Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

‘Yehova ni uwera, ni uwera, ni uwera’

‘Yehova ni uwera, ni uwera, ni uwera’

1, 2. Ni iki umuhanuzi Yesaya yabonye mu iyerekwa, kandi se ibyo bitwigisha iki ku bihereranye na Yehova?

 YESAYA yatewe ubwoba n’ibyo yari abonye, ni ukuvuga ibyo yari yeretswe n’Imana. Byasaga n’aho byari ibintu by’ukuri rwose. Nyuma yaho, Yesaya yanditse avuga ko ‘yabonye Yehova’ yicaye ku ntebe ye y’ubwami yashyizwe hejuru. Nanone igice cyo hasi cy’umwenda Yehova yari yambaye cyari kinini cyane ku buryo cyuzuraga urusengero rw’i Yerusalemu.—Yesaya 6:1, 2

2 Nanone Yesaya yatewe ubwoba n’ibyo yumvise, ni ukuvuga amajwi y’indirimbo ahanitse cyane, ku buryo yatigishije urusengero na fondasiyo yarwo. Iyo ndirimbo yaririmbwaga n’abaserafi, akaba ari abamarayika bo mu rwego rwo hejuru. Nanone yari ifite injyana ihebuje, irimo amagambo yoroheje ariko agaragaza icyubahiro agira ati: “Yehova nyiri ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera. Isi yose yuzuye ikuzo rye” (Yesaya 6:3, 4). Kuririmba ngo “uwera” inshuro eshatu zose, byatumye iryo jambo rirushaho kugira agaciro, kandi birumvikana kuko Yehova ari uwera mu rugero ruhebuje (Ibyahishuwe 4:8). Bibiliya ivuga kenshi ko Yehova yera. Imirongo myinshi yo muri Bibiliya ikunda kuvuga izina ry’Imana riri kumwe n’amagambo “uwera” n’“ukwera.”

3. Ni mu buhe buryo ibitekerezo bidakwiriye ku bihereranye n’ukwera kwa Yehova bituma abantu benshi banga Imana aho kuyegera?

3 Birumvikana rero ko kimwe mu bintu by’ibanze Yehova ashaka ko tumenya ku bihereranye na we, ari uko ari uwera. Ariko abantu benshi muri iki gihe bacibwa intege n’icyo gitekerezo. Hari abantu bitiranya kuba uwera no kwigira umukiranutsi cyangwa kubaha Imana byo kurangiza umuhango. Abandi bantu bahangana n’igitekerezo cyo kumva badakwiriye, bashobora kumva ko kuba Imana yera biteye ubwoba aho kuba ibintu bishimishije. Bashobora kumva bafite ubwoba bw’uko badashobora kuba abantu bakwiriye kwegera iyo Mana yera. Ku bw’ibyo, hari abantu benshi bareka Imana bitewe n’uko yera. Ibyo birababaje, kubera ko ahubwo kuba Imana ari yera, byagombye gutuma tuba incuti zayo. Kubera iki? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, reka dusuzume icyo kwera by’ukuri bisobanura.

Kuba uwera bisobanura iki?

4, 5. (a) Ijambo ukwera risobanura iki, kandi se ni iki ridasobanura? (b) Ni ibihe bintu bibiri Yehova ‘atandukaniyeho’ natwe?

4 Kuba Imana yera ntibishatse kuvuga ko yiyemera, yibona cyangwa isuzugura abandi. Ahubwo yanga cyane izo ngeso (Imigani 16:5; Yakobo 4:6). Mu by’ukuri se, ijambo ‘uwera’ risobanura iki? Mu Giheburayo cyakoreshejwe muri Bibiliya, ijambo ryahinduwemo ‘uwera’ rituruka ku ijambo risobanurwa ngo “gutandukanya.” Ubwo rero iryo jambo, ryerekeza ku muntu cyangwa ‘[ikintu] bitandukanywa n’ibindi, kugira ngo bikoreshwe mu gukorera Imana. Nanone kwera byumvikanisha mu buryo bukomeye igitekerezo cyo kuba umuntu atanduye. Ni gute iryo jambo ryerekeza kuri Yehova? Ryaba se rishaka kuvuga ko ‘atandukanye’ n’abantu badatunganye, akaba ari kure yacu?

