Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

‘Kora Ibyo Gukiranuka’ Ugendana n’Imana

‘Kora Ibyo Gukiranuka’ Ugendana n’Imana

1-3. (a) Kuki turimo Yehova umwenda? (b) Ni iki Umukiza wacu wuje urukundo adusaba?

TEKEREZA igihe waba waheze mu bwato burimo burohama. Mu gihe wari wihebye wumva ko nta byiringiro byo kurokoka, haje umuntu wo kugutabara maze aragukurura akugeza ahantu hari umutekano. Mbega ukuntu wakwiruhutsa igihe uwaje kugutabara yaba amaze kukuvana muri ako kaga maze akakubwira ati “ubu nta cyo ukibaye”! Mbese, ntiwakumva ubereyemo umwenda uwo muntu? Rwose, ni we waba ukesha ubuzima.

2 Mu buryo runaka, ibyo biragaragaza ibyo Yehova yadukoreye. Mu by’ukuri, tumufitiye umwenda. N’ubundi kandi, yatanze incungu yatumye tugobotorwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Twumva dufite umutekano iyo tumenye ko tubabarirwa ibyaha byacu mu gihe twizeye icyo gitambo cy’agaciro kenshi, kandi tukagira icyizere cyo kuzabaho mu gihe kizaza cy’iteka (1 Yohana 1:7; 4:9). Nk’uko twabibonye mu Gice cya 14, incungu ni ikimenyetso gihebuje cy’urukundo rwa Yehova n’ubutabera bwe. Ni gute twagombye kubyitabira?

3 Birakwiriye ko dusuzuma icyo Umukiza wacu wuje urukundo ubwe adusaba. Binyuriye ku muhanuzi Mika, Yehova yagize ati “yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi” (Mika 6:8). Zirikana ko kimwe mu bintu Yehova adusaba, ari “ugukora ibyo gukiranuka.” Ni mu buhe buryo dushobora kubikora?

Kurikira Ibyo “Gukiranuka”

4. Tuzi dute ko Yehova atwitegaho ko tubaho mu buryo buhuje n’amahame ye akiranuka?

4 Yehova atwitegaho ko tubaho mu buryo buhuje n’amahame ye agenga icyiza n’ikibi. Kubera ko amahame ye arangwa n’ubutabera kandi agakiranuka, dukurikira ubutabera no gukiranuka iyo twemeye kuyoborwa na we. Muri Yesaya 1:17 hagira hati “mwige gukora neza, mushake imanza zitabera.” Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘gushaka gukiranuka’ (Zefaniya 2:3). Nanone, ridusaba ‘kwambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka’ (Abefeso 4:24). Gukiranuka nyakuri​—ni ukuvuga ubutabera nyakuri​—byamagana urugomo, ibikorwa byanduye n’ubwiyandarike, kuko ibyo bikorwa byonona imyifatire irangwa no kwera.​—Zaburi 11:5; Abefeso 5:3-5.

5, 6. (a) Kuki kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova atari umutwaro? (b) Ni gute Bibiliya igaragaza ko gukurikira ibyo gukiranuka ari ibintu bikomeza gukorwa?

5 Mbese, kubaho mu buryo buhuje n’amahame akiranuka ya Yehova ni umutwaro kuri twe? Oya rwose! Umutima wareherejwe kuri Yehova ntubona ko ibyo asaba ari umutwaro. Kubera ko dukunda Imana yacu kandi tugakunda imico yayo, twifuza kubaho mu buryo buyishimisha (1 Yohana 5:3). Wibuke ko Yehova “akunda ibyo gukiranuka” (Zaburi 11:7). Niba mu by’ukuri twifuza kwigana ubutabera bw’Imana, cyangwa gukiranuka, tugomba kwihingamo gukunda ibyo Yehova akunda no kwanga ibyo yanga.​—Zaburi 97:10.

6 Ku bantu badatunganye, gukurikira ibyo gukiranuka si ibintu byoroshye. Tugomba kwiyambura umuntu wa kera n’imirimo ye irangwa no gukora ibyaha maze tukambara umushya. Bibiliya ivuga ko umuntu mushya ‘[agenda] ahindurwa mushya’ binyuriye ku bumenyi nyakuri (Abakolosayi 3:9, 10). Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo ‘[agenda] ahindurwa mushya,’ agaragaza ko kwambara umuntu mushya ari ibintu bikomeza gukorwa, bisaba imihati ihoraho. Uko twaba tugerageza gukora ibyiza twivuye inyuma dute, hari igihe kamere yacu ibogamira ku gukora ibyaha idutera gucumura mu bitekerezo, mu magambo cyangwa mu bikorwa.​—Abaroma 7:14-20; Yakobo 3:2.

