Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 13

“Amategeko ya Yehova aratunganye”

“Amategeko ya Yehova aratunganye”

1, 2. Kuki abantu benshi basuzugura amategeko, ariko se twagombye kubona dute amategeko y’Imana?

 HARI igitabo cyanditswe mu mwaka wa 1712 cyavuze kiti: “Amategeko ni umwobo muremure cyane usa n’aho udafite aho ugarukira, . . . utwara ibintu byose.” Umwanditsi wacyo yanenze cyane imikorere y’ubucamanza avuga ko rimwe na rimwe imanza zimara imyaka myinshi mu nkiko, bigakenesha ababa bakeneye kurenganurwa. Mu bihugu byinshi, usanga ubucamanza bukora nabi, bukarenganya abantu cyangwa bakamara igihe bategereje kurenganurwa ari na ko bahatakariza amafaranga. Ibyo rero bituma abantu batakariza icyizere ubucamanza.

2 Ariho hari umwanditsi wa Bibiliya we wanditse ati: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe” (Zaburi 119:97)! Kuki umwanditsi wa Zaburi yakundaga amategeko cyane? Ni ukubera ko ayo mategeko yishimiraga atari yarashyizweho n’ubutegetsi bw’abantu, ahubwo yari yarashyizweho na Yehova Imana. Mu gihe uzaba wiga amategeko ya Yehova, ushobora kuzagenda urushaho kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi. Kwiga ayo mategeko bizatuma tugira ubumenyi bwimbitse ku bihereranye n’umuhanga mu by’amategeko ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi.

Yehova ni we ufite uburenganzira bwo gutanga amategeko

3, 4. Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje ko ari we ukwiriye gushyiraho amategeko wenyine?

3 Bibiliya igira iti: “Imana ni yo yonyine itanga amategeko ikaba n’umucamanza” (Yakobo 4:12). Ni koko, Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko agenga ibiremwa bye byose. N’ibintu biba mu kirere bikurikiza “amategeko agenga ingabo zo mu kirere” (Yobu 38:33). Abamarayika ba Yehova babarirwa muri za miriyari na bo bayoborwa n’amategeko y’Imana. Buri wese yamuhaye umwanya we, amuha n’amabwiriza agomba gukurikiza amukorera.—Zaburi 104:4; Abaheburayo 1:7, 14.

4 Abantu na bo Yehova yabahaye amategeko. Buri wese muri twe afite umutimanama, ukaba ugaragaza ukuntu Yehova abona ibihereranye n’ubutabera. Kubera ko umutimanama ari itegeko riba mu mutima w’umuntu, ushobora kudufasha gutandukanya icyiza n’ikibi (Abaroma 2:14). Ababyeyi bacu ba mbere bari bafite umutimanama utunganye, bityo bakaba bari bakeneye amategeko make gusa (Intangiriro 2:15-17). Ariko kandi, umuntu udatunganye akenera amategeko menshi yo kumuyobora kugira ngo akore ibyo Imana ishaka. Abagaragu ba Yehova ba kera urugero nka Nowa, Aburahamu na Yakobo, yabahaye amategeko, maze na bo bayaha imiryango yabo (Intangiriro 6:22; 9:3-6; 18:19; 26:4, 5). Nanone yakoresheje ubundi buryo bushya igihe yahaga Mose amategeko kugira ngo ayahe ubwoko bwe bw’Abisirayeli. Ayo mategeko atuma dusobanukirwa uko Yehova abona ibihereranye n’ubutabera.

Amategeko ya Mose

5. Ese Amategeko ya Mose yari akabije kuba menshi kandi avunanye? Sobanura.

5 Abantu benshi batekereza ko Amategeko ya Mose yari menshi cyane kandi avunanye. Ariko ibyo ntibihuje n’ukuri. Amategeko ya Mose yose yarengaga 600. Ibyo bishobora kumvikana nk’aho ayo mategeko yari menshi cyane. Ariko tekereza gato: mu mpera z’ikinyejana cya 20, amategeko yakurikizwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabonekaga mu bitabo by’amategeko bifite amapaji arenga 150.000. Buri myaka ibiri hiyongeraho andi mategeko agera kuri 600. Ubwo rero tugereranyije iyo mibare, twabona ko Amategeko ya Mose ari make cyane ugereranyije n’amategeko y’abantu. Nyamara kandi, Amategeko y’Imana yayoboraga Abisirayeli mu bintu byinshi, amategeko ariho muri iki gihe atajya yitaho. Reka dufate urugero.

6, 7. (a) Ni iki gitandukanya Amategeko ya Mose n’andi mategeko, kandi se ni irihe tegeko ryari rikomeye cyane kurusha andi yose? (b) Ni gute Abisirayeli bagaragazaga ko bemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

6 Amategeko yatumaga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buhabwa ikuzo. Ibyo ni byo bitandukanya Amategeko ya Mose n’andi mategeko yashyizweho n’abantu. Itegeko ryari rikomeye kurusha andi yose muri ayo mategeko, ryagiraga riti: “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa. Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.” Ni gute abagize ubwoko bw’Imana bari kugaragaza ko bayikunda? Bagombaga kuyikorera kandi bakumvira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga.—Gutegeka 6:4, 5; 11:13.

7 Buri Mwisirayeli wese yagaragazaga ko yemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, yumvira ababaga barahawe umwanya w’ubutware kugira ngo bamuyobore. Ababyeyi, abatware, abacamanza, abatambyi, hamwe n’umwami, bari bahagarariye ubutegetsi bw’Imana. Yehova yabonaga ko umuntu wigomekaga ku batware yashyizeho ari we yabaga yigometseho. Ku rundi ruhande, Yehova yarakariraga ababaga bari mu myanya y’ubutware iyo barenganyaga abagize ubwoko bwe cyangwa bakishyira hejuru yabwo (Kuva 20:12; 22: 28; Gutegeka 1:16, 17; 17:8-20; 19:16, 17). Ku bw’ibyo, abatware n’abo bayoboraga bari bafite inshingano yo gushyigikira ubutware bw’ikirenga bw’Imana.

8. Ni gute Amategeko yashyigikiraga ihame rya Yehova rihereranye no kwera?

8 Amategeko yashyigikiraga ihame rya Yehova rihereranye no kwera. Amagambo “uwera” no “kwera” aboneka inshuro zirenga 280 mu Mategeko ya Mose. Amategeko yafashaga ubwoko bw’Imana gutandukanya ibintu byera n’ibyanduye. Ayo mategeko yagaragazaga ibintu 70 byashoboraga gutuma umwisirayeli ataba uwera hakurikijwe imigenzo yakorwaga icyo gihe. Nanone yavugaga ibihereranye n’isuku yo ku mubiri, imirire, ndetse n’uburyo bwo kujugunya imyanda. Bene ayo mategeko yari afite akamaro cyane ku buzima. a Ariko kandi, yari afite indi ntego yo gutuma abagize ubwoko bwa Yehova birinda ibikorwa bibi byakorwaga n’ibihugu byari bibakikije. Reka dufate urugero.

9, 10. Ni ayahe mategeko ahereranye n’imibonano mpuzabitsina no kubyara yari akubiye mu Mategeko ya Mose, kandi se amategeko nk’ayo yari afite akahe kamaro?

9 Amategeko ya Mose yavugaga ko iyo umugabo n’umugore baryamanaga, bashoboraga kumara igihe runaka bahumanye nubwo babaga barashakanye. Nanone iyo umugore yabaga yabyaye, na bwo yamaraga igihe runaka ahumanye (Abalewi 12:2-4; 15:16-18). Ayo mategeko ntiyateshaga agaciro izo mpano zituruka ku Mana (Intangiriro 1:28; 2:18-25). Ahubwo, yashyigikiraga ukwera kwa Yehova kandi yarindaga abamusenga kugira ngo batandura indwara. Mu bihugu byinshi byari bikikije Isirayeli, gahunda yabo yo gusenga yabaga irimo n’ibikorwa by’ubusambanyi. Urugero, gahunda yo gusenga y’Abanyakanani yari ikubiyemo ubusambanyi bubi cyane. Ibyo byatumye abantu benshi barushaho gukora ibikorwa bibi. Icyakora Amategeko yatumaga gahunda yo gusenga Yehova itagira aho ihurira rwose n’ibikorwa by’ubusambanyi. b Ariko hari n’izindi nyungu Abisirayeli babonaga bitewe n’ayo mategeko.

