Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 1

‘Afite ubushobozi n’ububasha’

‘Afite ubushobozi n’ububasha’

Muri uyu mutwe, tuzasuzuma inkuru zo muri Bibiliya zitanga igihamya cy’uko Yehova afite imbaraga zo kurema, izo kurimbura, izo kurinda n’izo gusubiza ibintu mu buryo. Gusobanukirwa ibihereranye n’ukuntu Yehova Imana, we ‘ufite ubushobozi n’ububasha,’ akoresha “imbaraga nyinshi” afite, bizatuma tugira ubutwari n’ibyiringiro.—Yesaya 40:26.

IBIRIMO

IGICE CYA 4

“Yehova . . . afite imbaraga nyinshi”

Ese imbaraga z’Imana zagombye gutuma tuyitinya? Ushubije yego cyangwa oya, byose byaba ari ukuri.

IGICE CYA 5

Imbaraga zo kurema z’‘uwaremye ijuru n’isi”

Kuva ku izuba rihambaye kugera ku kanyoni gato cyane, ibyaremwe bitwigisha byinshi ku Mana.

IGICE CYA 6

Imbaraga zo kurimbura zifitwe na ‘Yehova, intwari mu ntambara’

Ni gute “Imana y’amahoro” irwana intambara yera?

IGICE CYA 7

Imana ifite imbaraga zo kuturinda kandi ni yo ‘buhungiro bwacu’

Imana irinda abagaragu bayo mu buryo bubiri, ariko bumwe ni bwo bw’ingenzi cyane.

IGICE CYA 8

Yehova azagaragaza imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo ‘agira ibintu byose bishya’

Yehova yamaze gusubizaho gahunda yo kumusenga by’ukuri. Ni iki kindi kizakurikiraho?

IGICE CYA 9

‘Kristo ni imbaraga z’Imana’

Ibitangaza bya Yesu n’inyigisho ze bigaragaza iki kuri Yehova?

IGICE CYA 10

“Mujye mwigana Imana” mu bihereranye n’uko mukoresha ububasha bwanyu

Ushobora kuba ufite imbaraga nyinshi kuruta uko ubitekereza. Wazikoresha neza ute?