5 Oya rwose. Yehova, “Uwera wa Isirayeli,” yahumurije abagaragu be ababwira ko atuye “hagati” yabo, nubwo bari abanyabyaha (Yesaya 12:6; Hoseya 11:9). Bityo rero, kuba yera ntibituma yitarura abantu. None se ni mu buhe buryo ‘atandukanye [natwe]’? Ni mu bintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere, atandukanye n’ibiremwa byose kuko ari we Usumba byose. Kuba ari uwera kandi akaba atanduye, ni ibintu bidashidikanywaho kandi bihoraho (Zaburi 40:5; 83:18). Icya kabiri, Yehova ntashobora gukora icyaha, kandi ibyo biraduhumuriza. Kubera iki?

6. Kuki duhumurizwa no kumenya ko Yehova adashobora gukora ikibi?

6 Muri iyi si, usanga abantu batakigaragaza ukwera nyakuri. Buri kintu cyose cyo muri iyi si y’abantu batazi Imana kiranduye bitewe n’icyaha no kudatungana. Usanga twese turwana n’icyaha kitubamo. Kandi twese turamutse tutabaye maso twaneshwa n’icyaha (Abaroma 7:15-25; 1 Abakorinto 10:12). Ariko Yehova we ibyo ntibyamubaho, kubera ko adashobora gukora icyaha. Ibyo bituma twizera ko Yehova ari we mubyeyi mwiza kuruta abandi bose, kandi tukamwiringira. Ababyeyi b’abantu bashobora kuduhemukira kuko badatunganye ariko Yehova we ntiyabikora. Ntazigera aduhemukira, ntashobora gukora ibibi kandi ntashobora gukoresha nabi ububasha bwe. Ntashobora gukora ikintu nk’icyo kuko ari Uwera. Ndetse hari ubwo Yehova yagiye avuga ko yera, kugira ngo yizeze abantu ko ibyo yabasezeranyije azabikora (Amosi 4:2). Ese ibyo ntibituma turushaho kumugirira icyizere?

7. Kuki dushobora kuvuga ko kwera ari kimwe mu biranga Yehova?

7 Ukwera ni kimwe mu bigize kamere ya Yehova. Ibyo bisobanura iki? Reka dufate urugero rw’amagambo “umuntu” no “kudatungana.” Ntushobora gusobanura irya mbere utavuze irya kabiri kuko abantu barangwa no kudatungana. Ntidutunganye na gato kandi ibyo bigira ingaruka ku byo dukora byose. Reka noneho dusuzume andi magambo abiri atandukanye rwose n’ayo, ari yo “Yehova” n’“uwera.” Yehova arangwa no kwera. Ibintu bimwerekeyeho byose biba ari ibintu bitanduye, bitariho ikizinga kandi bitunganye. Ntidushobora kumenya Yehova neza, tudafite ibisobanuro byuzuye by’ijambo “uwera.”

‘Ukwera ni ukwa Yehova’

8, 9. Ni iki kigaragaza ko Yehova afasha abantu badatunganye kugira ngo babe abera?

8 Kubera ko umuco wo kwera ari umwe mu mico iranga Yehova, dushobora kuvuga ko ukwera kose ari we guturukaho. Nanone ntagaragaza ubwikunde ngo agumane uwo muco uhebuje wenyine, ahubwo awuha n’abandi, kandi ibyo akabikora yishimye. Igihe Imana yavugishaga Mose mu gihuru cyakaga umuriro binyuriye ku mumarayika, ubutaka bwari iruhande rw’icyo gihuru na bwo bwabaye ubwera bitewe n’uruhare Yehova yari afite mu byaberaga aho hantu.—Kuva 3:5.