10 Ayo mategeko yari yaragenewe kubigisha ukuri kw’ingenzi cyane. c Nubwo imibonano mpuzabitsina no kubyara ari impano y’Imana, ni na byo byatumye icyaha cya Adamu kigera ku bantu uko ibihe byagendaga bisimburana (Abaroma 5:12). Koko rero, Amategeko y’Imana yahoraga yibutsa abagize ubwoko bwayo ko ari abanyabyaha. Mu by’ukuri, twese twavutse turi abanyabyaha (Zaburi 51:5). Dukeneye kubabarirwa no gucungurwa kugira ngo twegere Imana yacu yera.

11, 12. (a) Ni irihe hame ry’ingenzi rihereranye n’ubutabera Amategeko yashyigikiraga? (b) Ni ayahe mabwiriza yari akubiye mu Mategeko yabuzaga abacamanza kurenganya abantu?

11 Amategeko yashyigikiraga ubutabera bwa Yehova butunganye. Amategeko ya Mose yashyigikiraga ihame ryo kunganya cyangwa kuringaniza, mu bijyanye n’ubutabera. Amategeko yaravugaga ati: “Uwishe undi na we bazamwice. Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho, ukuye undi iryinyo na we bamukure iryinyo, uciye undi ukuboko na we bamuce ukuboko n’uciye undi ikirenge na we bamuce ikirenge” (Gutegeka 19:21). Ubwo rero, iyo umuntu yaregwaga icyaha, igihano yahabwaga cyagombaga kuba gihwanye n’icyo cyaha yabaga yakoze. Ayo mategeko ya Mose ni kimwe mu bintu byagaragazaga ubutabera bwa Yehova. Ubwo rero iyo dusobanukiwe uko kuri kw’ingenzi, tuba dushobora no gusobanukirwa ibihereranye n’igitambo cy’incungu cya Kristo Yesu, nk’uko igice cya 14 kizabigaragaza.—1 Timoteyo 2:5, 6.

12 Nanone, mu Mategeko ya Mose hari hakubiyemo amabwiriza yabuzaga abacamanza kurenganya abantu. Urugero, hagombaga kuboneka nibura abagabo babiri kugira ngo ikirego cyemerwe ko gifite ishingiro. Kurahira ibinyoma cyari icyaha cyahanishwaga igihano gikomeye cyane (Gutegeka 19:15, 18, 19). Kurya ruswa no kuyakira byari bibujijwe mu buryo budasubirwaho (Kuva 23:8; Gutegeka 27:25). Ubwoko bw’Imana bwagombaga gukomeza gushyigikira ubutabera bwa Yehova, ndetse no mu bijyanye n’ubucuruzi (Abalewi 19:35, 36; Gutegeka 23:19, 20). Ayo mategeko yo mu rwego rwo hejuru kandi atararobanuraga abantu yari imigisha ikomeye kuri Isirayeli.

Amategeko ya Mose yigishaga kugira imbabazi no kutarenganya

13, 14. Ni gute Amategeko yatumaga umujura n’uwo yabaga yibye, bakorerwa ibihuje n’ubutabera?

13 Ese Amategeko ya Mose yari menshi cyane kandi akurikizwa mu buryo butagoragozwa cyangwa butarangwa n’impuhwe? Ntabwo ari ko byari bimeze. Umwami Dawidi yaranditse ati: “Amategeko ya Yehova aratunganye” (Zaburi 19:7). Nk’uko Dawidi yari abizi neza, Amategeko yashyigikiraga kugira imbabazi no kutarobanura abantu ku butoni. Mu buhe buryo?

