Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

Imbaraga zo Kurema z’‘Uwaremye Ijuru n’Isi’

Imbaraga zo Kurema z’‘Uwaremye Ijuru n’Isi’

1, 2. Ni mu buhe buryo izuba rigaragaza imbaraga za Yehova zo kurema?

WABA warigeze kota umuriro mu ijoro ririmo imbeho nyinshi? Ushobora kuba warashyize ibiganza byawe mu ntera ikwiriye rwose y’ibirimi by’umuriro kugira ngo ususurukirwe. Iyo wigira hafi cyane, wari kumva ubushyuhe bwinshi. Nanone iyo wigira kure cyane, akayaga gakonje ka nijoro kari kugukubita, maze ukumva urakonje.

2 Hariho “umuriro” udushyushya ku manywa. Uwo “muriro” wakira mu birometero bigera kuri miriyoni 150! * Mbega ukuntu izuba rigomba kuba rifite imbaraga nyinshi, kubona dushobora kumva ubushyuhe bwaryo kandi riri ahantu hareshya hatyo bene ako kageni! Nyamara, isi izenguruka iryo tanura ritangaje iri ku ntera ikwiriye. Iramutse iryegereye cyane, amazi ari ku isi yakama; nanone iramutse iryitaruye cyane, amazi ari ku isi yose yahinduka barafu. Iyo isi iza kurenza imipaka muri ubwo buryo bwombi, byari gutuma uyu mubumbe wacu utabaho ubuzima. Uretse no kuba urumuri rutangwa n’izuba ari urw’ingenzi kugira ngo ku isi habeho ubuzima, ruranasukuye kandi rurahagije, tutiriwe tuvuga ko rushimishije cyane.​—Umubwiriza 11:7.

Yehova ‘yaremye umucyo n’izuba’

3. Ni ukuhe kuri kw’ingenzi cyane izuba rihamya?

3 Ariko kandi, hari abantu benshi babona ko izuba ari ikintu gisanzwe, nubwo ubuzima bwabo ari ryo bushingiyeho. Bityo, bananirwa kwiyumvisha icyo izuba rishobora kuba ryatwigisha. Bibiliya ivuga ku bihereranye na Yehova iti “waremye umucyo n’izuba” (Zaburi 74:16). Ni koko, izuba rihesha Yehova icyubahiro, we “waremye ijuru n’isi.” (Zaburi 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; 146:6.) Ni kimwe mu bintu bitabarika biba mu kirere bitwigisha ibihereranye n’imbaraga nyinshi za Yehova zo kurema. Reka dusuzume bimwe muri ibyo bintu mu buryo bwimbitse, hanyuma tuze kwerekeza ibitekerezo ku isi n’ubuzima buyiriho.

“Nimwubure Amaso Yanyu Murebe Hejuru”

4, 5. Ni mu rugero rungana iki izuba rifite imbaraga kandi rikaba rinini, nyamara se, ringana iki urigereranyije n’izindi nyenyeri?

4 Nk’uko ushobora kuba ubizi, izuba ryacu ni inyenyeri. Rigaragara ko ari rinini cyane kuruta inyenyeri tubona nijoro bitewe n’uko ryo ritwegereye mu rugero runaka ugereranyije n’izindi nyenyeri. Ryaba rifite imbaraga zingana iki? Ubushyuhe bwo mu nda y’izuba bugera kuri dogere 15.000.000. Uramutse ufashe agatimatima karyo kangana n’agatwe k’agashinge abadozi bafatanyisha imyenda maze ukagashyira hano ku isi, ako kantu gato cyane kazana ubushyuhe bushobora kugutwika n’iyo waba uri mu birometero 140 kure yako! * Buri sogonda, izuba ritanga ingufu zingana n’izaturuka ku guturika kw’ibisasu bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa bombe bibarirwa muri za miriyoni amagana n’amagana.

