Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Imbaraga zo Kurinda z’‘Imana, Yo Buhungiro Bwacu’

Imbaraga zo Kurinda z’‘Imana, Yo Buhungiro Bwacu’

1, 2. Ni akahe kaga kari kugarije Abisirayeli igihe binjiraga mu karere ka Sinayi mu mwaka wa 1513 M.I.C., kandi se, ni mu buhe buryo Yehova yabagaruriye icyizere?

ABISIRAYELI bari bugarijwe n’akaga igihe binjiraga mu karere ka Sinayi mu ntangiriro z’umwaka wa 1513 M.I.C. Bagombaga gukora urugendo ruteye ubwoba bambuka “ubutayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo” (Gutegeka 8:15). Nanone kandi, bari guhangana n’ibitero by’amahanga yari abafitiye urwango. Yehova ni we wari waratumye ubwoko bwe bugera muri iyo mimerere. Ariko se, ko yari Imana yabwo, aho yari gushobora kuburinda?

2 Yehova yababwiye amagambo abagarurira icyizere, agira ati “mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu, nkabizanira” (Kuva 19:4). Yehova yibukije ubwoko bwe ko yari yarabukijije Abanyamisiri akoresheje amababa y’ikizu, mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo abajyane ahantu hari umutekano. Ariko kandi, hari izindi mpamvu zituma ‘amababa y’ikizu’ agereranya mu buryo bukwiriye uburinzi buturuka ku Mana.

3. Kuki ‘amababa y’ikizu’ ashushanya mu buryo bukwiriye uburinzi buturuka ku Mana?

3 Ikizu gikoresha amababa yacyo magari kandi akomeye ibirenze ibyo gutumbagira hejuru cyane mu kirere. Mu gihe haba hashyushye, ikizu cy’ikigore gitanda amababa yacyo​—ashobora kugira uburebure bwa metero 2​—kigatwikira ibyana byacyo biba bikiri mu cyari kugira ngo biticwa n’izuba. Mu bindi bihe, kibundikira ibyana byacyo kikabirinda ubukonje. Kimwe n’uko ikizu kirinda ibyana byacyo, ni ko Yehova na we yatwikiraga kandi akarinda ishyanga rishya rya Isirayeli. Muri icyo gihe ubwoko bwe bwari mu butayu, bwari gukomeza guhungira mu gicucu cy’amababa ye y’ikigereranyo akomeye, igihe cyose bwari gukomeza kuba indahemuka. (Gutegeka 32:9-11; Zaburi 36:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Ariko se, muri iki gihe dushobora kwiringira mu buryo bukwiriye ko Imana izaturinda?

Isezerano ry’Uko Imana Izaturinda

4, 5. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko izaturinda?

4 Nta gushidikanya, Yehova afite ubushobozi bwo kurinda abagaragu be. Ni ‘Imana Ishoborabyose’​—iryo rikaba ari izina ry’icyubahiro rigaragaza ko afite imbaraga zitaneshwa (Itangiriro 17:1). Kimwe n’umuvumba udakomwa imbere, imbaraga Yehova akoresha na zo ntizishobora gukomwa imbere. Kubera ko ashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose ashaka, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, Yehova yaba afite ubushake bwo gukoresha imbaraga ze arinda ubwoko bwe?’

5 Mu ijambo rimwe, igisubizo ni yego! Yehova atwizeza ko azarinda ubwoko bwe. Muri Zaburi ya 46:2 (umurongo wa 1 muri Biblia Yera), hagira hati “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.” Kubera ko Imana “itabasha kubeshya,” dushobora kwiringira tudashidikanya isezerano yatanze ry’uko izaturinda (Tito 1:2). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zishishikaje Yehova yakoresheje ashaka kugaragaza ukuntu yita ku bantu akanabarinda.

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo umwungeri wo mu bihe bya Bibiliya yarindaga intama ze? (b) Ni uruhe rugero Bibiliya itanga igaragaza ko Yehova afite icyifuzo gikomeye cyo kurinda no kwita ku ntama ze?

6 Yehova ni Umwungeri, naho twe tukaba “turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye” (Zaburi 23:1; 100:3). Intama ni amwe mu matungo make atagira imbaraga zo kwirwanaho. Umwungeri wo mu bihe bya Bibiliya yagombaga kuba intwari kugira ngo arinde intama ze intare, ibirura, amadubu ndetse n’abajura (1 Samweli 17:34, 35; Yohana 10:12, 13). Ariko kandi, hari igihe kurinda intama byabaga bisaba ko umuntu azigaragariza impuhwe. Iyo intama yabyariraga kure y’ikiraro, umwungeri urangwa n’urukundo yarindaga iyo mbyeyi muri icyo gihe yabaga idafite imbaraga, hanyuma agaterura akana kayo kabaga kadafite kirengera akakajyana mu kiraro.