7. Ni gute twagombye kubona inzitizi zitubuza gukurikira ibyo gukiranuka?

7 Ni gute twagombye kubona inzitizi zitubuza gukurikira ibyo gukiranuka? Birumvikana ko tutifuza kuba twapfobya uburemere bw’icyaha. Nanone kandi, ntitwagombye na rimwe gucogora, twumva ko intege nke zacu zituma tuba abantu badakwiriye gukorera Yehova. Imana yacu y’inyambabazi yateganyije uburyo bwo gutuma abantu bihannye by’ukuri bongera kwemerwa na yo. Zirikana amagambo atanga icyizere y’intumwa Yohana agira ati “mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha.” Hanyuma ariko, mu buryo buhuje n’ukuri, yongeyeho ati “icyakora, nihagira umuntu ukora icyaha [bitewe na kamere yo kudatungana twarazwe], dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo” (1 Yohana 2:1). Ni koko, Yehova yatanze igitambo cy’incungu cya Yesu kugira ngo tubashe kumukorera mu buryo yemera, nubwo dufite kamere ibogamira ku gukora ibyaha. Mbese, ibyo ntibidusunikira kwifuza gukora uko dushoboye kose kugira ngo dushimishe Yehova?

Ubutumwa Bwiza n’Ubutabera bw’Imana

8, 9. Ni gute gutangaza ubutumwa bwiza bigaragaza ubutabera bwa Yehova?

8 Mu by’ukuri, dushobora gukora ibyo gukiranuka​—twigana ubutabera bw’Imana​—binyuriye mu kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ariko se, ni irihe sano riri hagati y’ubutabera bwa Yehova n’ubutumwa bwiza?

9 Yehova ntazazana imperuka y’iyi gahunda mbi abantu batabanje kuburirwa. Mu buhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ibintu byari kubaho mu gihe cy’imperuka, yaravuze ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mariko 13:10; Matayo 24:3). Kuba harakoreshejwe ijambo “kubanza,” byumvikanisha ko hari ibindi bintu bizakurikiraho nyuma y’uko umurimo wo kubwiriza ku isi hose uzaba umaze kurangira. Ibyo bizaba bikubiyemo umubabaro ukomeye wahanuwe, uzaba ugaragaza ko ababi bagiye kurimbuka kandi ukazategurira inzira isi nshya ikiranuka (Matayo 24:14, 21, 22). Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe ushobora kuzihandagaza ngo ashinje Yehova avuga ko arenganyije ababi. Binyuriye ku muburo utangwa, aha bene abo bantu uburyo buhagije bwo guhindura inzira zabo bityo bakazarokoka irimbuka.​—Yona 3:1-10.

Tugaragaza ubutabera bw’Imana iyo tugeza ku bandi ubutumwa bwiza nta kurobanura ku butoni

10, 11. Ni mu buhe buryo kuba twifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bigaragaza ubutabera bw’Imana?

10 Ni mu buhe buryo umurimo dukora wo kubwiriza ubutumwa bwiza ugaragaza ubutabera bw’Imana? Mbere na mbere, ni ibintu bikwiriye rwose ko dukora uko dushoboye kose kugira ngo dufashe abandi kuzabona agakiza. Reka twongere turebe rwa rugero rwo kurokorwa ugakurwa mu bwato burimo burohama. Igihe waba umaze kugera mu bwato burokora utagize icyo uba, nta gushidikanya ko wakwifuza kurohora abandi baba barohamye mu mazi. Mu buryo nk’ubwo, dufitiye umwenda abantu bakirwana n’“amazi” y’iyi si mbi. Ni iby’ukuri ko abantu benshi banga ubutumwa tubagezaho. Ariko igihe cyose Yehova agikomeje kwihangana, dufite inshingano yo gutuma babona uburyo bwo ‘kwihana,’ bityo bakaba mu bazabona agakiza.​—2 Petero 3:9.