5 Izuba ni rinini cyane ku buryo ryakwirwamo imibumbe 1.300.000 ingana n’isi yacu. Mbese, izuba ryaba ari inyenyeri nini mu rugero rudasanzwe? Oya, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bayita inyenyeri ntoya y’umuhondo. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘inyenyeri imwe ntinganya ubwiza n’indi nyenyeri’ (1 Abakorinto 15:41). Pawulo ashobora kuba atari azi ukuntu ayo magambo yahumetswe ari ay’ukuri. Hari inyenyeri runaka nini cyane ku buryo ishyizwe mu mwanya izuba ririmo, isi yacu yayiteberamo. Hari indi nyenyeri na yo nini cyane ku buryo ishyizwe muri uwo mwanya izuba ririmo, yagenda ikagera kuri Saturne​—nubwo uwo mubumbe uri kure cyane y’isi ku buryo icyogajuru gifite umuvuduko ukubye incuro mirongo ine uw’isasu riraswa n’imbunda ikomeye cyane gishobora kugenda imyaka ine kugira ngo kiwugereho!

6. Ni gute Bibiliya igaragaza ko inyenyeri ari nyinshi cyane ugereranyije n’uko abantu babona ibintu?

6 Ikintu gitangaje ndetse kurusha ubunini bw’inyenyeri, ni umubare wazo. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko inyenyeri zisa n’aho zitabarika, mbese ko kuzibara biruhije kimwe no kubara “umusenyi wo ku nyanja” (Yeremiya 33:22). Ayo magambo agaragaza ko hari inyenyeri nyinshi cyane zirenze izo amaso yacu ashobora kubona. N’ubundi kandi, iyo uwo mwanditsi wa Bibiliya, Yeremiya, aza kuba yararebye mu kirere ari nijoro maze akagerageza kubara inyenyeri zigaragarira amaso, aba yarabaze nk’izigera ku bihumbi bitatu gusa, kuko uwo ari wo mubare ijisho ry’umuntu ridafite ikindi ryifashishije rishobora kubona mu ijoro ritamurutse. Uwo mubare ushobora kugereranywa n’umubare runaka w’utubuye tuba turi mu musenyi wagerwa ku mashyi. Mu by’ukuri rero, inyenyeri ni nyinshi cyane, kimwe n’umusenyi wo ku nyanja. * Ni nde wabasha kuzibara?

‘Zose azihamagara mu mazina’

7. (a) Urujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata rurimo inyenyeri hafi zingahe, kandi se, uwo mubare ni munini mu rugero rungana iki? (b) Kuki kuba abahanga mu bumenyi bw’ikirere babona ko kubara injeje bigoye cyane bifite ireme, kandi se, ibyo bitwigisha iki ku bihereranye n’imbaraga za Yehova zo kurema?

7 Muri Yesaya 40:26, hasubiza hagira hati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina?” Muri Zaburi ya 147:4, hagira hati “abara inyenyeri.” Ni gute umubare w’‘inyenyeri’ ungana? Icyo si ikibazo cyoroshye gusubiza. Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagenekereza bavuga ko mu rujeje rwacu rwonyine rwitwa Inzira Nyamata, harimo inyenyeri zisaga miriyari 100. * Ariko kandi, urwo rujeje rwacu ni rumwe mu njeje nyinshi, kandi inyinshi muri izo njeje zirimo inyenyeri nyinshi kurushaho. Hariho injeje zingahe? Hari abahanga bamwe mu bumenyi bw’ikirere bagenekereza bavuga ko zigera kuri miriyari 50. Abandi barabaze basanga zishobora kuba zigera kuri miriyari 125. Bityo, umuntu ntashobora kumenya umubare nyawo w’injeje, habe no kumenya uko umubare w’inyenyeri zose zibarirwa muri za miriyari ziri muri izo njeje ungana! Nyamara, Yehova we azi umubare wazo. Ikirenze ibyo kandi, ahamagara buri nyenyeri mu izina ryayo!

8. (a) Ni gute wasobanura ukuntu urujeje rwitwa Inzira Nyamata ari runini? (b) Ni mu buhe buryo Yehova ategeka ibintu biba mu kirere mu kuyega kwabyo?