9 Ese abantu badatunganye bashobora kuba abera babifashijwemo na Yehova? Yego rwose, ariko atari mu buryo bwuzuye. Imana yijeje Abisirayeli ko bari kuzaba ‘abantu bera yitoranyirije’ (Kuva 19:6). Yabahaye gahunda yo gusenga yari iyera, itanduye kandi itunganye. Bityo rero, ukwera ni ingingo yagiye ivugwa kenshi mu Mategeko ya Mose. Urugero, umutambyi mukuru yambaraga igisate gikozwe muri zahabu cyashyirwaga ku gitambaro cyazingirwaga ku mutwe we, aho abantu bose bashoboraga kukibona kuko cyarabagiranaga iyo habaga hari urumuri. Cyabaga cyanditsweho ngo: “kwera ni ukwa Yehova” (Kuva 28:36). Bityo rero, Yehova yifuzaga ko abantu bamusenga baba abera kandi bakabigaragaza mu mibereho yabo yose. Yehova yarababwiye ati: “Mujye muba abantu bera kuko nanjye Yehova Imana yanyu ndi uwera” (Abalewi 19:2). Igihe cyose Abisirayeli bakurikizaga iyo nama Imana yari yarabahaye, babaga ari abera mu rugero runaka, nubwo batari batunganye.

10. Mu bihereranye no kwera, ni irihe tandukaniro ryari hagati ya Isirayeli ya kera n’amahanga yari ayikikije?

10 Uko Abisirayeli basengaga Imana ndetse n’uko babagaho byari bitandukanye cyane n’uko abantu bari babakikije basengaga izindi mana babagaho. Abo bantu basengaga imana z’ibinyoma, zarangwaga n’ubugome, umururumba n’’ubwiyandarike. Ntizarangwaga no kwera. Gusenga bene izo mana byatumye abantu bataba abera. Ku bw’ibyo rero, Yehova yagiriye inama abagaragu be ngo bakomeze kwitandukanya n’abantu basengaga imana z’abapagani, kandi birinde imigenzo yabo y’idini yari yanduye.—Abalewi 18:24-28; 1 Abami 11:1, 2.

11. Ni mu buhe buryo ukwera kw’abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru kugaragarira (a) mu bamarayika? (b) mu baserafi? (c) kuri Yesu?

11 Icyakora niyo Abisirayeli bakora uko bashoboye kugira ngo babe abantu bera, ntibari kugeza ku rugero rw’abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru. Bibiliya ivuga ko Abamarayika babariwa muri za miriyoni bakorera Imana mu budahemuka, ari abera (Gutegeka 33:2; Yuda 14). Bagaragaza ukwera kw’Imana mu buryo bwuzuye. Nanone kandi, wibuke abaserafi Yesaya yabonye mu iyerekwa. Amagambo yo mu ndirimbo baririmbaga agaragaza ko ibyo biremwa by’umwuka bikomeye, bifite uruhare rw’ingenzi mu gutuma abantu bose bamenya ko Yehova yera. Ariko kandi, hari ikiremwa kimwe cy’umwuka kiruta ibindi byose, ni ukuvuga Umwana w’ikinege w’Imana. Yesu yagaragaje mu buryo buhebuje ukwera kwa Yehova. Mu buryo bukwiriye, azwiho kuba ari “Uwera w’Imana.”—Yohana 6:68, 69.

Izina ryera, umwuka wera

12, 13. (a) Kuki izina ry’Imana rivugwaho mu buryo bukwiriye ko ari iryera? (b) Kuki izina ry’Imana rigomba kwezwa?

12 Bite se ku bihereranye n’izina bwite ry’Imana? Nk’uko twabibonye mu gice cya 1, iryo si izina ry’icyubahiro gusa cyangwa iryo bayise. Rigaragaza Yehova Imana kandi rikubiyemo imico ye yose. Ku bw’ibyo, Bibiliya itubwira ko ‘izina rye ari iryera’ (Yesaya 57:15). Mu Mategeko ya Mose, gutuka izina ry’Imana byari icyaha gihanishwa urupfu (Abalewi 24:16). Kandi uzirikane ikintu Yesu yashyize mu mwanya wa mbere mu isengesho yasenze agira ati: “Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Kweza ikintu bisobanura kukibona ko ari icyera no kugisenga. Ariko se, kuki ikintu gisanzwe ari icyera, urugero nk’izina bwite ry’Imana, cyaba gikeneye kwezwa?

