Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Ese koko ushobora ‘kwegera Imana’?

Ese koko ushobora ‘kwegera Imana’?

1, 2. (a) Ni iki gishobora gusa n’aho kidashoboka kuri benshi, ariko se Bibiliya itwizeza iki? (b) Aburahamu yari incuti y’Imana mu rugero rungana iki, kandi kuki?

 WAKUMVA umeze ute Umuremyi w’ijuru n’isi avuze ko uri incuti ye? Kuri benshi, ibyo bisa n’aho bidashoboka. Ubundi se ni gute umuntu yagirana ubucuti na Yehova Imana? Nyamara Bibiliya itwizeza ko dushobora kuba incuti z’Imana.

2 Aburahamu wabayeho mu bihe bya kera ni umwe mu bantu bagiranye n’Imana bene ubwo bucuti. Uwo mugabo Yehova yavuze ko ari ‘incuti ye’ (Yesaya 41:8). Ni koko, Yehova yabonaga ko Aburahamu ari incuti ye magara. Aburahamu yagiranye n’Imana ubwo bucuti kubera ko ‘yayizeye’ (Yakobo 2:23). Muri iki gihe na bwo, Yehova ashaka uburyo bwo kugirana ubucuti bukomeye n’abantu bamukorera kubera ko ‘abakunda’ (Gutegeka 10:15). Ijambo rye rigira riti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ayo magambo asobanura iki?

3. Ni irihe tumira Yehova atugezaho, kandi ni iki adusezeranya?

3 Yehova adutumirira kumwegera. Yiteguye kutwemerera kuba incuti ze. Nanone kandi, adusezeranya ko nidutera intambwe tumwegera, na we azabigenza atyo. Azatwegera. Bityo rero, dushobora kubona ikintu cy’agaciro rwose, ni ukuvuga, kuba ‘incuti ze magara’ (Zaburi 25:14). Amagambo ngo ‘incuti magara’ yumvikanisha igitekerezo cyo kugira incuti ubwira amabanga.

4. Ni gute wasobanura incuti magara iyo ari yo, kandi se ni mu buhe buryo Yehova agaragariza ubwo bucuti abantu bifuza kumwegera?

4 Ese waba ufite incuti magara ushobora kubwira amabanga yawe? Incuti nk’iyo ni imwe iguhangayikira kandi urayizera, kubera ko yakubereye indahemuka. Urushaho kugira ibyishimo iyo wishimanye na yo. Iyo iguteze amatwi mu buryo burangwa n’impuhwe, bikugabanyiriza agahinda. N’iyo bigaragara ko nta wundi muntu ushaka kukumva, yo irakumva. Mu buryo nk’ubwo, iyo wegereye Imana, uba ubonye Incuti idasanzwe, ibona ko uri uw’agaciro koko, ikakwitaho by’ukuri, kandi ikakumva mu buryo bwuzuye (Zaburi 103:14; 1 Petero 5:7). Uyibwira ibikuri ku mutima byose, kubera ko uzi ko ari indahemuka ku bayibera indahemuka (Zaburi 18:25). Ariko kandi, dushobora kugirana n’Imana ubucuti nk’ubwo kubera ko yagize icyo ikora kugira ngo bishoboke.

Yehova yafunguye amarembo

5. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo dushobore kugirana na we ubucuti bukomeye?

5 Iyo Imana itadufasha ntituba twaragiranye na yo ubucuti bukomeye (Zaburi 5:4). Pawulo yaranditse ati: “Nyamara Imana yo yatweretse ko idukunda ubwo Kristo yadupfiraga nubwo twari tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Yehova yashyizeho gahunda yatumye Yesu ‘atanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Kwizera icyo gitambo cy’incungu bituma tuba incuti z’Imana. Kubera ko Imana “ari yo yabanje kudukunda,” yadushyiriyeho urufatiro rwo kuba incuti zayo.—1 Yohana 4:19.

6, 7. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko tumumenya? (b) Ni gute Yehova yimenyekanishije?

6 Hari indi ntambwe Yehova yateye kandi yarayitubwiye. Kugira ngo ube incuti y’umuntu bisaba kumumenya neza, ukamenya imico ye n’ibikorwa bye kandi ukabikunda. Bityo rero, iyo Yehova aba adashaka ko tumumenya, ntitwari kuzigera tuba incuti ze. Ariko kandi ntatwihisha, ahubwo ashaka ko tumumenya (Yesaya 45:19). Ikindi kandi ibyo Imana ihishura ku bihereranye na yo ubwayo bigera kuri bose, ndetse no kuri bamwe muri twe bashobora kuba babonwa ko ari abo hasi.—Matayo 11:25.

Yehova yimenyekanishije binyuriye ku mirimo ye y’irema no ku Ijambo rye

7 Yehova yakoze iki kugira ngo tumumenye? Imirimo ye y’irema igaragaza imwe mu mico ye, ni ukuvuga imbaraga ze nyinshi, ubwenge bwe n’ukuntu agira urukundo rwinshi (Abaroma 1:20). Ariko kandi, Yehova ntiyimenyekanisha binyuriye gusa ku bintu yaremye. Kubera ko igihe cyose yagiye ageza ku bandi ubumenyi mu buryo buhebuje, yatumye tumumenya binyuriye ku Ijambo rye, ari ryo Bibiliya.

Yehova adufasha kumumenya akoresheje Ijambo rye

8. Kuki Bibiliya ari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova adukunda?

8 Bibiliya ubwayo ni ikimenyetso kigaragaza urukundo Yehova adukunda. Mu Ijambo rye, yimenyekanishije akoresheje amagambo dushobora gusobanukirwa. Ibyo ntibigaragaza gusa ko adukunda, ahubwo binagaragaza ko ashaka ko tumumenya kandi tukamukunda. Ibyo dusoma muri icyo gitabo cy’agaciro bituma tumwegera (Zaburi 1:1-3). Reka dusuzume bumwe mu buryo bushimishije Yehova yimenyekanishijemo mu Ijambo rye.

9. Ni ayahe magambo yavuzwe muri Bibiliya agaragaza imwe mu mico y’Imana?

9 Mu Byanditswe hakubiyemo amagambo menshi yavuzwe mu buryo busobanutse agaragaza imico y’Imana. Zirikana izi ngero zimwe na zimwe. “Yehova akunda ubutabera” (Zaburi 37:28). Imana ifite “imbaraga nyinshi cyane” (Yobu 37:23). “Yehova aravuga ati: ‘ndi indahemuka’” (Yeremiya 3:12). Imana “ifite ubwenge” (Yobu 9:4). “Ni Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka n’ukuri” (Kuva 34:6). “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira” (Zaburi 86:5). Kandi nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki, afite umuco umwe w’ingenzi: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Ese iyo utekereje kuri iyo mico ishimishije, ntiwumva wifuje kwegera iyo Mana itagereranywa?

10, 11. (a) Ni iki Yehova yashyize mu Ijambo rye kugira ngo adufashe kurushaho kumumenya? (b) Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rudufasha kwiyumvisha ukuntu Imana ikoresha imbaraga zayo?

10 Uretse kuba Yehova yaratumenyesheje imico ye abigiranye urukundo, yashyize mu Ijambo rye ingero zifatika z’ukuntu yagaragaje iyo mico. Bene izo nkuru zituma turushaho kwiyumvisha mu buryo bushishikaje ibintu bitandukanye bimuranga. Ibyo na byo bituma tugirana na we ubucuti bukomeye. Reka dufate urugero.

Bibiliya idufasha kugirana na Yehova ubucuti bukomeye

11 Gusoma muri Bibiliya ko Imana ifite “ubushobozi n’ububasha” bitandukanye no gusoma inkuru ivuga ibihereranye n’ukuntu yarokoye Abisirayeli, ikabambutsa Inyanja Itukura, hanyuma ikabafasha mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu (Yesaya 40:26). Bituma wiyumvisha ukuntu amazi y’inyanja yigabanyijemo kabiri. Ushobora kwiyumvisha ukuntu abo Bisirayeli, wenda bageraga kuri 3.000.000, bagendaga ku butaka bwo mu nyanja bwari bwumutse, amazi yahindutse barafu ahagaze nk’inkuta zikomeye kuri buri ruhande (Kuva 14:21; 15:8). Ushobora kubona igihamya cy’ukuntu Imana yabitayeho ikabarinda igihe bari mu butayu. Amazi yaje ari menshi aturutse mu rutare kandi basanze hasi ku butaka ibyokurya byasaga n’utubuto tw’umweru (Kuva 16:31; Kubara 20:11). Icyo gihe Yehova ntiyagaragaje gusa ko afite imbaraga, ahubwo yanagaragaje ko azikoresha afasha ubwoko bwe. Ubwo rero twumva dufite icyizere bitewe n’uko dusenga Imana ifite imbaraga nyinshi. Ni yo “buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1.