11 Mu kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bose duhuye na bo, tuba tugaragaje ubutabera mu bundi buryo bw’ingenzi cyane: tuba tugaragaje ko tutarobanura abantu ku butoni. Wibuke ko “Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Niba dushaka kwigana ubutabera bwayo, ntitugomba kugirira abantu urwikekwe. Ahubwo, twagombye kubwira abandi ubutumwa bwiza tutitaye ku bwoko bwabo, inzego zabo z’imibereho cyangwa imimerere yabo y’iby’ubukungu. Bityo, tuzaha abantu bose bazadutega amatwi uburyo bwo kumva no kwitabira ubutumwa bwiza.​—Abaroma 10:11-13.

Uko Dufata Abandi

12, 13. (a) Kuki tutagombye kwihutira gucira abandi urubanza? (b) Inama Yesu yatanze yo ‘kudacira abandi urubanza’ no ‘kutabatsindisha’ isobanura iki? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

12 Dushobora nanone gukora ibyo gukiranuka dufata abandi nk’uko Yehova adufata. Biratworohera cyane gucira abandi imanza, tukanenga amakosa yabo kandi tugashidikanya ku mpamvu ziba zibateye gukora ikintu runaka. Ariko se, ni nde muri twe wakwifuza ko Yehova agenzura mu buryo butarangwa n’imbabazi impamvu ziba ziduteye gukora ikintu runaka cyangwa intege nke zacu? Uko si ko Yehova atugenzereza. Umwanditsi wa ­Zaburi yaravuze ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Mbese, ntidushimira ku bwo kuba Imana yacu ikiranuka kandi igira imbabazi ihitamo kutibanda ku makosa yacu (Zaburi 103:8-10)? Ku bw’ibyo se, ni gute twagombye gufata abandi?

13 Niba dusobanukiwe agaciro k’ubutabera bw’Imana burangwa n’imbabazi, ntituzihutira gucira abandi imanza mu bintu mu by’ukuri bitatureba cyangwa bidafite agaciro. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yatanze umuburo agira ati “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Matayo 7:1). Dukurikije inkuru ya Luka, Yesu yongeyeho ati “ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa” * (Luka 6:37). Yesu yagaragaje ko yari azi ko abantu badatunganye bagira kamere yo gushaka gucira abandi urubanza. Buri wese mu bari bamuteze amatwi wari ufite ingeso yo gucira abandi urubanza abigiranye ubukana, yagombaga kubireka.

14. Kuki tugomba kureka ‘gucira abandi urubanza’?

14 Kuki tugomba kureka ‘gucira abandi urubanza’? Impamvu imwe ni uko tutabifitiye uburenganzira. Umwigishwa Yakobo yaratwibukije ati ‘utegeka agaca imanza, ni umwe wenyine’​—ni Yehova. Bityo, Yakobo yabajije mu buryo butaziguye ati “wowe uri nde, ucira mugenzi wawe urubanza?” (Yakobo 4:12; Abaroma 14:1-4). Ikindi kandi, kamere yacu ibogamira ku gukora icyaha ishobora mu buryo bworoshye gutuma duca imanza nabi. Hari ubwo imyifatire n’intego tuba dufite​—hakubiyemo urwikekwe, kurakazwa n’uko baturenganyije, ishyari no kwibaraho gukiranuka​—bishobora kugoreka uburyo tubona bagenzi bacu. Tugaragaza intege nke no mu bindi bintu, kandi kubitekerezaho bishobora gutuma tutihutira gushaka amakosa ku bandi. Ntidushobora gusoma ibiri mu mitima; nta n’ubwo dushobora kumenya imimerere yose abandi bahura na yo mu buryo bwa bwite. Ku bw’ibyo se, turi bande kugira ngo duhimbire bagenzi bacu duhuje ukwizera impamvu zitari zo zaba zibatera gukora ibintu cyangwa ngo tunenge imihati bashyiraho mu murimo w’Imana? Mbega ukuntu byaba byiza kurushaho turamutse twiganye Yehova, maze tugashaka ibyiza abavandimwe na bashiki bacu bakora aho kwibanda ku makosa yabo!

