mwiza kuruta abandi bose dushobora gutekereza (Yakobo 1:17). Mose n’abandi Bisirayeli bizerwa ntibatinze kwibonera ko Yehova akora ibintu bihuje n’icyo izina rye risobanura. Batangajwe cyane n’ukuntu Yehova yabaye byose. Yatsinze abanzi mu ntambara, agabanya Inyanja Itukura mo kabiri, abaha amategeko atunganye bagomba gukurikiza, abacira imanza zikwiriye, abaha ibyokurya n’amazi mu butayu, atuma inkweto zabo n’imyenda yabo bidasaza n’ibindi byinshi.

12. Uko Mose yabonaga Yehova bitandukaniye he n’uko Farawo yamubonaga?

12 Ku bw’ibyo, Imana yatumye izina ryayo bwite rimenyekana, ihishura ibintu bishishikaje biranga nyiri iryo zina, kandi igaragaza ko ibyo yivugaho ari ukuri. Nta gushidikanya, Imana ishaka ko tuyimenya. Ariko se natwe twifuza kuyimenya? Mose yashakaga kumenya Imana. Icyo cyifuzo gikomeye yari afite cyagize ingaruka ku mibereho ye kandi gituma agirana na Se wo mu ijuru ubucuti bukomeye (Kubara 12:6-8; Abaheburayo 11:27). Ikibabaje ariko, ni uko abantu bake gusa bo mu gihe cya Mose, ari bo bari bafite icyifuzo nk’icyo. Igihe Mose yavugaga izina rya Yehova aribwira Farawo, uwo mwami wa Egiputa w’umwibone yaramushubije ati: “Yehova ni nde?” (Kuva 5:2). Farawo ntiyashatse kumenya byinshi ku bihereranye na Yehova. Ahubwo yasuzuguye Imana ya Isirayeli, avuga ko nta cyo imaze cyangwa ko nta cyo ivuze. No muri iki gihe hari abantu benshi batekereza batyo. Ibyo bituma batamenya ko Yehova ari Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga, kandi uko ari ukuri kw’ingenzi bagombye kumenya.

Yehova ni Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga

13, 14. (a) Kuki muri Bibiliya Yehova afite amazina menshi y’icyubahiro, kandi se amwe muri yo ni ayahe? (Reba  agasanduku kari ku ipaji ya 14.) (b) Kuki Yehova ari we wenyine ukwiriye kwitwa “Umwami w’Ikirenga”?

13 Yehova ashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose. Ni yo mpamvu Bibiliya imwita amazina menshi. Ayo mazina ntaruta izina rye bwite. Ahubwo atwigisha byinshi ku bihereranye n’icyo iryo zina risobanura. Urugero, yitwa ‘Umwami w’Ikirenga’ (2 Samweli 7:22). Iryo zina ry’icyubahiro ryo mu rwego rwo hejuru, riboneka muri Bibiliya inshuro zibarirwa mu magana, ritwereka urwego Yehova arimo. Ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’ijuru n’isi. Reka turebe impamvu.

14 Yehova ni we wenyine witwa Umuremyi. Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo, icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Ayo magambo nta wundi muntu ushobora kuyavugwaho. Ibintu biri mu ijuru n’ibiri mu isi byose byaremwe na Yehova. Nta gushidikanya, Yehova akwiriye icyubahiro n’ububasha n’ikuzo, kubera ko ari Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umuremyi w’ibintu byose.

15. Kuki Yehova yitwa “Umwami uhoraho iteka ryose”?

15 Irindi zina ry’icyubahiro ryerekeza kuri Yehova wenyine, ni “Umwami uhoraho iteka ryose” (1 Timoteyo 1:17). Ibyo bishaka kuvuga iki? Kubyiyumvisha ntibitworohera, kubera ko ubwenge bwacu buciriritse. Ariko kandi Yehova ahoraho ibihe byose. Yahozeho kuva kera kandi azahoraho no mu gihe kizaza. Muri Zaburi ya 90:2, hagira hati: “Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.” Bityo, Yehova ntiyigeze agira intangiriro, ahubwo yahozeho kuva kera. Birakwiriye ko yitwa “Uwabayeho kuva kera cyane,” kubera ko yabayeho iteka ryose mbere y’uko habaho undi muntu uwo ari we wese cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu ijuru no mu isi (Daniyeli 7:9, 13, 22). Ni nde waba ufite impamvu zumvikana zo guhakana ko afite uburenganzira bwo kuba Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga?