13 Izina ryera ry’Imana ryarasebejwe kandi riraharabikwa. Muri Edeni, Satani yabeshyeye Yehova kandi agaragaza ko ari Umutegetsi mubi (Intangiriro 3:1-5). Kuva icyo gihe rero, Satani, umutegetsi w’isi itarangwa no kwera, yakwirakwije ibinyoma ku bihereranye n’Imana (Yohana 8:44; 12:31; Ibyahishuwe 12:9). Abanyamadini bagiye bagaragaza ko Imana itegekesha igitugu, ko yitarura abantu, cyangwa ko ari ingome. Batinyutse no kuvuga ko Imana ibashyigikira mu ntambara barwana babitewe no gushaka kumena amaraso. Akenshi, ibikorwa by’Imana bihebuje bihereranye n’irema byagiye byitwa ko byabayeho ku bw’amahirwe gusa, cyangwa se ko bituruka ku bwihindurize. Izina ry’Imana ryarasebejwe mu buryo burangwa n’ubugome. Rigomba kwezwa, rigasubizwa icyubahiro cyaryo. Twifuza cyane kuzabona Yehova yeza izina rye iteka ryose. Ibyo azabikora akoresheje Ubwami buyobowe n’umwana we. Twishimira gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo dushyigikire uwo mugambi wa Yehova.

14. Kuki umwuka w’Imana witwa umwuka wera, kandi se kuki gutuka umwuka wera ari icyaha gikomeye cyane?

14 Hari ikindi kintu gifitanye isano rya bugufi na Yehova, kikaba gikunda kwitwa icyera. Icyo kintu ni umwuka we cyangwa imbaraga ze (Intangiriro 1:2). Yehova akoresha izo mbaraga zidashobora kugira ikizitangira kugira ngo asohoze imigambi ye. Ibyo Imana ikora byose, ibikora mu buryo burangwa no kwera, butanduye kandi butunganye. Ubwo rero birakwiriye ko imbaraga zayo zitwa umwuka wera (Luka 11:13; Abaroma 1:4). Gutuka umwuka wera, ari byo bikubiyemo kurwanya imigambi ya Yehova wabigambiriye, ni icyaha kitababarirwa.—Mariko 3:29.

Kuba Yehova yera bituma twifuza kuba incuti ze

15. Kuba Yehova ari uwera byagombye gutuma twiyumva dute?

15 Ntibikomeye kwiyumvisha impamvu Bibiliya ishyira isano hagati yo kwera kw’Imana no kuba abantu bayitinya. Urugero, muri Zaburi ya 99:3 haravuga ngo: “Nibasingize izina ryawe rikomeye, kuko riteye ubwoba kandi ari iryera.” Ibyo bisobanura gutinya mu buryo burangwa no kubaha cyane, cyangwa kugaragaza icyubahiro cyinshi. Ibyo birakwiriye, kubera ko Imana yera mu buryo buhambaye kuturusha. Irera mu buryo butangaje kandi buhebuje. Ariko kandi, ibyo ntibyagombye kuduca intege. Ahubwo, kubona ukwera kw’Imana mu buryo bukwiriye bizatuma turushaho kuyegera. Kubera iki?

16. (a) Ni mu buhe buryo ukwera gufitanye isano n’ikuzo cyangwa ubwiza? Tanga urugero. (b) Ni gute Bibiliya isobanura ubwiza bwa Yehova?