15. Ni ayahe magambo n’ibikorwa bidafite umwanya mu basenga Imana, kandi kuki?

15 Bite se ku bihereranye no gucira urubanza abagize umuryango wacu? Ikibabaje ni uko muri iyi si ya none, gucirana imanza mu buryo bwo gukagatiza cyane ubisanga ahantu hagombye kurangwa amahoro, ni ukuvuga mu muryango. Ni ibisanzwe kumva ibihereranye n’abagabo, abagore cyangwa ababyeyi bakoresha amagambo yuzuye ibitutsi bababaza abagize imiryango yabo, babatuka cyangwa bakabakubita. Amagambo arangwa n’ubugome, amagambo asesereza n’ibintu byo kubabaza abandi mu buryo bw’umubiri, ntibifite umwanya mu basenga Imana (Abefeso 4:29, 31; 5:33; 6:4). Inama Yesu yatanze yo ‘kudacira abandi urubanza’ no ‘kutabatsindisha’ ntireka gushyirwa mu bikorwa iyo turi mu rugo. Wibuke ko gukora ibyo gukiranuka hakubiyemo no gufata abandi nk’uko Yehova adufata. Kandi Imana yacu ntiyigera ikagatiza cyangwa ngo igaragaze ubugome mu mishyikirano igirana natwe. Ahubwo, igirira “imbabazi nyinshi” abayikunda (Yakobo 5:11). Mbega urugero ruhebuje twagombye kwigana!

Abasaza Bakurikiza ‘Ubutabera’

16, 17. (a) Ni iki Yehova yitega ku basaza? (b) Ni iki kigomba gukorwa mu gihe umunyabyaha ananiwe kugaragaza ko yicujije nta buryarya, kandi kuki?

16 Twese dufite inshingano yo gukora ibihuje n’ubutabera, ariko abasaza bo mu itorero rya Gikristo ni bo cyane cyane bafite inshingano yihariye mu bihereranye n’ibyo. Zirikana amagambo y’ubuhanuzi yanditswe na Yesaya avuga ibihereranye n’“abatware,” cyangwa abasaza, amagambo agira ati “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera” (Yesaya 32:1). Ni koko, Yehova aba yiteze ko abasaza bakora ibihuje n’ubutabera. Ni gute bashobora kubikora?

17 Abo bagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bazi neza ko ubutabera cyangwa gukiranuka, bisaba ko itorero rikomeza kuba ritanduye mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Rimwe na rimwe, abasaza baba bagomba gusuzuma imanza zihereranye n’amakosa akomeye aba yakozwe. Mu gihe bazisuzuma, bibuka ko ubutabera bw’Imana bwishimira kugira imbabazi mu gihe cyose byaba bishoboka. Bityo, bagerageza gufasha umunyabyaha kugira ngo yihane. Ariko se, byagenda bite mu gihe uwo munyabyaha yaba ananiwe kugaragaza ko yicujije nta buryarya, nubwo haba hakozwe iyo mihati yose kugira ngo bamufashe? Mu buryo buhuje n’ubutabera nyakuri, Ijambo rya Yehova rivuga ko hagomba gufatwa ingamba zitajenjetse rigira riti “mukure uwo munyabyaha muri mwe.” Ibyo bisobanura ko agomba gucibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13; 2 Yohana 9-11). Abasaza bababazwa no gufata ingamba nk’izo, ariko bazirikana ko biba ari ngombwa kugira ngo itorero rikomeze kuba ritanduye, haba mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka. No muri icyo gihe ariko, baba biringiye ko umunsi umwe uwo munyabyaha azagarura umutima maze akagaruka mu itorero.​—Luka 15:17, 18.

18. Ni iki abasaza bazirikana iyo baha abandi inama ishingiye kuri Bibiliya?

18 Gukora ibihuje n’ubutabera binakubiyemo gutanga inama zishingiye kuri Bibiliya mu gihe bibaye ngombwa. Birumvikana ko abasaza batagerageza gushaka amakosa ku bandi. Nta n’ubwo bashishikazwa no guhora bakosora abandi. Ariko mugenzi wabo bahuje ukwizera ashobora ‘kwadukwaho n’icyaha.’ Kwibuka ko ubutabera bw’Imana butarangwa n’ubugome kandi ko buhora bwishyira mu mwanya w’abandi bizatuma abasaza bagerageza ‘kugaruza uwo muntu umwuka w’ubugwaneza’ (Abagalatiya 6:1). Ku bw’ibyo, abasaza ntibagomba gutonganya uwakosheje cyangwa ngo bamubwire amagambo amubabaza. Ahubwo, inama bazaba batanze mu buryo bwuje urukundo izatera inkunga uwo bayihaye. N’igihe abasaza bacyashye umuntu mu buryo butaziguye​—mbese bakamubwira badaciye ku ruhande ingaruka z’imyifatire ye idahuje n’ubwenge​—bakomeza kuzirikana ko mugenzi wabo bahuje ukwizera wakoze ikosa ari intama yo mu mukumbi wa Yehova * (Luka 15:7). Iyo bigaragara ko uwakoze amakosa ahawe inama cyangwa agacyahwa biturutse ku rukundo kandi bigakorwa mu buryo bwuje urukundo, bishobora kumugorora.