16, 17. (a) Kuki tudashobora kubona Yehova, kandi se kuki ibyo bitagombye kudutangaza? (b) Ni iki gituma twemera ko Yehova ariho, nubwo tudashobora kumubona cyangwa kumukoraho?

16 Nyamara, hari abantu bahakana ko afite ubwo burenganzira, nk’uko Farawo yabigenje. Imwe mu mpamvu zibitera ni uko abantu badatunganye bizera cyane ibintu bashobora kubonesha amaso. Ntidushobora kubona Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga. Ni umwuka utabonwa n’amaso y’abantu (Yohana 4:24). Uretse n’ibyo kandi, umuntu aramutse arebanye na Yehova Imana imbonankubone, ashobora gupfa. Yehova ubwe yibwiriye Mose ati: “Ntushobora kundeba mu maso, kuko nta muntu wandeba ngo abeho.”—Kuva 33:20; Yohana 1:18.

17 Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Mose yaje kubona ubwiza bwa Yehova mu rugero runaka, uko bigaragara akaba yarabubonye binyuriye ku mumarayika wari uhagarariye Yehova. Ibyo byagize izihe ngaruka? Nyuma yaho gato, mu maso ha Mose ‘hararabagiranye.’ Abisirayeli batinye no kwitegereza mu maso he (Kuva 33:21-23; 34:5-7, 29, 30). Koko rero, nta muntu ushobora kureba Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga kuko afite ubwiza buhebuje. Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko atabaho, kubera ko tudashobora kumubona no kumukoraho? Oya rwose. Hari ibintu byinshi tudashobora kubona ariko tukemera tudashidikanya ko biriho, urugero nk’umuyaga, amajwi ya radiyo, ibitekerezo n’ibindi. Ikindi kandi Yehova ahoraho ibihe byose, ntahinduka n’iyo hashira imyaka ibarirwa muri za miriyari. Ibyo rero, bituma twemera ko ariho kurusha ikintu icyo ari cyo cyose dushobora gukoraho cyangwa kubona n’amaso, kubera ko ibintu bifatika bigenda bisaza kandi bikangirika uko ibihe bihita (Matayo 6:19). None se twagombye gutekereza ko Imana ari imbaraga zitagaragara, ko itagira ibyiyumvo kandi ko itita ku byo abantu bakora? Reka tubirebe.

Imana ifite imico iyiranga

18. Ni iki Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa, kandi se mu maso hane h’“ibiremwa” byari bikikije Yehova hashushanya iki?

18 Nubwo tudashobora kubona Imana, hari imirongo ishishikaje yo muri Bibiliya ituma twiyumvisha uko mu ijuru hameze. Urugero rumwe turubona mu gice cya mbere cy’igitabo cya Ezekiyeli. Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa igice cy’umuryango wa Yehova cyo mu ijuru, akaba yarakibonye kimeze nk’igare rinini ryo mu ijuru. Ikintu gishishikaje cyane kurushaho ni ukuntu yavuze ibihereranye n’ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga nyinshi byari bikikije Yehova (Ezekiyeli 1:4-10). Ibyo ‘biremwa’ bikorana na Yehova mu buryo bwa bugufi cyane, kandi isura yabyo ifite ikintu cy’ingenzi cyane itwigisha ku bihereranye n’Imana bikorera. Buri kiremwa cyari gifite mu maso hane, ni ukuvuga ah’ikimasa, ah’intare, ah’igisiga cya kagoma n’ah’umuntu. Uko bigaragara, ayo masura ashushanya imico ine y’ingenzi ya Yehova.—Ibyahishuwe 4:6-8, 10.

19. Ni uwuhe muco ugerereranywa no (a) mu maso h’ikimasa? (b) mu maso h’intare? (c) mu maso h’igisiga cya kagoma? (d) mu maso h’umuntu?