8 Turushaho gutinya Imana iyo dutekereje ku bihereranye n’ubunini bw’injeje. Kugira ngo urumuri rwambukiranye Urujeje rwacu, rufite umuvuduko w’ibirometero 300.000 mu isogonda, byarufata imyaka igera ku 100.000! Kandi injeje zimwe na zimwe zikubye incuro nyinshi cyane urwacu mu bunini. Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yasanzuye’ icyo kirere kinini nk’urambura umwenda (Zaburi 104:2). Nanone kandi, yashyizeho gahunda ibyo bintu byo mu kirere bikurikiza mu kuyega. Kuva ku kavungukira gato cyane k’umukungugu uba hagati y’inyenyeri kugeza ku rujeje runini kurusha izindi zose, buri kintu cyose muri byo kiyega gikurikije amategeko agenga ikirere, ayo Imana yashyizeho kandi akaba ari na yo ituma akurikizwa (Yobu 38:31-33). Ni yo mpamvu abahanga mu bya siyansi bagereranyije ukuntu ibyo bintu biba mu kirere biyega kuri gahunda idahinduka na gahunda ikurikizwa n’umutwe w’ababyinnyi ba kabuhariwe! Hanyuma noneho, tekereza ku Muremyi w’ibyo bintu byose. Mbese, wumva udatinye Imana, yo ifite imbaraga nyinshi nk’izo zo kurema?

“Yaremye Isi n’Imbaraga Zayo”

9, 10. Ni gute imbaraga za Yehova zigaragarira mu bihereranye n’ukuntu yashyize izuba n’imibumbe irigaragiye, ari yo Jupiter, isi ndetse n’ukwezi, mu myanya birimo?

9 Imbaraga za Yehova zo kurema zigaragarira hano iwacu, ni ukuvuga ku isi. Yashyize isi muri iryo sanzure rinini abyitondeye cyane. Abahanga mu bya siyansi bamwe na bamwe bemera ko hari injeje nyinshi zishobora kuba zidafite ibintu bya ngombwa byatuma ubuzima bubaho uzigereranyije n’umubumbe wacu w’isi uriho ubuzima. Uko bigaragara, igice kinini cy’urujeje rwitwa Inzira Nyamata nticyagenewe kubaho ibintu bifite ubuzima. Mu Nzira Nyamata hagati huzuyemo inyenyeri nyinshi. Haba hari urumuri rwinshi cyane kandi kenshi na kenshi inyenyeri zijya zenda kuhagonganira. Hari ibintu byinshi bya ngombwa ku buzima bitaboneka ku nkengero z’urwo rujeje. Izuba n’imibumbe irigaragiye byashyizwe ahantu hakwiriye ugereranyije n’aho handi harangwa n’imimerere ikabije y’urumuri rwinshi cyane kandi hatarangwa ibintu bya ngombwa ku buzima.

10 Isi igaragiwe n’umubumbe witwa Jupiter, umubumbe uri kure cyane ariko ukaba ufite ubushobozi bukomeye bwo kurinda isi. Jupiter ikubye Isi incuro zisaga igihumbi, ikaba ifite imbaraga rukuruzi nyinshi cyane. Ibyo bigira izihe ngaruka? Ikurura cyangwa ikayobya ibintu byambukiranya ikirere bifite umuvuduko uhanitse. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko Jupiter iramutse idahari, ibice bya rutura by’ibintu bihanuka bikikubita ku isi byakwiyongeraho incuro zigera ku 10.000 kurusha uko bimeze ubu. Ikidushishikaza cyane kurushaho, ni uko isi yacu igaragiwe n’icyogajuru kidasanzwe​—ni ukuvuga ukwezi. Uretse kuba ukwezi gufite ubwiza kandi kukaba gutanga “urumuri nijoro,” gutuma isi ihora iberamye mu buryo budahindagurika. Kuba isi iberamye mu buryo nk’ubwo bituma igira ibihe bihamye kandi biba bizwi​—icyo kikaba ari ikindi kintu cy’ingirakamaro mu gutuma ku isi haba ubuzima.

11. Ni mu buhe buryo ikirere cy’isi cyaremewe kuba ingabo idukingira?

11 Imbaraga za Yehova zo kurema zigaragarira muri buri kantu kose karanga imiterere y’isi. Tekereza ku kirere, ari yo ngabo idukingira. Izuba ritanga imirasire y’ingirakamaro ku buzima, rigatanga n’indi ishobora kwica. Iyo iyo mirasire ishobora kwica irasiye mu kirere cyo hejuru y’isi, ituma umwuka usanzwe wa ogisijeni uhinduka undi mwuka witwa ozone. Hanyuma, uwo mwuka wa ozone ugenda utangira imyinshi muri iyo mirasire ishobora kwica. Mu by’ukuri, umubumbe wacu waremanywe igifubiko cyawo bwite cyo kuwukingira!