12. Ni gute Yehova yatumye “twiyumvisha” uwo ari we akoresheje amagambo dushobora gusobanukirwa neza?

12 Yehova ni umwuka, ariko yakoze byinshi kugira ngo tubashe kumumenya. Kubera ko twebwe abantu tubona gusa ibintu bigaragarira amaso, ntidushobora kubona Imana. Iyo Imana iza kutwibwira ikoresheje imvugo yo mu buryo bw’umwuka, byari kuba bimeze nk’uko wagerageza gusobanurira umuntu wavutse ari impumyi ukuntu usa, urugero nk’ibara ry’amaso yawe cyangwa utudomo turi ku mubiri wawe. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova abigiranye ubugwaneza, yatumye twiyumvisha uwo ari we akoresheje amagambo dushobora gusobanukirwa. Rimwe na rimwe, yagiye akoresha imvugo y’ikigereranyo n’ingero, yigereranya n’ibintu dusanzwe tuzi. Ndetse yanivuzeho kuba afite ibintu bimwe na bimwe biranga abantu. a

13. Ibivugwa muri Yesaya 40:11 bituma twiyumvisha iki, kandi se ni gute ibyo bikugiraho ingaruka?

13 Zirikana ukuntu Yehova avugwa muri Yesaya 40:11, hagira hati: “Azita ku ntama ze nk’umwungeri. Azahuriza hamwe abana b’intama akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye.” Aha ngaha, Yehova yagereranyijwe n’umwungeri uterura abana b’intama mu ‘maboko’ ye. Ibyo bigaragaza ubushobozi bw’Imana bwo kurinda no gufasha abantu bayo, ndetse cyane cyane ababaye kurusha abandi. Dushobora kumva dufite umutekano igihe turi mu maboko yayo, kubera ko itazigera idutererana niba dukomeza kuyibera indahemuka (Abaroma 8:38, 39). Umwungeri Mukuru aterurira abana b’intama “mu gituza” cye. Iyo mvugo yerekeza ku gice cy’umwitero kirekuye, rimwe na rimwe umwungeri yateruriragamo agatama kakivuka. Ku bw’ibyo rero, ibyo biduha icyizere cy’uko Yehova adukunda kandi akatwitaho abigiranye ubwuzu. Ni ibisanzwe rwose kumva dushaka kugirana ubucuti na we.

‘Umwana ashaka kumuhishura’

14. Ni ubuhe buryo bwiza Yehova yakoresheje kugira ngo abantu bamumenye?

14 Mu Ijambo rye, Yehova yimenyekanishije mu buryo bugaragara binyuriye ku Mwana we akunda cyane, ari we Yesu. Nta wundi muntu wari kugaragaza ibitekerezo n’ibyiyumvo by’Imana mu buryo bwuzuye cyangwa ngo ayimenyekanishe mu buryo busobanutse neza kurusha uko Yesu yabigenje. N’ubundi kandi, uwo Mwana w’imfura yabanye na Se mbere y’uko ibindi biremwa byose by’umwuka n’ikirere n’ibintu bikirimo biremwa (Abakolosayi 1:15). Yesu yari afitanye na Yehova ubucuti bukomeye. Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga ati: “Papa yampaye ibintu byose, kandi nta wuzi uwo ndi we, keretse Papa wenyine, kandi nta wuzi uwo Papa ari we keretse njye njyenyine, n’uwo nshatse kumuhishurira” (Luka 10:22). Igihe Yesu yari ku isi ari umuntu, yamenyekanishije Papa we mu buryo bubiri bw’ingenzi.

15, 16. Ni ubuhe buryo bubiri Yesu yamenyekanishijemo Papa we?

15 Mbere na mbere, inyigisho za Yesu zituma tumenya Papa we. Yesu yasobanuye uwo Yehova ari we akoresheje amagambo akora ku mutima. Urugero, kugira ngo Yesu adusobanurire ukuntu Imana igira imbabazi yakira abanyabyaha bihannye, yagereranyije Yehova n’umubyeyi ukunda kubabarira wabonye umwana we w‘ikirara agarutse mu rugo bikamukora ku mutima maze akiruka akamuhobera, akamusoma (Luka 15:11-24). Yesu nanone yagaragaje ko Yehova ‘azana’ cyangwa yireherezaho abantu bifuza kumumenya, kubera ko abakunda buri muntu ku giti cye (Yohana 6:44). Ndetse n’iyo igishwi gito kiguye hasi, arabimenya. Yesu yaravuze ati: “Ntimutinye. Murusha agaciro ibishwi byinshi” (Matayo 10:29, 31). Nta gushidikanya ko twumva twifuza kwegera iyo Mana itwitaho.