19 Muri Bibiliya, akenshi ikimasa gishushanya imbaraga, kandi birakwiriye kuko ari itungo rifite imbaraga nyinshi cyane. Ku rundi ruhande, inshuro nyinshi intare ishushanya ubutabera, kubera ko ubutabera nyakuri busaba kugira ubutwari kandi intare zikaba zizwiho kuba zigira uwo muco. Ibisiga bya kagoma bizwiho kuba bifite ijisho rireba kure, bikaba bibona ndetse n’utuntu duto turi mu birometero byinshi. Ku bw’ibyo rero, mu maso ha kagoma hashushanya neza ubwenge bw’Imana bureba kure. Hanyuma se, mu maso h’umuntu ho hashushanya iki? Mu by’ukuri, umuntu waremwe mu ishusho y’Imana afite ubushobozi bwihariye bwo kugaragaza umuco w’ingenzi w’Imana, ni ukuvuga urukundo (Intangiriro 1:26). Ibyo bintu bigize kamere ya Yehova, ni ukuvuga imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo, bivugwa kenshi mu Byanditswe, ku buryo bishobora kuvugwaho ko ari yo mico y’ingenzi y’Imana.

20. Ni iki kitwemeza ko Yehova atigeze ahinduka?

20 Ese twagombye guhangayika dutekereza ko Imana ishobora kuba yarahindutse nyuma y’aho Bibiliya ivugiye ibihereranye na yo, kuko ubu hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi? Oya rwose, Imana ntijya ihinduka. Yaravuze iti: “Ndi Yehova. Sinjya mpinduka” (Malaki 3:6). Aho guhora ahinduka, Yehova agaragaza ko ari Umubyeyi w’intangarugero binyuriye ku kuntu yitwara mu bihe bitandukanye. Agaragaza ya mico ye y’ingenzi cyane. Mu mico yose Imana ifite, urukundo ni rwo ruza mu mwanya wa mbere. Rugaragarira mu bintu byose ikora. Igaragaza imbaraga zayo, ubutabera n’ubwenge mu buryo bwuje urukundo. Mu by’ukuri, hari ikintu gitangaje Bibiliya ivuga ku bihereranye n’Imana no ku bihereranye n’uwo muco. Igira iti: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Zirikana ko Bibiliya itavuga ko Imana ifite urukundo cyangwa ko Imana irangwa n’urukundo. Ahubwo, ivuga ko Imana ari urukundo. Urukundo, ari wo muco wayo w’ibanze, ni rwo ruyiyobora mu byo ikora byose.

“Iyi ni yo Mana yacu”

21. Ni ibihe byiyumvo tuzagira uko tuzagenda tumenya neza imico ya Yehova?

21 Ese wigeze kubona akana gato karimo kereka incuti zako papa wako, maze kakazibwirana ibyishimo ndetse n’ishema ryinshi, kati: “Uriya ni papa wanjye”? Birakwiriye ko abasenga Imana na bo babona Yehova batyo. Bibiliya yahanuye ko hari igihe abantu bizerwa bazavuga bati: “Iyi ni yo Mana yacu” (Yesaya 25:8, 9). Uko uzagenda urushaho gusobanukirwa imico ya Yehova, ni na ko uzarushaho kumva ufite Umubyeyi mwiza uruta abandi babyeyi bose.

22, 23. Bibiliya igaragaza ko Papa wo mu ijuru ameze ate, kandi se tuzi dute ko ashaka ko tuba incuti ze?

22 Uwo Mubyeyi si umuntu utagira ibyiyumvo, cyangwa udashyikirana n’abandi, nk’uko abanyamadini n’abahanga mu bya filozofiya bamwe na bamwe bagiye babyigisha. Ntidushobora kwifuza kuba incuti z’Imana itagira ibyiyumvo, kandi Bibiliya ntigaragaza ko Papa wo mu ijuru ameze atyo. Ahubwo imwita “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11). Yita ku byo abantu bakora kandi irabakunda. Igihe abantu barengaga ku mabwiriza yabahaye yari gutuma bamererwa neza, Bibiliya yavuze ko ‘bayiteye agahinda kenshi’ (Intangiriro 6:6; Zaburi 78:41). Ariko iyo dukoze ibintu bihuje n’ubwenge nk’uko Ijambo ryayo ribivuga, ‘turayishimisha.’—Imigani 27:11.

23 Papa wo mu ijuru ashaka ko tuba incuti ze. Ijambo rye ridutera inkunga yo ‘gukora uko dushoboye ngo tumushake kandi tumubone, kuko atari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Ariko se, bishoboka bite ko abantu bagirana ubucuti bukomeye n’Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi?