Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

“Yehova . . . afite imbaraga nyinshi”

“Yehova . . . afite imbaraga nyinshi”

1, 2. Ni ibihe bintu bitangaje Eliya yari yarabonye mu mibereho ye? Ariko se ni ibihe bintu bihambaye yabonye igihe yari mu buvumo ku Musozi wa Horebu?

 ELIYA yari yarabonye ibintu bitangaje cyane. Yari yabonye ibikona bimuzanira ibyokurya inshuro ebyiri ku munsi igihe yari yihishe. Mu gihe cy’inzara yamaze igihe kirekire, yatunzwe n’agafu gake n’utuvuta duke, kandi ntibyigera bishira. Ndetse yari yarabonye umuriro uza uturutse mu ijuru mu buryo bwagaragazaga ko isengesho rye ryari rishubijwe (1 Abami, igice cya 17 n’icya 18). Ariko kandi, Eliya ntiyari yarigeze abona ibintu bitangaje nk’ibyo tugiye kubona.

2 Igihe yari yunamye ku muryango w’ubuvumo bwari ku Musozi wa Horebu, yabonye uruhererekane rw’ibintu bihambaye. Ubwa mbere haje umuyaga. Ugomba kuba wari ufite umuvuduko mwinshi kandi ufite urusaku rwinshi, kuko wari ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo wasataguye imisozi ukanamenagura ibitare. Hakurikiyeho umutingito wari ufite imbaraga nyinshi. Hanyuma haje umuriro. Uko uwo muriro wagendaga wiyongera, Eliya ashobora kuba yarumvise ubushyuhe bwawo.—1 Abami 19:8-12.

3. Eliya yabonye ibimenyetso bigaragaza uwuhe muco w’Imana, kandi se ni hehe twebwe dushobora kubonera ibihamya by’uwo muco?

3 Ibyo bintu byose bitandukanye Eliya yabonye, byari bifite ikintu kimwe bihuriyeho. Byerekanaga imbaraga nyinshi za Yehova. Birumvikana ko tudakeneye kubona igitangaza runaka kugira ngo twemere ko Imana ifite uwo muco. Urigaragaza rwose. Bibiliya itubwira ko ibyaremwe bigaragaza ‘uko Imana iteye n’imbaraga zayo’ (Abaroma 1:20). Tekereza ku rumuri rw’umurabyo ruhuma amaso n’imvura y’amahindu irimo umuyaga mwinshi uvanze n’inkuba, isumo rihebuje ry’amazi menshi n’ubunini butangaje bw’ikirere cyuzuye inyenyeri. Ese ibyo bintu ntibikugaragariza imbaraga z’Imana? Nyamara, abantu bake gusa muri iyi si ni bo mu by’ukuri bemera imbaraga z’Imana. Bake cyane muri bo ni bo bazibona uko bikwiriye. Ariko kandi gusobanukirwa ibihereranye n’uwo muco w’Imana bituma tubona impamvu nyinshi zo kugirana na Yehova ubucuti bukomeye. Muri uyu mutwe, tugiye gutangira gusesengura ibihereranye n’imbaraga zitagereranywa za Yehova.

“Nuko Yehova anyuraho”

Umuco w’ingenzi wa Yehova

4, 5. (a) Izina rya Yehova risobanurwa rite? (b) Kuki bikwiriye kuba Yehova yarahisemo ikimasa ngo abe ari cyo gishushanya imbaraga ze?

4 Nta wundi muntu ufite imbaraga nk’iza Yehova. Muri Yeremiya 10:6, hagira hati: “Yehova, nta wumeze nkawe. Urakomeye, n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.” Uzirikane ko izina rye risobanura ko akomeye kandi ko afite imbaraga nyinshi. Kandi wibuke ko iryo zina risobanurwa ngo: “Atuma biba.” Ni iki gituma Yehova arema ikintu icyo ari cyo cyose ashatse kandi akaba icyo ashaka kuba cyo? Icya mbere, ni imbaraga ze. Ni koko, ububasha bwa Yehova bwo kugira icyo akora, mbese bwo gukora ibyo ashaka, ntibugira imipaka. Izo mbaraga ni kimwe mu bigize imico ye y’ingenzi.

5 Kubera ko tudashobora gusobanukirwa uko imbaraga za Yehova zingana, yagiye akoresha ingero zabidufashamo. Nk’uko twabibonye, akoresha ikimasa kugira ngo adusobanurire ukuntu afite imbaraga nyinshi (Ezekiyeli 1:4-10). Kuba yarahisemo ikimasa birakwiriye rwose, kubera ko n’ikimasa cyororerwa mu rugo ubwacyo kiba ari kinini kandi gifite imbaraga nyinshi. Abantu bo muri Palesitine bo mu bihe bya Bibiliya, nta kindi kintu bakundaga kubona gifite imbaraga ziruta iz’ikimasa. Ariko kandi bari bazi n’ubwoko bw’ibimasa byabaga biteye ubwoba cyane kurushaho, ni ukuvuga ibimasa byo mu ishyamba, ubu bikaba bitakibaho (Yobu 39:9-12). Umutegetsi w’Umuroma witwaga Jules César yigeze kuvuga ko ibyo bimasa byajyaga kungana n’inzovu mu bunini. Yaranditse ati: “Bifite imbaraga nyinshi, kandi birihuta cyane.” Tekereza ukuntu wakumva uri ubusa mu gihe waba uhagaze iruhande rw’igisimba nk’icyo.

6. Kuki Yehova ari we wenyine witwa “Ishoborabyose”?

6 Mu buryo nk’ubwo, umuntu ari hasi cyane kandi nta n’imbaraga afite iyo umugereranyije n’Imana kuko yo ifite imbaraga nyinshi. Kuri yo ibihugu ndetse na bya bindi bikomeye, bimeze nk’agakungugu gafashe ku munzani (Yesaya 40:15). Yehova atandukanye n’ibintu byose yaremye, kuko afite imbaraga zitagira imipaka, kubera ko ari we wenyine witwa “Ishoborabyose” a (Ibyahishuwe 15:3). Yehova afite “imbaraga nyinshi n’ububasha buhambaye” (Yesaya 40:26). Ni isoko y’imbaraga zidashira. Imbaraga ze ntizikeneye kunganirwa, kubera ko Bibiliya ivuga ko ‘Imana ari yo itanga imbaraga’ (Zaburi 62:11). Ariko se, ni mu buhe buryo Yehova akoresha imbaraga ze?

Uko Yehova akoresha imbaraga ze

7. Umwuka wera wa Yehova ni iki, kandi se ni iki amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yakoreshejwe muri Bibiliya yumvikanisha?

7 Yehova atanga umwuka wera mwinshi. Umwuka wera ni imbaraga z’Imana zigaragarira mu bikorwa byayo. Mu Ntangiriro 1:2, Bibiliya ivuga ko ari “imbaraga z’Imana.” Amagambo y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki y’umwimerere yahinduwemo “umwuka,” mu yindi mirongo ashobora guhindurwamo ngo “umuyaga” cyangwa “umwuka duhumeka.” Dukurikije uko abahanga mu kwandika inkoranyamagambo babivuga, ayo magambo yo mu rurimi rw’umwimerere yumvikanisha imbaraga zitagaragara zikora ibikorwa. Kimwe n’umuyaga, umwuka w’Imana ntidushobora kuwubona n’amaso yacu. Ariko ibikorwa byawo biba ari ibintu nyakuri kandi bishobora kugaragara.