12. Ni gute umwikubo w’amazi ubera mu kirere ugaragaza imbaraga za Yehova zo kurema?

12 Icyo ni kimwe gusa mu bintu birangwa mu kirere cyacu, ni ukuvuga uruvange rw’isobe rwa za gazi zijyanye neza ku buryo zituma ibiremwa biba ku isi cyangwa hafi yaho bikomeza kubaho. Mu bintu bitangaje biranga ikirere cyacu harimo n’umwikubo w’amazi. Buri mwaka izuba rizamura, binyuriye ku icucumba ry’amazi, kirometero kibe 400.000 z’amazi, riyakuye mu nyanja. Ayo mazi ahinduka ibicu bikwirakwizwa hirya no hino n’imiyaga yo mu kirere. Mu gihe ayo mazi aba amaze kuyungururwa neza no kuvanwamo imyanda, agwa ari imvura, urubura n’amahindu bityo akongera akuzuza amasoko y’amazi. Ni nk’uko bivugwa mu Mubwiriza 1:7, hagira hati “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.” Yehova ni we wenyine washoboraga gushyiraho umwikubo w’amazi nk’uwo.

13. Ni ikihe gihamya kigaragaza imbaraga z’Umuremyi tubonera mu bimera byo ku isi n’ubutaka bwayo?

13 Aho tubonye ubuzima hose, tuhabona igihamya kigaragaza imbaraga z’Umuremyi. Imbaraga za Yehova zo kurema zigaragara uhereye ku giti cyitwa séquoia (soma sekoya), gifite uburebure busumba ubw’inzu ifite amagorofa 30, kugeza ku bimera bito cyane byuzuye mu nyanja bigaragara hakoreshejwe gusa mikorosikopi, kandi bigatanga umwinshi mu mwuka wa ogisijeni duhumeka. Ubutaka ubwabwo bwuzuye ibintu bifite ubuzima​—urugero nk’iminyorogoto, uruhumbu, za mikorobi, . . . byose bikaba bikorana mu buryo buhambaye mu gufasha ibimera kugira ngo bikure.

14. Ni izihe mbaraga ziba ziri muri atome ingana urwara?

14 Nta gushidikanya, Yehova ni we ‘waremye isi n’imbaraga ze’ (Yeremiya 10:12). Imbaraga z’Imana zigaragarira ndetse no mu tuntu duto cyane yaremye. Urugero, uramutse ufashe za atome zigera kuri miriyoni, atome zikaba ari two tuntu duto cyane mu byo Imana yaremye, ukazibangikanya, ntizishobora no kuba zagira umubyimba ungana n’agasatsi kamwe ko ku mutwe. Ikindi kandi, agatima kayo gato cyane kaba karimo imbaraga nyinshi cyane, ku buryo zikoreshwa mu bisasu bya kirimbuzi bya karahabutaka!

“Ibihumeka Byose”

15. Igihe Yehova yavuganaga na Yobu ku bihereranye n’inyamaswa zitandukanye, ni irihe somo yamuhaye?

15 Inyamaswa nyinshi ziri hano ku isi ni ikindi gihamya gishishikaje kigaragaza imbaraga za Yehova zo kurema. Zaburi ya 148 ivuga urutonde rw’ibintu byinshi bisingiza Yehova, hanyuma ku murongo wa 10 hakagira hati “namwe, nyamaswa n’amatungo yose.” Kugira ngo Yehova yerekane impamvu umuntu yagombye gutinya Umuremyi, igihe kimwe yabwiye Yobu ibihereranye n’inyamaswa, urugero nk’intare, imparage, imbogo, Behemoti (cyangwa imvubu) na Lewiyatani (uko bigaragara iyo akaba ari ingona). Ni iki yashakaga gutsindagiriza? Yashakaga gutsindagiriza ko niba umuntu aterwa ubwoba n’izo nyamaswa zifite imbaraga nyinshi, yagombye gutinya cyane kurushaho Umuremyi wazo.​—Yobu, igice cya 38-41.