‘Azabaterurira mu gituza’

7 Mu kwigereranya n’umwungeri, Yehova atwizeza ko afite icyifuzo gikomeye cyo kuturinda (Ezekiyeli 34:11-16). Wibuke ukuntu Yehova avugwa muri Yesaya 40:11, mu magambo twasuzumye mu Gice cya 2 cy’iki gitabo, agira ati ‘azaragira umukumbi we nk’umushumba, azateraniriza abana b’intama mu maboko, abaterurire mu gituza, kandi izonsa azazigenza neza.” Ni gute ako kana k’intama kageraga mu “gituza” cy’umwungeri​—ni ukuvuga mu mwitero we yabaga yakubiranyije? Kashoboraga kuba kakwegera umwungeri, ndetse kakanitsirita ku maguru ye. Ariko kandi, umwungeri ni we wabaga agomba kunama, agaterura ako kana k’intama, maze akagashyira mu gituza cye yitonze, aho kabaga gafite umutekano. Mbega ishusho ishishikaje igaragaza ukuntu Umwungeri wacu Mukuru yishimira kuturinda!

8. (a) Ni bande barebwa n’isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko izabarinda, kandi se, ni gute ibyo bigaragazwa n’ibivugwa mu Migani 18:10? (b) Guhungira mu izina ry’Imana bisaba iki?

8 Iryo sezerano twahawe n’Imana ry’uko izaturinda risaba ko natwe tugira icyo dukora​—kuko abantu begera Imana ari bo bonyine bungukirwa na ryo. Mu Migani 18:10 hagira hati “izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] ni umunara ukomeye; umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Mu bihe bya Bibiliya, hari ubwo bubakaga iminara mu butayu, yabaga ari ahantu hari umutekano umuntu yashoboraga guhungira. Ariko kandi, umuntu wabaga yugarijwe n’akaga ni we wagombaga gufata iya mbere agahungira muri uwo munara kugira ngo akire. Ni kimwe no guhungira mu izina ry’Imana. Ibyo bisaba ibirenze ibyo kuvuga izina ry’Imana urisubiramo; izina ry’Imana ubwaryo si impigi itanga imbaraga zidasanzwe. Ahubwo, dukeneye kumenya no kwiringira Nyir’iryo zina, kandi tukabaho mu buryo buhuje n’amahame ye akiranuka. Mbega ukuntu Yehova agira neza; kuba atwizeza ko azatubera umunara wo kuturinda nitumuhindukirira dufite ukwizera!

“Imana Yacu . . . Ibasha Kudukiza”

9. Ni gute Yehova yakoze ibirenze ibyo kudusezeranya ko azaturinda?

9 Yehova yakoze ibirenze ibyo kudusezeranya ko azaturinda. Mu bihe bya Bibiliya, yagaragaje mu buryo butangaje ko ashoboye kurinda ubwoko bwe. Mu gihe cy’amateka y’Abisirayeli, akenshi “ukuboko” gukomeye kwa Yehova kwabuzaga abanzi babo b’abanyambaraga kugira icyo babakoraho (Kuva 7:4). Ariko kandi, Yehova yanakoresheje imbaraga ze zo kurinda ku bw’inyungu z’abantu bamwe na bamwe.

10, 11. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze zo kurinda ku bw’inyungu z’abantu bamwe na bamwe buri muntu ku giti cye?

10 Igihe abasore batatu b’Abaheburayo​—ari bo Saduraka, Meshaki na Abedenego​—bangaga kunamira igishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yari yakoze, uwo mwami wari wazabiranyijwe n’uburakari yategetse ko babajugunya mu itanura ryari ryacanywe mu buryo burenze urugero ryari risanzwe ricanwamo. Nebukadinezari, umwami wari ukomeye kuruta abandi bose ku isi, yavuganye agasuzuguro agira ati “mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?” (Daniyeli 3:15). Abo basore batatu biringiraga mu buryo bwuzuye ko Imana yabo yari ifite ububasha bwo kubarinda, ariko ntibigeze bitega ko yari kubigenza ityo. Bityo, barashubije bati “niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza” (Daniyeli 3:17). Ni koko, iryo tanura ry’umuriro ugurumana, nubwo ryacanywe rikaka inkubwe zirindwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka, ntiryari ikibazo ku Mana yabo, yo nyir’imbaraga zose. Yarabarinze, kandi umwami yahatiwe kwemera ko ari “nta yindi mana ibasha gukiza bene ak[o] kageni.”​—Daniyeli 3:29.