8. Muri Bibiliya, umwuka w’Imana ugereranya iki, kandi se kuki ibyo bikwiriye?

8 Yehova ashobora gukoresha umwuka wera kugira ngo akore ibyo yifuza byose. Birakwiriye rero kuba muri Bibiliya umwuka w’Imana witwa mu buryo bw’ikigereranyo urutoki rwayo, ukuboko cyangwa ukuboko kurambuye (Luka 11:20; Gutegeka 5:15; Zaburi 8:3). Kimwe n’uko umuntu ashobora gukoresha ukuboko kwe akora imirimo inyuranye isaba imbaraga n’ubuhanga, ni na ko Imana ishobora gukoresha umwuka wayo kugira igere ku byo ishaka byose, urugero nko kurema atome ingana urwara cyangwa kugabanya amazi y’Inyanja Itukura mo kabiri, cyangwa gutuma Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bavuga indimi nyinshi.

9. Ububasha bwa Yehova bwo gutegeka bungana iki?

9 Nanone Yehova akoresha imbaraga ze binyuriye ku bubasha afite bwo kuba ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Tekereza uramutse ufite abantu b’abahanga bakugandukira babarirwa muri za miriyoni nyinshi, bashoboye kandi bashishikajwe no gukora ibyo ubategeka. Yehova afite imbaraga nk’izo zo gutegeka. Afite abagaragu b’abantu, kandi Ibyanditswe bikunda kubagereranya n’umutwe w’ingabo (Kuva 7:4; Zaburi 110:3). Ariko kandi, umuntu afite imbaraga nke umugereranyije n’umumarayika. Igihe ingabo z’Abashuri zateraga Abisirayeli, umumarayika umwe gusa yishe abasirikare 185.000 mu ijoro rimwe (2 Abami 19:35). Ibyo bigaragaza ko abamarayika b’Imana bafite ‘imbaraga nyinshi.’—Zaburi 103:19, 20.

10. (a) Kuki Ushoborabyose yitwa Yehova nyiri ingabo? (b) Ni nde ufite imbaraga zisumba iz’ibindi bintu byose Yehova yaremye?

10 Ariko se, hariho abamarayika bangahe? Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa ibihereranye n’ijuru, maze abonamo abamarayika barenga miriyoni 100 bari imbere y’intebe y’ubwami ya Yehova, ariko nta kintu na kimwe kigaragaza ko yabonye abamarayika bose Yehova yaremye (Daniyeli 7:10). Bityo rero, hashobora kuba hariho abamarayika babarirwa muri za miriyoni amagana. Ni yo mpamvu Yehova yitwa nyiri ingabo. Iryo zina ry’icyubahiro rigaragaza umwanya ukomeye afite wo kuba ari Umutware w’umutwe munini w’abamarayika b’abanyambaraga, kandi bafite gahunda. Abo bamarayika bose bayobowe, n’Umwana we akunda cyane, ari we ‘mfura mu byaremwe byose’ (Abakolosayi 1:15). Kubera ko Yesu ari umumarayika ukomeye, ni ukuvuga umukuru w’abamarayika bose, baba abaserafi n’abakerubi, afite imbaraga ziruta iz’ibindi bintu byose Yehova yaremye.

11, 12. (a) Ni mu buhe buryo ijambo ry’Imana rifite imbaraga? (b) Ni gute Yesu yemeje ko Yehova afite imbaraga nyinshi?

11 Ariko kandi, Yehova afite ubundi buryo akoreshamo imbaraga ze. Mu Baheburayo 4:12, hagira hati: “Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga.” Waba se warabonye ko Ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa bwahumetswe buri muri Bibiliya, bufite imbaraga zitangaje? Ubwo butumwa bushobora kuduha imbaraga, bukubaka ukwizera kwacu, kandi bugatuma duhinduka. Intumwa Pawulo yagiriye inama bagenzi be bari bahuje ukwizera yo kwirinda abantu bakoraga ibikorwa by’ubusambanyi. Hanyuma, yongeyeho ati: “Nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze” (1 Abakorinto 6:9-11). “Ijambo ry’Imana” ryagize imbaraga rirabahindura.

12 Imbaraga za Yehova ni nyinshi cyane kandi uburyo azikoreshamo bugira akamaro, ku buryo nta kintu gishobora kumubuza kuzikoresha. Yesu yaravuze ati: “Ku Mana byose birashoboka” (Matayo 19:26). Ariko se, Yehova akoresha imbaraga ze afite uwuhe mugambi?