14 Mu bihugu bimwe na bimwe muri iki gihe, amategeko asa n’aho yihanganira abagizi ba nabi kurusha uko yita ku bagiriwe nabi. Urugero, abajura bashobora gushyirwa muri gereza bakamaramo igihe gito. Ariko abibwe bashobora gukomeza kubura ibintu byabo kandi hagati aho bagasabwa kwishyura imisoro yo kubaka amagereza no gutunga abo bagizi ba nabi. Muri Isirayeli ya kera, nta gereza zabagaho nk’izo tubona muri iki gihe. Hariho imipaka ku bihereranye n’uburyo ibihano byagombaga gutangwa n’urugero byagombaga gutangwamo (Gutegeka 25:1-3). Umujura yabaga agomba kwishyura uwo yibye ibihwanye n’ibyo yamwibye. Ikindi kandi, hari izindi ndishyi z’akababaro umujura yabaga agomba gutanga. Zabaga zingana iki? Zagendaga zitandukana hakurikijwe icyaha cyakozwe. Uko bigaragara, abacamanza bari barahawe uburenganzira bwo gusuzuma ibintu bimwe na bimwe, urugero nko kureba niba uwakoze icyaha yicuza ibyo yabaga yakoze. Ibyo bituma dusobanukirwa impamvu indishyi umujura yasabwaga gutanga dukurikije uko bivugwa mu Balewi 6:1-7, zari nke cyane ugereranyije n’izivugwa mu Kuva 22:7.

15. Ni gute Amategeko ya Mose yatumaga umuntu wicaga undi atabishaka agirirwa imbabazi kandi ubutabera bukubahirizwa?

15 Amategeko yagaragazaga mu buryo burangwa n’imbabazi ko amakosa yose atari ko yabaga yakozwe ku bushake. Urugero, iyo umuntu yicaga undi atabishakaga, agahita ahungira mu midugudu y’ubuhungiro yabaga iri hirya no hino muri Isirayeli ntiyicwaga. Iyo abacamanza bujuje ibisabwa bo muri uwo mudugudu babaga bamaze gusuzuma ikibazo cye, yagombaga kuguma aho ngaho kugeza igihe umutambyi mukuru yari kuzapfira. Icyo gihe ni bwo yabaga afite uburenganzira bwo kuba aho ashatse hose, bityo imbabazi z’Imana zikamugirira akamaro. Nanone kandi, iryo tegeko ryagaragazaga ko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro cyane.—Kubara 15:30, 31; 35:12-25.

16. Ni gute Amategeko yaharaniraga uburenganzira bw’umuntu ku giti cye?

16 Nanone Amategeko ya Mose yaharaniraga uburenganzira bw’umuntu ku giti cye. Reka turebe ukuntu yarindaga abantu babaga barimo abandi ideni. Ayo Mategeko yabuzanyaga kwinjira mu rugo rw’umuntu wabaga agufitiye ideni ngo ufatire ikintu cye kugira ngo kibe ingwate. Ahubwo, uwo babaga bafitiye ideni yagombaga kuguma hanze maze akareka umufitiye ideni akaba ari we usohokana iyo ngwate akayimuha. Ibyo byatumaga urugo rwe abantu batarwinjiramo uko biboneye. Iyo uwatanze ideni yafataga umwenda w’uwo yabaga yahaye ideni akaba ari wo agira ingwate, yagombaga kuwumusubiza nimugoroba, kubera ko yagombaga kuwiyorosa nijoro.—Gutegeka 24:10-14.

17, 18. Mu bihereranye n’intambara, ni gute Abisirayeli bari batandukanye n’ibindi bihugu, kandi kuki?

17 Ndetse no kurwana intambara byari bifite amategeko abigenga. Ubwoko bw’Imana ntibwagombaga kurwana intambara kugira ngo butegeke ibindi bihugu cyangwa bubyigarurire gusa, ahubwo bwarwanaga kugira ngo buhagararire Yehova mu ‘ntambara’ (Kubara 21:14). Inshuro nyinshi, Abisirayeli barabanzaga bagasaba abo bateye ko bamanika amaboko, ntibirirwe barwana. Iyo umudugudu runaka wangaga kwemera ibyo bawusabaga, icyo gihe Abisirayeli babaga bashobora kuwugota, ariko mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana. Ibyo bitandukanye n’uko abasirikare benshi bagiye babigenza. Abagabo bari mu ngabo za Isirayeli ntibari bemerewe gufata abagore ku ngufu cyangwa ngo bapfe kwica abantu mu buryo bw’ubugome. Bagombaga ndetse no kwita cyane ku bidukikije, ntibatemagure ibiti byera imbuto byo mu gace k’abanzi babo. d Abandi basirikare ntibabuzwaga ibyo bintu.—Gutegeka 20:10-15, 19, 20; 21:10-13.