11 Nanone kandi, Yehova yagaragaje mu buryo butangaje cyane imbaraga ze zo kurinda, igihe yimuriraga ubuzima bw’Umwana we w’ikinege mu nda y’Umuyahudikazi wari isugi, witwaga Mariya. Marayika yabwiye Mariya ko yari ‘kuzasama inda, akabyara umuhungu.’ Marayika uwo yaramubwiye ati ‘umwuka wera uzakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza’ (Luka 1:31, 35). Uko bigaragara, Umwana w’Imana ntiyari yarigeze aba mu mimerere y’akaga nk’iyo. Mbese, icyaha no kudatungana byarangaga uwo mubyeyi wa kimuntu ntibyari kwanduza urwo rusoro? Mbese, Satani ntiyashoboraga kuba yagirira nabi cyangwa akaba yakwica uwo Mwana mbere y’uko Avuka? Ashwi da! Mu by’ukuri, Yehova yashyizeho urukuta rwo gukingiriza Mariya, ku buryo nta kintu na kimwe​—urugero nko kudatungana, imbaraga zangiza, umuntu runaka w’umwicanyi cyangwa dayimoni uwo ari we wese​—cyari konona urwo rusoro kuva igihe rwasamwaga. Yehova yakomeje kurinda Yesu mu gihe yabyirukaga (Matayo 2:1-15). Kugeza aho igihe cyateganyijwe n’Imana cyari kuba gisohoye, Umwana wayo ikunda cyane ntiyashoboraga kugerwaho n’akaga ako ari ko kose.

12. Kuki Yehova yagiye arinda abantu bamwe na bamwe mu buryo bw’igitangaza mu bihe bya Bibiliya?

12 Kuki Yehova yagiye arinda abantu bamwe na bamwe mu buryo nk’ubwo bw’igitangaza? Incuro nyinshi Yehova yagiye arinda abantu bamwe na bamwe kugira ngo arinde ikintu runaka cy’ingenzi kurushaho, ni ukuvuga isohozwa ry’umugambi we. Urugero, byari ngombwa ko umwana Yesu arokoka kugira ngo umugambi w’Imana usohozwe, ibyo amaherezo bikaba byari kuzahesha inyungu abantu bose. Inyinshi mu nkuru zivuga ibihereranye n’ukuntu yagaragaje imbaraga zo kurinda, ni zimwe mu bigize Ibyanditswe byahumetswe, “byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Ni koko, izo ngero zituma turushaho kwizera Imana yacu, yo Nyir’imbaraga zose. Ariko se, ni ubuhe burinzi dushobora kwitega ku Mana muri iki gihe?

Icyo Isezerano Rihereranye no Kurindwa n’Imana Ridasobanura

13. Mbese, Yehova agomba byanze bikunze gukora ibitangaza ku bwacu? Sobanura.

13 Isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko izaturinda ntirisobanura ko Yehova agomba gukora ibitangaza ku bwacu. Imana yacu ntitwizeza ko tutazahura n’ibibazo muri iyi gahunda ishaje. Abagaragu ba Yehova benshi bizerwa bahangana n’ingorane zikomeye, hakubiyemo ubukene, intambara, uburwayi n’urupfu. Yesu yabwiye intumwa ze mu buryo bweruye ko bamwe muri bo bari kwicwa bazira ukwizera kwabo! Iyo ni yo mpamvu yatumye Yesu atsindagiriza ko bagombaga kwihangana kugeza ku mperuka (Matayo 24:9, 13). Iyo buri gihe Yehova aza kugenda akoresha imbaraga ze kugira ngo arokore abantu mu buryo bw’igitangaza, Satani yashoboraga kubona aho ahera asebya Yehova kandi agashidikanya ku bihereranye no kuba twariyeguriye Imana by’ukuri.​—Yobu 1:9, 10.

14. Ni izihe ngero zigaragaza ko Yehova adahora arinda abagaragu be bose mu buryo bumwe?

14 Ndetse no mu bihe bya Bibiliya, Yehova ntiyigeze akoresha imbaraga ze zo kurinda akingira buri wese mu bagaragu be kugira ngo atagerwaho n’urupfu rutunguranye. Urugero, intumwa Yakobo yishwe na Herode ahagana mu mwaka wa 44 I.C., nyamara, nyuma y’aho gato, Petero yarabohowe, avanwa “mu maboko ya Herode” (Ibyakozwe 12:1-11). Nanone kandi, Yohana, mwene nyina wa Yakobo, yaramye igihe kirekire kurusha Petero na Yakobo. Birumvikana neza ko tudashobora kwitega ko Imana yacu yarinda abagaragu bayo bose mu buryo bumwe. Ikindi kandi, “ibihe n’ibigwirira umuntu” bitugeraho twese (Umubwiriza 9:11). Noneho se, ni gute Yehova aturinda muri iki gihe?