16 Icya kabiri, ni uko urugero Yesu yatanze rutwereka uwo Yehova ari we. Yesu yagaragaje imico ya Papa we mu buryo bwuzuye, ku buryo yashoboraga kuvuga ati: “Uwambonye aba yabonye na Papa” (Yohana 14:9). Bityo rero, iyo dusomye Amavanjiri avuga ibihereranye na Yesu, ni ukuvuga ibyiyumvo yagaragazaga n’ukuntu yabanaga n’abandi, tuba tumeze nk’aho tureba Papa we. Nta bundi buryo busobanutse neza burenze ubwo, Yehova yashoboraga kutugaragarizamo imico ye. Kubera iki?

17. Tanga urugero rugaragaza icyo Yehova yakoze kugira ngo adufashe gusobanukirwa uwo ari we?

17 Reka dufate urugero: tekereza urimo ugerageza gusobanurira umuntu icyo ineza ari cyo. Ushobora kubisobanura ukoresheje amagambo. Ariko ushoboye kwerekana umuntu urimo gukora igikorwa kirangwa n’ineza, hanyuma ukavuga uti: “Uru ni urugero rugaragaza ineza,” ijambo “ineza” ryarushaho kugira ireme kandi rikumvikana mu buryo bworoshye kurushaho. Yehova yakoze ikintu gisa n’icyo kugira ngo dusobanukirwe uwo ari we. Yasobanuye uwo ari we mu magambo, aduha n’urugero rushishikaje rw’Umwana we. Imico y’Imana yagaragariye mu bikorwa bya Yesu. Koko rero, binyuriye ku nkuru zo mu Mavanjiri zivuga ibihereranye na Yesu, ni nk’aho Yehova yarimo avuga ati: “Uku ni ko nteye.” Ni gute Bibiliya yavuze ibihereranye na Yesu igihe yari ku isi?

18. Ni gute Yesu yagaragaje imbaraga, ubutabera n’ubwenge?

18 Yesu yagaragaje neza imico ine y’ingenzi y’Imana. Yagaragaje ko afite imbaraga zo kuvanaho indwara, inzara ndetse n’urupfu. Nyamara kandi, mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu bikunda bakoresha nabi imbaraga zabo, ntiyigeze akoresha imbaraga ze zo gukora ibitangaza ku bw’inyungu ze bwite cyangwa kugira ngo agirire abandi nabi (Matayo 4:2-4). Yakundaga ubutabera. Yagize uburakari bukwiriye igihe yabonaga abacuruzi b’abahemu baka abantu amafaranga menshi (Matayo 21:12, 13). Yitaga ku bakene n’abakandamizwaga atarobanuye ku butoni, akaba yarabafashaga ‘kubona ihumure’ mu mitima yabo (Matayo 11:4, 5, 28-30). Inyigisho za Yesu, we ‘warutaga Salomo,’ zagaragazaga ubwenge butagereranywa (Matayo 12:42). Ariko kandi, Yesu ntiyigeze yirata ubwenge bwe. Amagambo ye yafashaga abantu boroheje, kubera ko inyigisho ze zari zisobanutse neza, zumvikana mu buryo bworoshye kandi ari iz’ingirakamaro.

19, 20. (a) Ni gute Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’urukundo? (b) Mu gihe dusoma kandi tugatekereza ku rugero rwa Yesu, ni iki twagombye kuzirikana?

19 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’urukundo. Mu gihe cy’umurimo we, yagaragaje urukundo mu buryo bwinshi, hakubiyemo kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira impuhwe. Ntiyashoboraga kubona abandi bababara ngo areke kubagirira impuhwe. Inshuro nyinshi, kwishyira mu mwanya w’abandi byatumaga agira icyo akora (Matayo 14:14). Nubwo Yesu yakijije abarwayi kandi akagaburira abantu bari bashonje, yagaragaje impuhwe mu buryo bw’ingenzi cyane. Yafashije abandi kumenya, kwemera no gukunda ukuri guhereranye n’Ubwami bw’Imana buzazanira abantu imigisha y’iteka (Mariko 6:34; Luka 4:43). Ikirenze byose, Yesu yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa igihe yemeraga gutanga ubuzima bwe ku bw’abandi.—Yohana 15:13.