16 Icya mbere, Bibiliya ishyira isano hagati yo kwera n’ubwiza. Muri Yesaya 63:15, ijuru rivugwaho kuba ari “ahantu [Imana] ituye hera kandi hahebuje.” Ubwiza n’ikuzo biradukurura. Urugero, reba ifoto iri ku ipaji ya 33. Mbese urabona aho hantu atari heza? Kuki hashimishije cyane? Reba ukuntu ayo mazi ari meza cyane. Ndetse n’umwuka ugomba kuba utanduye, kubera ko ikirere ari ubururu kandi umucyo ukaba usa n’aho urabagirana. Aho hantu baramutse bahahinduye, uwo mugezi ukuzuzwamo imyanda, naho ibiti n’amabuye bakabyanduza babyomekaho inyandiko zirimo amagambo mabi kandi umwuka ukanduzwa n’ibyotsi bihumanya, ntitwaba tucyumva hadushimishije, ahubwo twakumva hateye iseseme. Ubusanzwe, iyo tubonye ikintu gisa neza, gifite isuku kandi kimeze neza tubona ari cyiza. Ayo magambo ashobora gukoreshwa dusobanura ukwera kwa Yehova. Ntibitangaje rero kuba dushishikazwa cyane n’amagambo yo mu iyerekwa yerekeza kuri Yehova. Bibiliya ivuga ko afite umucyo, arabagirana nk’amabuye y’agaciro, ashashagirana nk’ibishashi by’umuriro cyangwa amabuye y’agaciro atunganyijwe neza kandi abengerana mu buryo buhebuje. Uko ni ko ubwiza cyangwa ikuzo ry’Imana yacu yera bimeze.—Ezekiyeli 1:25-28; Ibyahishuwe 4:2, 3.

Nk’uko dushimishwa n’ikintu cyiza, ni na ko kwera byagombye kudushimisha

17, 18. (a) Ni gute ibyo Yesaya yabonye mu iyerekwa byabanje kumugiraho ingaruka? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje umuserafi kugira ngo ahumurize Yesaya, kandi se ibyo uwo muserafi yakoze byasobanuraga iki?

17 Ariko se, kuba Imana ari iyera byagombye gutuma twumva ko turi abo mu rwego rwo hasi ugereranyije na yo? Yego rwose. N’ubundi kandi, turi hasi ya Yehova. Ayo magambo na yo ntiyuzuye kugira ngo abe yabyumvikanisha, kubera ko turi hasi cyane ya Yehova. Ese kumenya ibyo byagombye gutuma tumutinya ntitwifuze kuba incuti ze? Reka turebe uko Yesaya yabyifashemo igihe yumvaga abaserafi batangaza ibihereranye n’ukwera kwa Yehova. Yaravuze ati: “Kambayeho! Ndapfuye birarangiye, kuko mfite iminwa yanduye, kandi mbana n’abantu bafite iminwa yanduye. Amaso yanjye yabonye Umwami Yehova nyiri ingabo ubwe” (Yesaya 6:5)! Kuba Yehova ahora ari uwera byibukije Yesaya ukuntu yari umunyabyaha n’umuntu udatunganye. Uwo mugabo wizerwa yabanje kumva ababaye. Ariko kandi, Yehova ntiyifuzaga ko uwo mugaragu we akomeza kwiyumva atyo.

18 Umuserafi yahise ahumuriza uwo muhanuzi. Mu buhe buryo? Uwo mumarayika ufite imbaraga yagiye ku gicaniro ahakura ikara, hanyuma arikoza ku munwa wa Yesaya. Dushobora kumva ko byari bibabaje aho kuba byarahumurizaga. Ariko kandi, wibuke ko iryo ryari iyerekwa ryari ririmo ibintu byinshi bifite icyo bigereranya. Yesaya wari Umuyahudi wizerwa, yari azi neza ko ibitambo byatambirwaga buri munsi ku gicaniro cyo mu rusengero kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha. Kandi uwo muserafi yibukije uwo muhanuzi mu buryo bwuje urukundo ko nubwo mu by’ukuri yari umuntu udatunganye “w’iminwa yanduye,” yashoboraga kwemerwa n’Imana. a Yehova yari yiteguye kubona uwo muntu udatunganye kandi w’umunyabyaha, ko ari uwera, nibura mu rugero runaka.—Yesaya 6:6, 7.