18 Ese wumva ubabajwe cyane no kumva ko mu bihugu bimwe na bimwe abana bakiri bato batozwa kugira ngo babe abasirikare? Muri Isirayeli ya kera, nta muntu wabaga ufite imyaka iri munsi ya 20 wemererwaga kujya mu gisirikare (Kubara 1:2, 3). Ndetse n’umugabo ukuze yemererwaga kutajya ku rugamba, iyo yabaga afite ubwoba bwinshi cyane. Umugabo wabaga ukimara gushaka bamwemereraga kumara umwaka wose atajya ku rugamba, kuko ibyo bashoboraga gutuma abyara umwana we w’imfura mbere y’uko ajya kuri uwo murimo washoboraga gutuma atakaza ubuzima bwe. Ni yo mpamvu Amategeko yavugaga ko uwo mugabo yashoboraga ‘kuguma iwe kugira ngo ashimishe umugore yashatse.’—Gutegeka 20:5, 6, 8; 24:5.

19. Ni ibihe bintu byari bikubiye mu Mategeko byari bigamije kurengera abagore, abana, imiryango, abapfakazi n’imfubyi?

19 Nanone kandi, Amategeko yarengeraga abagore, abana n’imiryango. Yasabaga ababyeyi ko bahora bita ku bana babo kandi bakabigisha Ijambo ry’Imana (Gutegeka 6:6, 7). Yabuzanyaga kuryamana kw’abantu bafitanye isano, kandi byahanishwaga igihano cy’urupfu (Abalewi, igice cya 18). Nanone, yabuzanyaga ubusambanyi kuko akenshi busenya imiryango kandi bugatera agahinda n’imibabaro. Amategeko yitaga ku bapfakazi n’imfubyi kandi yamaganaga abantu babagirira nabi.—Kuva 20:14; 22:22-24.

20, 21. (a) Kuki Amategeko ya Mose yemereraga Abisirayeli kugira abagore benshi? (b) Mu bihereranye no gutana kw’abashakanye, kuki ibyavugwaga mu Mategeko byari bitandukanye n’ihame Yesu yongeye gusubizaho nyuma yaho?

20 Ariko hari bamwe bashobora kwibaza bati: “Ariko se, kuki Amategeko yemereraga abantu gushaka abagore benshi?” (Gutegeka 21:15-17). Icyo kintu dushobora kugisobanukirwa, ari uko gusa twibutse ko ubuzima Abisirayeli babagamo hamwe n’umuco wabo, bitandukanye cyane n’ibyacu muri iki gihe (Imigani 18:13). Amahame ya Yehova yashyizweho muri Edeni yatumye ishyingiranwa rihuza umugabo umwe n’umugore umwe (Intangiriro 2:18, 20-24). Ariko kandi, igihe Yehova yahaga Abisirayeli Amategeko, ibikorwa nk’ibyo byo gushaka abagore benshi byari bimaze ibinyejana byinshi biriho. Yehova yari azi neza ko Abisirayeli bari ‘abantu batumva,’ kandi inshuro nyinshi bajyaga bananirwa kubahiriza n’amategeko menshi y’ibanze, urugero nk’amategeko yabuzanyaga gusenga ibigirwamana (Kuva 32:9). Ubwo rero, yabonye ko icyo kitari igihe gikwiriye cyo guhindura ibikorwa byabo byose bihereranye n’ishyingiranwa. Ariko kandi, zirikana ko Yehova atari we watangije ibyo gushaka abagore benshi. Nyamara, yifashishije Amategeko ya Mose kugira ngo atume abagore bumva bafite umutekano kandi abuze abagabo kubakorera ibikorwa bibi.

21 Mu buryo nk’ubwo, Amategeko ya Mose yemereraga umugabo kwirukana umugore we bitewe n’impamvu zikomeye (Gutegeka 24:1-4). Yesu yavuze ko Imana yari yaremereye Abayahudi kwirukana abagore babo, kuko abo Bayahudi ‘batumvaga.’ Ariko kandi, ibyo byari iby’igihe gito. Yesu yashubijeho ihame rya mbere rya Yehova rihereranye n’ishyingiranwa, kugira ngo abigishwa be bajye barikurikiza.—Matayo 19:8.

Amategeko yagaragazaga urukundo

22. Ni mu buhe buryo Amategeko ya Mose yashishikarizaga abantu kugira urukundo, kandi se bagombaga kurugaragariza ba nde?