16. Ni iki kigutangaza ku bihereranye na zimwe mu nyoni Yehova yaremye?

16 Nanone muri Zaburi ya 148:10 havuga ku bihereranye n’“inyoni zifite amababa.” Ibaze nawe amoko yazo uko angana! Yehova yabwiye Yobu ibihereranye n’imbuni, “isuzugura ifarashi n’uyigenderaho.” Mu by’ukuri, nubwo iyo nyoni ifite uburebure bwa metero 2,5 itajya iguruka, ishobora kwiruka ibirometero 65 mu isaha, ikagera muri metero 4,5 iteye intambwe imwe gusa (Yobu 39:13, 18)! Ku rundi ruhande, inyoni yitwa albatros imara hafi ubuzima bwayo bwose mu kirere iguruka hejuru y’inyanja. Iyo nyoni izi kureremba mu kirere ifite amababa areshya na metero 3. Ishobora kuguruka igihe cy’amasaha menshi idakubita amababa. Mu buryo butandukanye n’ubwo, akanyoni kitwa colibri ni ko kanyoni gato cyane ku isi; gafite santimetero 5 gusa z’uburebure. Gashobora gukubita amababa yako incuro zigera kuri 80 mu isogonda! Utwo tunyoni twitwa colibris, tuba turabagirana nk’ibuye ry’agaciro bateyeho amababa, dushobora guhagarara mu kirere nka kajugujugu, ndetse tukaba twanaguruka dusubira inyuma.

17. Igifi cyitwa baleine gifite ubunini bungana iki, kandi se, ubusanzwe twagombye kugera ku wuhe mwanzuro iyo twitegereje inyamaswa Yehova yaremye?

17 Muri Zaburi ya 148:7, havuga ko n’‘ibifi’ na byo bisingiza Yehova. Tekereza ku gifi abantu benshi bakunze kuvuga ko gishobora kuba ari yo nyamaswa nini kurusha izindi zose zo kuri uyu mubumbe, kikaba cyitwa baleine. Icyo ‘gifi’ kiba mu nyanja gishobora kugira uburebure bwa metero 30 cyangwa zirenzeho. Gishobora gupima ibiro bingana n’iby’ubushyo bw’inzovu 30 zikuze. Ururimi rwacyo rwonyine rupima ibiro bingana n’iby’inzovu imwe. Umutima wacyo ufite ubunini bungana n’ubw’imodoka ntoya. Urwo rugingo runini cyane rutera incuro icyenda gusa mu munota, mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku mutima wa ka kanyoni kitwa colibri, ushobora gutera incuro zigera ku 1.200 mu munota. Icyo gifi cyitwa baleine gifite nibura umwe mu miyoboro yacyo y’amaraso munini cyane, ku buryo akana gato gashobora kuwuhorobamo. Nta gushidikanya, imitima yacu idusunikira gusubiramo amagambo atera inkunga asoza igitabo cya Zaburi, amagambo agira ati “ibihumeka byose bishime Uwiteka”!​—Zaburi 150:6.

Tuvane Isomo ku Mbaraga za Yehova zo Kurema

18, 19. Ni gute ibinyabuzima Yehova yaremye hano ku isi bigiye bitandukanye, kandi se, ibintu yaremye bitwigisha iki ku bihereranye n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga?

18 Ni iki tumenya tubikesheje uburyo Yehova akoresha imbaraga ze zo kurema? Dutangazwa cyane n’amoko atandukanye y’ibintu yaremye. Hari umwanditsi umwe wa Zaburi wiyamiriye agira ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! . . . Isi yuzuye ubutunzi bwawe” (Zaburi 104:24). Mbega ukuntu ayo magambo ari ay’ukuri! Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bagaragaje amoko arenga miriyoni imwe y’ibinyabuzima biba hano ku isi; ariko, abantu bakeka ko hashobora kuba hariho amoko y’ibinyabuzima agera kuri miriyoni 10, 30 cyangwa zirengaho. Umuntu w’umunyabugeni ashobora rimwe na rimwe kubura ibyo ahanga, yarabimazeyo. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ubushobozi bwa Yehova bwo kurema​—ni ukuvuga imbaraga ze zo guhanga no kurema ibintu bishya binyuranye​—uko bigaragara, ntibwigera bushira.

19 Uburyo Yehova akoresha imbaraga ze zo kurema bugira icyo butwigisha ku bihereranye n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Izina “Umuremyi” ubwaryo, ritandukanya Yehova n’ibindi bintu byose biba mu ijuru no mu isi, ibyo byose bikaba ari “ibyaremwe.” Ndetse n’Umwana w’ikinege wa Yehova, we wari “umukozi w’umuhanga” mu gihe cy’irema, Bibiliya ntiyigera imwita Umuremyi cyangwa uwungirije Umuremyi mu kurema (Imigani 8:30; Matayo 19:4). Ahubwo, ni ‘imfura mu byaremwe byose’ (Abakolosayi 1:15). Umwanya Yehova afite wo kuba ari Umuremyi, umuha uburenganzira kamere bwo kuba umutware w’ikirenga w’ibintu byose.​—Abaroma 1:20; Ibyahishuwe 4:11.