Imana ikoresha imbaraga zayo bitewe n’umugambi ifite

13, 14. (a) Kuki dushobora kuvuga ko Yehova atari isoko y’imbaraga gusa? (b) Ni mu buhe buryo Yehova akoresha imbaraga ze?

13 Umwuka wa Yehova ni ikintu kirenze kure cyane imbaraga izo ari zo zose. Yehova si isoko y’imbaraga gusa, ahubwo ni Imana ifite ibyiyumvo kandi igenzura imbaraga zayo mu buryo bwuzuye. Ariko se, ni iki gituma azikoresha?

14 Nk’uko tuzabibona, Imana yagiye ikoresha imbaraga zayo mu kurema, mu kurimbura, mu kurinda no mu gusubiza ibintu mu buryo. Muri make, yagiye izikoresha mu bintu bihuje n’imigambi yayo ikiranuka (Yesaya 46:10). Mu bihe bimwe na bimwe, Yehova akoresha imbaraga ze kugira ngo ahishure imico ye y’ingenzi n’amahame ye. Ikirenze byose, akoresha imbaraga ze kugira ngo akore ibyo ashaka, kandi yeze izina rye ryera binyuriye ku Bwami bwa Mesiya, ndetse agaragaze ko ategeka neza cyane. Nta kintu na kimwe gishobora gutuma adasohoza uwo mugambi.

15. Ni gute Yehova akoresha imbaraga ze kugira ngo asohoze umugambi we, kandi se ni gute ibyo byagaragajwe binyuriye ku byabaye kuri Eliya?

15 Nanone, Yehova akoresha imbaraga ze mu buryo butugirira akamaro buri wese ku giti cye. Zirikana amagambo avugwa mu 2 Ngoma 16:9, agira ati: “Amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abamukorera n’umutima wabo wose.” Ibintu byabaye kuri Eliya twavuze tugitangira, ni urugero rubigaragaza. Kuki Yehova yamweretse imbaraga ze muri ubwo buryo butangaje? Umwamikazi Yezebeli wari umugome yari yararahiye ko Eliya yagombaga kwicwa. Icyo gihe rero, uwo muhanuzi yarimo ahunga kugira ngo akize ubuzima bwe. Yumvise yigunze, afite ubwoba bwinshi, kandi yacitse intege, mbese byari nk’aho ibyo yakoze byose byari byarabaye imfabusa. Kugira ngo Yehova ahumurize uwo mugabo wumvaga adatuje, yibukije Eliya ibihereranye n’imbaraga ze mu buryo bukomeye cyane. Umuyaga, umutingito n’umuriro byagaragazaga ko ufite imbaraga nyinshi kuruta abandi bose mu isi no mu ijuru yari kumwe na Eliya. Eliya ntiyagombaga gutinya Yezebeli kandi yari ashyigikiwe n’Imana ishoborabyose?—1 Abami 19:1-12. b

16. Kuki gutekereza ku mbaraga nyinshi za Yehova biduhumuriza?

16 Nubwo muri iki gihe Yehova atagikora ibitangaza, ntiyigeze ahinduka uhereye mu gihe cya Eliya (1 Abakorinto 13:8). Na n’ubu aracyashishikazwa no gukoresha imbaraga ze ku bw’abantu bamukunda. Nubwo aba mu ijuru, ntaturi kure rwose. Imbaraga ze ntizigira imipaka, bityo intera idutandukanya na we, ntishobora kutubuza kumwegera. Ahubwo, “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose” (Zaburi 145:18). Igihe kimwe ubwo umuhanuzi Daniyeli yasabaga Yehova ngo amufashe, umumarayika yaramubonekeye ndetse yamubonekeye atararangiza gusenga (Daniyeli 9:20-23). Nta kintu gishobora kubuza Yehova gufasha no gukomeza abo akunda.—Zaburi 118:6.

Ese imbaraga z’Imana zituma abantu batayishyikiraho?