20 Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba abantu b’ingeri zose barumvaga bamukunze kuko yagiraga urukundo rwinshi n’impuhwe (Mariko 10:13-16). Ariko kandi, mu gihe dusoma kandi tugatekereza ku rugero nyakuri rwa Yesu, tujye duhora tuzirikana ko uwo Mwana yatweretse imico ya Se mu buryo bugaragara neza.—Abaheburayo 1:3.

Igitabo kigenewe kudufasha

21, 22. Gushaka Yehova bikubiyemo iki, kandi se ni gute iki gitabo kizadufasha kugera kuri iyo ntego?

21 Igihe Yehova yimenyekanishaga mu buryo busobanutse neza mu Ijambo rye, yagaragaje neza ko ashaka ko tugirana na we ubucuti bukomeye. Nanone kandi, ntadutegeka kuba incuti ze. Ni twe tugomba gushaka Yehova “kumubona bigishoboka” (Yesaya 55:6). Gushaka Yehova bikubiyemo kumenya imico ye n’ibikorwa bye nk’uko bigaragazwa muri Bibiliya. Iki gitabo cyagenewe kugufasha kugera kuri iyo ntego.

22 Uzibonera ko iki gitabo kigabanyijemo imitwe hakurikijwe imico ine y’ingenzi ya Yehova ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Buri mutwe utangirwa n’amagambo agira icyo avuga kuri umwe muri iyo mico. Ibindi bice runaka bikurikiraho bivuga ukuntu Yehova agaragaza uwo muco mu bintu bitandukanye. Nanone, buri mutwe ukubiyemo igice kigaragaza ukuntu Yesu yagaragaje uwo muco, n’ikindi gice kivuga uko twawugaragaza mu mibereho yacu.

23, 24. (a) Gira icyo uvuga ku ngingo yihariye ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo gutekerezaho.” (b) Ni mu buhe buryo gutekereza bidufasha kurushaho kwegera Imana?

23 Uhereye kuri iki gice, hari ingingo yihariye ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo gutekerezaho.” Urugero, reba  agasanduku kari ku ipaji ya 24. Imirongo y’Ibyanditswe n’ibibazo bikubiyemo, si ibyo gukora isubiramo ry’icyo gice. Ahubwo intego yabyo ni iyo kugufasha gutekereza ku bindi bintu by’ingenzi bigize icyo gice. Ni gute ushobora kubyifashisha kugira ngo bikugirire akamaro? Reba buri murongo w’Ibyanditswe watanzwe, kandi usome imirongo yose witonze. Hanyuma, usuzume ikibazo kijyanye na buri murongo w’Ibyanditswe. Tekereza ku bisubizo by’ibyo bibazo. Ushobora gukora ubushakashatsi runaka. Ibaze ibibazo bimwe na bimwe by’inyongera, urugero nk’ibi bikurikira: “Ni iki iyi nkuru inyigisha ku bihereranye na Yehova? Ni gute ibivugwamo nabishyira mu bikorwa? Ni gute nabikoresha mfasha abandi?”

24 Gutekereza muri ubwo buryo bishobora kudufasha kurushaho kugirana ubucuti bukomeye na Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko bituma duhindura uko twabonaga ibintu (Zaburi 19:14). Iyo dutekereje ku byo twiga ku bihereranye n’Imana kandi tukabyishimira, bigenda bicengera mu mutima wacu w’ikigereranyo, bigahindura imitekerereze yacu, bigatuma turushaho kuyikunda, kandi tugakora uko dushoboye kugira ngo tuyishimishe (1 Yohana 5:3). Kugira ngo tugirane na Yehova bene ubwo bucuti, tugomba kumenya imico ye n’ibikorwa bye. Ariko reka tubanze dusuzume ikintu kiranga Imana, gituma tugirana na yo ubucuti bukomeye. Icyo kintu ni ukuba Imana ari iyera.

a Urugero, Bibiliya ivuga ibihereranye no mu maso h’Imana, amatwi yayo, amazuru, umunwa, amaboko n’ibirenge byayo (Zaburi 18:15; 27:8; 44:3; Yesaya 60:13; Matayo 4:4; 1 Petero 3:12). Ayo magambo ni ikigereranyo, kimwe n’andi magambo yerekeza kuri Yehova, urugero nk’avuga ko ari ‘igitare’ cyangwa “ingabo ikingira.”​—Gutegeka 32:4; Zaburi 84:11.