Yehova Araturinda mu Buryo bw’Umubiri

15, 16. (a) Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yehova yagiye arinda mu buryo bw’umubiri abamusenga bose muri rusange? (b) Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azarinda abagaragu be muri iki gihe no mu gihe cy’“[u]mubabaro mwinshi”?

15 Reka tubanze dusuzume ukuntu Yehova aturinda mu buryo bw’umubiri. Twebwe abasenga Yehova, dushobora kwiringira ko tuzarindwa twese muri rusange. Bitabaye ibyo, Satani yatwifatira mu buryo bworoshye. Tekereza gato: Satani, “umutware w’ab’iyi si,” yifuza ko ugusenga k’ukuri kwavaho burundu (Yohana 12:31; Ibyahishuwe 12:17). Bumwe mu butegetsi bukomeye bwo ku isi bwahagaritse umurimo wacu wo kubwiriza, ndetse bunagerageza kudutsembaho burundu. Nyamara kandi, ubwoko bwa Yehova bwakomeje gushikama kandi bukomeza kubwiriza ubudacogora! Kuki ibihugu bikomeye bitashoboye guhagarika umurimo w’iryo tsinda rito ugereranyije ry’Abakristo basa n’aho badafite kirengera? Ni ukubera ko Yehova yadutwikirije mu buryo bw’ikigereranyo amababa ye akomeye!​—Zaburi 17:7, 8.

16 Bite se ku bihereranye n’uburinzi bwo mu buryo bw’umubiri tuzahabwa mu gihe cy’“[u]mubabaro mwinshi” wegereje? Nta bwo twagombye gutinya isohozwa ry’urubanza rw’Imana. N’ubundi kandi, “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka, ngo bahanwe” (Ibyahishuwe 7:14; 2 Petero 2:9). Hagati aho, hari ibintu bibiri dushobora gukomeza kwiringira tudashidikanya. Icya mbere, Yehova ntazigera yemera ko abagaragu be b’indahemuka batsembwa ku isi. Icya kabiri, abakomeza gushikama azabagororera ubugingo buhoraho mu isi ye nshya ikiranuka, kandi nibiba ngombwa azabagororera binyuriye mu kubazura. Ku bantu bapfa muri iki gihe, nta wundi mutekano bagira uretse kuzibukwa n’Imana.​—Yohana 5:28, 29.

17. Ni gute Yehova aturinda binyuriye ku Ijambo rye?

17 No muri iki gihe, Yehova araturinda binyuriye ku “ijambo” rye rizima, rifite imbaraga zisunikira abantu kugira icyo bakora, bigatuma imitima yabo iba mu mimerere ikwiriye kandi bigahindura imibereho yabo (Abaheburayo 4:12). Iyo dushyize mu bikorwa amahame yaryo, dushobora mu buryo runaka kurindwa ibintu bishobora kutugirira nabi mu buryo bw’umubiri. Muri Yesaya 48:17, hagira hati ‘ni jyewe Uwiteka, ukwigisha ibikugirira umumaro.’ Nta gushidikanya, kubaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana bishobora gutuma tugira amagara mazima kandi bigatuma tubaho igihe kirekire kurushaho. Urugero, kubera ko dushyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya idusaba kwirinda ubusambanyi no kwiyezaho imyanda yose, twirinda ibikorwa byanduye n’ingeso zonona zituma abantu benshi batubaha Imana bagerwaho n’amakuba mu mibereho yabo (Ibyakozwe 15:29; 2 Abakorinto 7:1). Mbega ukuntu dushimira ku bw’uburinzi duhabwa n’Ijambo ry’Imana!

Yehova Araturinda mu Buryo bw’Umwuka

18. Ni mu buhe buryo Yehova aturinda mu buryo bw’umwuka?

18 Icy’ingenzi cyane kurushaho, Yehova araturinda mu buryo bw’umwuka. Imana yacu yuje urukundo iturinda ibintu bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twihanganire ibigeragezo kandi turinde imishyikirano dufitanye na yo. Bityo rero, Yehova agira icyo akora kugira ngo arinde ubuzima bwacu, atari mu gihe cy’imyaka mike gusa, ahubwo mu gihe cy’iteka ryose. Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe Imana yaduteganyirije, bishobora kuturinda mu buryo bw’umwuka.