17. Imbaraga za Yehova zagombye gutuma dutinya iki, ariko se ni iki tutagombye gutinya?

17 Ese kuba Imana ifite imbaraga byagombye gutuma tuyitinya? Twasubiza twemeza kandi duhakana. Twasubiza twemeza kubera ko uwo muco utuma tugira impamvu nyinshi zo gutinya Imana, ari na byo bituma tuyubaha nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki. Bibiliya itubwira ko gutinya Imana muri ubwo buryo ari “intangiriro y’ubwenge” (Zaburi 111:10). Nanone, twasubiza duhakana kuko kuba Imana ifite imbaraga bidatuma dutinya kuba incuti zayo.

18. (a) Kuki abantu benshi batakariza icyizere abantu bakomeye? (b) Tuzi dute ko imbaraga za Yehova zidashobora gutuma akoresha ububasha bwe mu buryo budakwiriye?

18 Mu mwaka wa 1887, umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza witwa Lord Acton, yaranditse ati: “Kugira ububasha bishobora gutuma umuntu yitwara nabi, kandi uko umuntu arushaho kugira ububasha ni ko arushaho kuba mubi.” Ayo magambo yavuze yagiye asubirwamo inshuro nyinshi, wenda kubera ko abantu benshi babona ko ari ay’ukuri. Nk’uko amateka yagiye abigaragaza, abantu badatunganye bakunze gukoresha nabi ububasha bafite ku bandi (Umubwiriza 4:1; 8:9). Kubera iyo mpamvu, abantu benshi batakariza icyizere abantu bakomeye kandi bakabatinya. Yehova we, afite imbaraga ziruta izindi zose. Ese ibyo byaba byaratumye akoresha ububasha bwe mu buryo budakwiriye? Oya rwose. Nk’uko twamaze kubibona, ni uwera, akaba adashobora guhinduka ngo abe mubi. Yehova atandukanye n’abantu badatunganye bafite ububasha muri iyi si yononekaye. Nta na rimwe yigeze akoresha nabi imbaraga ze kandi nta n’ubwo azigera abikora.

19, 20. (a) Buri gihe Yehova akoresha imbaraga ze mu buryo buhuje n’iyihe mico ye yindi, kandi se kuki ibyo biduha icyizere? (b) Ni uruhe rugero ushobora gutanga rugaragaza umuco wa Yehova wo kwifata, kandi se kuki ibyo bigushimisha?

19 Wibuke ko imbaraga atari wo muco wonyine uranga Yehova. Tuziga n’ibihereranye n’ubutabera, ubwenge bwe n’urukundo rwe. Ariko kandi, ntitwagombye kwibwira ko Yehova agaragaza imico ye mu buryo butagoragozwa, adafite ikindi kintu yitayeho, nk’aho yaba agaragaza buri muco ukwawo n’undi ukwawo. Ibinyuranye n’ibyo, mu bice bikurikira tuzabona ukuntu buri gihe Yehova akoresha imbaraga ze mu buryo buhuje n’ubutabera, ubwenge bwe n’urukundo rwe. Tekereza ku wundi muco w’Imana, umuco udakunze kugaragara mu bategetsi b’isi, ari wo muco wo kwifata.