19. Nubwo tudatunganye, ni gute dushobora kuba abera?

19 Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Ibyo bitambo byose byatambirwaga ku gicaniro i Yerusalemu byagereranyaga ikintu gikomeye kurushaho, ni ukuvuga igitambo kimwe gitunganye, cyatanzwe na Yesu Kristo mu mwaka wa 33 (Abaheburayo 9:11-14). Iyo twihannye ibyaha tubikuye ku mutima, tugakosora imyifatire yacu mibi kandi tukizera icyo gitambo, turababarirwa (1 Yohana 2:2). Natwe Yehova ashobora kubona ko turi abantu batanduye. Ni yo mpamvu Petero yavuze ati: “Ibyo bihuje n’ibyanditswe bivuga ngo: ‘Mujye muba abantu bera kuko nanjye ndi uwera’” (1 Petero 1:16). Zirikana ko Yehova atavuze ko tugomba kuba abera nk’uko ari uwera. Nta na rimwe Yehova atwitegaho ibitadushobokera (Zaburi 103:13, 14). Ahubwo, Yehova adusaba kuba abera kuko ari uwera. Kimwe n’“abana Imana ikunda,” turashaka kumwigana uko byadushobokera kose nubwo tudatunganye (Abefeso 5:1). Ku bw’ibyo, kugira ngo umuntu abe uwera bisaba guhozaho. Uko tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, ni ko tugenda ‘twiyeza’ uko bwije n’uko bukeye.—2 Abakorinto 7:1.

20. (a) Kuki ari iby’ingenzi kumenya ko dushobora kuba abantu batanduye mu maso y’Imana yacu yera? (b) Igihe Yesaya yamenyaga ko ibyaha bye byari byatangiwe incungu, byamugiriye akahe kamaro?

20 Yehova akunda ibintu by’ukuri kandi bitunganye. Yanga icyaha (Habakuki 1:13). Ariko kandi, ntatwanga. Yehova atubabarira ibyaha byacu, igihe cyose tubona icyaha nk’uko akibona. Twanga ibibi maze tugakunda ibyiza kandi tugakora uko dushoboye tukigana Yesu kuko atunganye (Amosi 5:15; 1 Petero 2:21). Iyo tumenye ko dushobora kuba abantu batanduye mu maso y’Imana yacu yera, bitugirira akamaro. Wibuke ko kuba Yehova yera byibukije Yesaya ko yari umuntu wanduye. Yaravuze ati: “Kambayeho!” Ariko kandi, igihe yumvaga ko ibyaha bye byari byatangiwe incungu, yahise ahindura uburyo yabonagamo ibintu. Igihe Yehova yabazaga umuntu wari kwitangira gukora umurimo runaka yari agiye gutanga, Yesaya yahise asubiza, nubwo atari azi uko wo murimo wari kuba umeze. Yaravuze ati: “Ndi hano, ba ari njye utuma.”—Yesaya 6:5-8.

21. Ni iyihe mpamvu ituma twemera tudashidikanya ko dushobora kuba abantu bera?

21 Twaremwe mu ishusho y’Imana yera, kandi twaremanywe imico ituma tumenya gutandukanya icyiza n’ikibi hamwe n’ubushobozi bwo gusobanukirwa ibintu by’umwuka (Intangiriro 1:26). Twese dufite ubushobozi bwo kuba abantu bera. Iyo dukomeje gukora uko dushoboye kose ngo tube abantu bera, Yehova yishimira kudufasha. Ibyo bizatuma turushaho kwegera Imana yacu yera. Nanone kandi, mu gihe tuzaba dusuzuma imico ya Yehova mu bice bikurikira, tuzabona ko hari impamvu nyinshi zikomeye zituma tugomba kuba incuti ze.

a Imvugo ngo “umuntu w’iminwa yanduye” irakwiriye, kubera ko inshuro nyinshi Bibiliya ikoresha ijambo iminwa mu buryo bw’ikigereranyo yerekeza ku mvugo runaka. Ku bantu bose badatunganye, uzabona ko ibyinshi mu byaha dukora bishobora kuba biterwa n’ukuntu dukoresha ubushobozi bwacu bwo kuvuga.—Imigani 10:19; Yakobo 3:2, 6.