19. Ni gute umwuka wa Yehova ushobora kudufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo?

19 Yehova ni we ‘Wumva ibyo asabwa.’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Iyo imihangayiko y’ubuzima isa n’aho idutsikamiye, gusuka imbere ye ibituri ku mutima bishobora gutuma twumva turuhutse (Abafilipi 4:6, 7). Ashobora kutatuvaniraho ibigeragezo mu buryo bw’igitangaza, ariko ashobora kuduha ubwenge bwo guhangana na byo binyuriye mu gusubiza ibyo tumusaba tubivanye ku mutima (Yakobo 1:5, 6). Ikirenze ibyo kandi, Yehova aha umwuka wera abawumusabye (Luka 11:13). Uwo mwuka ufite imbaraga nyinshi ushobora kudufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose cyangwa ikibazo icyo ari cyo cyose twahura na cyo. Ushobora kuduha “imbaraga zisumba byose” zo kwihangana kugeza igihe Yehova azavaniraho ibibazo byose bidutera kubabara, mu isi nshya yegereje.​—2 Abakorinto 4:7.

20. Ni gute imbaraga za Yehova zo kuturinda zishobora kugaragara binyuriye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera?

20 Rimwe na rimwe, imbaraga za Yehova zo kuturinda zishobora kugaragara binyuriye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Yehova yahurije ubwoko bwe mu “muryango w’abavandimwe” wo ku isi hose (1 Petero 2:17NW; Yohana 6:44). Binyuriye ku mwuka w’urukundo urangwa muri uwo muryango w’abavandimwe, tubona igihamya kigaragaza imbaraga z’umwuka wera w’Imana, zifite uruhare mu gutuma abantu bakora ibyiza. Uwo mwuka utuma twera imbuto​—ni ukuvuga imico ishimishije y’agaciro kenshi, ikaba ikubiyemo urukundo, kugira neza n’ingeso nziza (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, iyo turi mu ngorane hanyuma mugenzi wacu duhuje ukwizera agasunikirwa kuduha inama y’ingirakamaro cyangwa akatubwira amagambo twari dukeneye yo kudutera inkunga, dushobora gushimira Yehova kubera uko kuntu aba yatwitayeho akaturinda.

21. (a) Ni ayahe mafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova atanga mu gihe gikwiriye binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”? (b) Ni gute wowe ubwawe wungukiwe n’ibyo Yehova yaduteganyirije kugira ngo aturinde mu buryo bw’umwuka?

21 Hari ikindi kintu Yehova aduha cyo kuturinda, ni ukuvuga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa mu gihe gikwiriye. Kugira ngo Yehova adufashe kubonera imbaraga mu Ijambo rye, yahaye ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ inshingano yo gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Uwo mugaragu ukiranuka akoresha inyandiko zicapwe, hakubiyemo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kimwe n’amateraniro, amakoraniro mato n’amanini kugira ngo riduhe “igerero, igihe cyaryo”​—ni ukuvuga ko riduha ibyo dukeneye kandi rikabiduhera igihe (Matayo 24:45). Mbese, waba warumvise ikintu runaka mu materaniro ya Gikristo​—wenda mu bisubizo bitangwa, muri disikuru se, cyangwa mu isengesho​—cyatumye ubona imbaraga n’inkunga wari ukeneye? Mbese, hari ingingo runaka yihariye yasohotse muri imwe mu magazeti yacu yaba yarakugizeho ingaruka? Wibuke ko impamvu ituma Yehova aduha ibyo byose, ari ukugira ngo aturinde mu buryo bw’umwuka.

22. Buri gihe, ni mu buhe buryo Yehova akoresha imbaraga ze, kandi se, kuki kuba abigenza atyo bidufitiye akamaro?

22 Nta gushidikanya, Yehova ni ingabo ikingira “abamuhungiraho bose.” (Zaburi 18:31, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.) Tuzi neza ko adakoresha imbaraga ze kugira ngo aturinde ingorane zose duhura na zo muri iki gihe. Ariko kandi, buri gihe akoresha imbaraga ze zo kurinda kugira ngo atume umugambi we usohozwa. Kuba abigenza atyo, amaherezo bizazanira ubwoko bwe inyungu zihebuje. Nitwegera Yehova kandi tugakomeza kumukunda, azaduha ubuzima butunganye mu gihe cy’iteka ryose. Nituzirikana ayo masezerano, mu by’ukuri dushobora kubona ko imibabaro iyo ari yo yose yo muri iyi gahunda ari ‘iy’igihwayihwayi y’akanya [gato].’​—2 Abakorinto 4:17.