20 Iyumvishe uko byagenda uramutse uhuye n’umugabo munini cyane kandi ufite imbaraga nyinshi ku buryo wumva ugize ubwoba. Ariko nyuma y’igihe runaka ukazabona asa n’aho ari umuntu mwiza. Ahora yiteguye kandi ashishikazwa no gukoresha imbaraga ze kugira ngo afashe abantu ndetse abarinde, cyane cyane abatagira kirengera n’abashobora kugirirwa nabi. Ntajya akoresha na rimwe imbaraga ze mu buryo budakwiriye. Ujya ubona bamusebya nta mpamvu, nyamara ukabona mu myifatire ye harimo kutajenjeka ariko harimo no gutuza, kwiyubaha ndetse no kugwa neza. Wibaza niba nawe ushobora kugaragaza ubugwaneza nk’ubwe no kwifata, cyane cyane uramutse ufite imbaraga nk’ize. Mu gihe waba umaze kumenya neza uwo muntu, mbese ntiwatangira kumva umukunze? Dufite impamvu nyinshi zirenze izo zituma twifuza kwegera ushoborabyose ari we Yehova. Zirikana umurongo wo muri Bibiliya iki gice gishingiyeho. Ugira uti: “Yehova atinda kurakara kandi afite imbaraga nyinshi” (Nahumu 1:3). Yehova ntiyihutira gukoresha imbaraga ze yibasira abantu, nubwo baba ari abantu babi. Ni umugwaneza. Yagaragaje ko “atinda kurakara,” nubwo yashotowe bikabije.—Zaburi 78:37-41.

21. Kuki Yehova yirinda guhatira abantu gukora ibyo ashaka, kandi se ibyo bitwigisha iki ku bihereranye na we?

21 Reka dusuzume ibihereranye n’umuco wa Yehova wo kwifata, ariko noneho mu buryo bunyuranye n’ubwa mbere. Ese utekereza ko iyo uza kuba ufite imbaraga zitagira imipaka, rimwe na rimwe wari kujya wumva ushaka ko abantu bakora ibintu nk’uko ubishaka? Nubwo Yehova afite imbaraga nyinshi, ntahatira abantu kumukorera. Yehova ntaduhatira kumukorera, nubwo kumukorera ari byo bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Ahubwo, abigiranye ubugwaneza, aha buri muntu wese umudendezo wo kwihitiramo. Atanga inama ku bihereranye n’ingaruka mbi zigera ku bantu iyo bahisemo nabi, kandi akanavuga ibyiza byo guhitamo neza. Ariko kandi aratureka tukihitiramo (Gutegeka 30:19, 20). Yehova ntiyishimira umurimo umuntu akora ku gahato cyangwa abitewe no gutinya imbaraga ze ziteye ubwoba. Ashaka ko tumukorera tubikuye ku mutima kandi tubitewe n’urukundo.—2 Abakorinto 9:7.

22, 23. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova yishimira guha abandi ubutware? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Reka turebe impamvu ya nyuma ikwiriye gutuma tudatinya Imana Ishoborabyose. Abantu bakomeye batinya guha abandi bantu ubutware. Ariko kandi, Yehova we yishimira guha ubutware abagaragu be b’indahemuka bamusenga. Aha abandi ubutware bugaragara. Urugero, yabuhaye Umwana we (Matayo 28:18). Nanone kandi, Yehova aha ubutware abagaragu be mu bundi buryo. Bibiliya igira iti: “Yehova, gukomera n’imbaraga n’ubwiza n’ikuzo n’icyubahiro ni ibyawe, kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe. . . . Ni wowe ufite ububasha no gukomera; ushobora gutuma abantu bakomera kandi ni wowe uha bose imbaraga.”—1 Ngoma 29:11, 12.

23 Ni koko, Yehova azishimira kuguha imbaraga. Ndetse abashaka kumukorera bose abaha “imbaraga zirenze iz’abantu” (2 Abakorinto 4:7). Ese ntiwumva wifuza kugirana ubucuti n’iyo Mana ifite imbaraga nyinshi, ikaba izikoresha mu buryo burangwa n’ineza kandi buhuje n’amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze mu kurema.

a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “Ishoborabyose” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Umutegetsi w’ibintu byose; Nyiri ububasha bwose.”

b Bibiliya ivuga ko ‘Yehova atari ari mu muyaga, mu mutingito [cyangwa] mu muriro.’ Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu basenga ibintu kamere, urugero nk’umuyaga, imvura n’umuriro babyita imana, abagaragu ba Yehova ntibamushakira mu mbaraga z’ibintu nk’ibyo. Arakomeye cyane, ku buryo adashobora kuba mu kintu icyo ari cyo cyose yaremye.—1 Abami 8:27.