22 Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu ibintu byaba bimeze muri iki gihe haramutse hariho amategeko asaba abantu gukundana? Amategeko ya Mose yimakazaga urukundo mbere y’ibindi bintu byose. N’ikimenyimenyi, mu gitabo cyo mu Gutegeka kwa Kabiri honyine, ijambo “urukundo” ryavuzwemo inshuro zirenga 20 ariko mu buryo butandukanye. Itegeko rya kabiri rikomeye kuruta andi mu Mategeko ya Mose, ryari iri rivuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abalewi 19:18; Matayo 22:37-40). Ubwoko bw’Imana ntibwagombaga kugaragaza urwo rukundo hagati yabwo gusa, ahubwo bwagombaga no gukunda abimukira, bwibuka ko n’Abisirayeli na bo bari barigeze kuba abimukira. Bagombaga kugaragariza urukundo abakene n’abababaye, bakabafasha kandi bakirinda kubafatirana mu bibazo babaga bafite ngo babagirire nabi. Ndetse banasabwaga gufata neza amatungo yabo.—Kuva 23:6; Abalewi 19:14, 33, 34; Gutegeka 22:4, 10; 24:17, 18.

23. Ni iki umwanditsi wa Zaburi ya 119 yasunikiwe gukora, kandi se ni iki natwe twagombye kwiyemeza gukora?

23 Nta gihugu na kimwe ku isi kigeze kigira amategeko meza nk’ayo Yehova yahaye Abisirayeli. Ntibitangaje rero kuba umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!” Ariko kandi, urukundo yakundaga ayo mategeko ntirwari uru rwo mu byiyumvo gusa. Rwatumye akora uko ashoboye kugira ngo yumvire ayo mategeko. Nanone, yakomeje avuga ati: “[Amategeko yawe] nyatekerezaho bukarinda bwira” (Zaburi 119:11, 97). Buri gihe yamaraga umwanya yiga amategeko ya Yehova. Nta gushidikanya ko uko yamaraga igihe yiga amategeko ya Yehova, ari na ko urukundo yayakundaga rwarushagaho kwiyongera. Nanone kandi, urukundo yakundaga uwashyizeho ayo mategeko, ari we Yehova Imana, na rwo rwarushagaho kwiyongera. Nawe uko uzakomeza kwiga amategeko y’Imana, bizatuma urushaho gukunda Yehova, we ushyiraho amategeko meza kuruta abantu bose, akaba n’Imana irangwa n’ubutabera.

a Urugero, iyo nta misarani yabaga ihari, amategeko yasabaga ko abantu bataba umwanda kugira ngo utanduza abandi. Nanone umurwayi ufite indwara yandura yagombaga gushyirwa mu kato, kandi umuntu wese wabaga yakoze ku ntumbi yagombaga kwiyuhagira. Nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi ni bwo abahanga muri siyansi bamenye impamvu ayo mategeko yari akwiriye.—Abalewi 13:4-8; Kubara 19:11-13, 17-19; Gutegeka 23:13,14.

b Insengero z’Abanyakanani zabaga zirimo ibyumba byagenewe gukorerwamo imibonano mpuzabitsina, ariko Amategeko ya Mose yo yavugaga ko iyo umuntu yakoraga imibonano mpuzabitsina byashoboraga gutuma yandura, ku buryo atari kwemererwa kwinjira mu rusengero. Ubwo rero iyo abantu bubahirizaga iryo tegeko, ntibashoboraga kuvanga gahunda yo gusenga Yehova n’ibikorwa by’ubusambanyi.

c Kwigisha ni byo byari intego y’ibanze y’Amategeko. Igitabo kimwe kivuga ko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “amategeko,” ari ryo toh·rahʹ, risobanurwa ngo “inyigisho.”—Encyclopaedia Judaica.

d Amategeko yavugaga mu buryo bweruye ati: “Ibiti byo mu murima si abantu ku buryo mwarwana na byo” (Gutegeka 20:19). Umuhanga w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwa Philon yavuze kuri iryo tegeko maze asobanura ko Imana ibona ko “bidakwiriye ko wagirira abantu uburakari maze ukabutura ibintu bitariho urubanza.”