20. Ni mu buhe buryo Yehova yaruhutse kuva igihe yarangirije umurimo we wo ku isi uhereranye n’irema?

20 Mbese, Yehova yaba yararetse gukoresha imbaraga ze zo kurema? Bibiliya ivuga ko igihe Yehova yarangizaga umurimo we uhereranye n’irema ku munsi wa gatandatu w’irema, ‘yaruhutse ku munsi wa karindwi imirimo ye yose yakoze’ (Itangiriro 2:2). Intumwa Pawulo yagaragaje ko uwo “munsi” wa karindwi ungana n’imyaka ibarirwa mu bihumbi, kuko wari ugikomeza no mu gihe cye (Abaheburayo 4:3-6). Ariko se, ‘kuruhuka’ byaba bishaka kuvuga ko Yehova yaretse rwose kugira ikintu icyo ari cyo cyose akora? Oya, Yehova ntiyigeze areka gukora. (Zaburi 92:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Yohana 5:17.) Ku bw’ibyo, kuruhuka kwe bigomba kuba byerekeza gusa ku kuba yararangije umurimo we uhereranye no kurema ibintu bigaragara byo ku isi. Ariko kandi, umurimo we wo gusohoza imigambi ye kugeza ku ndunduro ntiwigeze uhagarara. Uwo murimo wari ukubiyemo no guhumekera abantu kugira ngo bandike Ibyanditswe Byera. Ndetse uwo murimo we wari unakubiyemo ibyo gutuma habaho “icyaremwe gishya,” ibyo tukaba tuzabisuzuma mu Gice cya 19.​—2 Abakorinto 5:17.

21. Ni gute imbaraga za Yehova zo kurema zizagira ingaruka ku bantu bizerwa mu gihe cy’iteka ryose?

21 Igihe umunsi wa Yehova wo kuruhuka uzaba urangiye, icyo gihe azashobora kuvuga ko imirimo ye yose ya hano ku isi ari ‘myiza cyane,’ nk’uko yabivuze ku iherezo ry’umunsi wa gatandatu w’irema (Itangiriro 1:31). Igisigaye ni ukuzareba uko nyuma y’aho azahitamo gukoresha imbaraga ze zitagira imipaka zo kurema. Uko bizagenda kose, twakwizera tudashidikanya ko tuzakomeza gushishikazwa n’uko Yehova akoresha imbaraga ze zo kurema. Mu gihe cy’iteka ryose, tuziga byinshi ku bihereranye na Yehova binyuriye ku byo yaremye (Umubwiriza 3:11). Uko tuzagenda tumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na we, ni na ko tuzagenda turushaho kumutinya​—kandi ni na ko tuzarushaho kwegera Umuremyi wacu Mukuru.

^ par. 2 Kugira ngo ubashe kwiyumvisha ukuntu uwo mubare ari munini, tekereza kuri ibi bikurikira: kugira ngo ugende urwo rugendo utwaye imodoka​—yemwe nubwo waba ufite umuvuduko w’ibirometero bigera ku 160 mu isaha, ukagenda amasaha 24 mu munsi​—byagusaba imyaka isaga ijana!

^ par. 4 Agatwe k’agashinge abadozi bafatanyisha imyenda kangana n’ururo.

^ par. 6 Hari abantu bamwe na bamwe batekereza ko abantu babayeho kera mu bihe bya Bibiliya bagomba kuba barakoreshaga ibikoresho gakondo runaka byo kureba mu kirere. Bakomeza bavuga bati ‘none se, ni gute abantu buntu bo muri ibyo bihe baba baramenye ko inyenyeri ari nyinshi cyane, ko zitabarika?’ Bene ibyo bitekerezo byo gukekakeka ntibihesha Yehova icyubahiro, we Mwanditsi wa Bibiliya.​—2 Timoteyo 3:16.

^ par. 7 Tekereza igihe wamara urimo ubara inyenyeri zigera kuri miriyari 100 uko cyaba kingana! Uramutse ubaze inyenyeri nshya buri sogonda​—ukamara amasaha 24 ku munsi ubara​—byagufata imyaka 3.171!