19. Ni iyihe myanzuro abasaza baba bagomba gufata, kandi se, ni iki bagomba gushingiraho mu gufata bene iyo myanzuro?

19 Akenshi, abasaza baba bagomba gufata imyanzuro igira ingaruka kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Urugero, rimwe na rimwe abasaza barahura kugira ngo bemeze niba hari abandi bavandimwe mu itorero bujuje ibisabwa bakwiriye kuba abasaza cyangwa abakozi b’imirimo. Abasaza bazi akamaro ko kutarobanura ku butoni. Bareka ibyo Imana isaba ko abo bantu baba bujuje kugira ngo bashyirweho bikaba ari byo bibayobora mu gufata imyanzuro, batishingikirije ku byiyumvo byabo. Muri ubwo buryo, baba ‘badaciye urw’umwe, cyangwa ngo bace urwa kibera.’​—1 Timoteyo 5:21.

20, 21. (a) Ni iki abasaza bihatira kuba cyo, kandi kuki? (b) Ni iki abasaza bashobora gukora kugira ngo bafashe “ubugingo bwihebye”?

20 Hari ubundi buryo abasaza bakoramo ibihuje n’ubutabera bw’Imana. Igihe Yesaya yari amaze guhanura ko abasaza bari gukurikiza ‘ubutabera,’ yakomeje agira ati “umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:2). Ku bw’ibyo, abasaza bihatira kuba isoko y’ihumure no kugarurira ubuyanja bagenzi babo bahuje ukwizera.

21 Kubera ko muri iki gihe hariho ibibazo byinshi bisa n’aho byaca umuntu intege, abantu benshi bakeneye guterwa inkunga. Basaza, ni iki mushobora gukora kugira ngo mufashe “ubugingo bwihebye” (1 Abatesalonike 5:14NW)? Nimubatege amatwi mwishyira mu mwanya wabo (Yakobo 1:19). Bashobora kuba bakeneye umuntu wiringirwa babwira “amaganya” abari ku mutima (Imigani 12:25). Mubizeze ko bifuzwa, ko bafite agaciro kandi ko bakundwa rwose na Yehova ndetse n’abavandimwe na bashiki babo (1 Petero 1:22; 5:6, 7). Ikindi kandi, mushobora kwifatanya na bo mu isengesho kandi mugasenga mubasabira. Kumva umusaza abasabira abivanye ku mutima bishobora kurushaho kubahumuriza (Yakobo 5:14, 15). Imihati yuje urukundo mushyiraho kugira ngo mufashe abantu bihebye ntiyisoba Imana irangwa n’ubutabera.

Abasaza bagaragaza ubutabera bwa Yehova iyo batera inkunga abihebye

22. Ni mu buhe buryo dushobora kwigana ubutabera bwa Yehova, kandi se, ibyo bizagira izihe ngaruka?

22 Mu by’ukuri, turushaho kwegera Yehova iyo twiganye ubutabera bwe! Mu gihe dushyigikira amahame ye akiranuka, mu gihe tugeza ku bandi ubutumwa bwiza burokora ubuzima n’igihe duhisemo kwibanda ku byiza abandi bakora aho kubashakaho amakosa, tuba tugaragaza ubutabera bw’Imana. Basaza, mu gihe murinda itorero kugira ngo rihore rirangwa n’isuku, mu gihe mutanga inama zubaka zishingiye ku Byanditswe, mu gihe mufata imyanzuro mutarobanura ku butoni n’igihe mutera inkunga abihebye, muba mugaragaza ubutabera bw’Imana. Mbega ukuntu bigomba kuba bishimisha umutima wa Yehova, iyo yitegereje ari mu ijuru akabona abagize ubwoko bwe barimo bagerageza uko bashoboye kose kugira ngo ‘bakore ibyo gukiranuka,’ bagendana n’Imana yabo!

^ par. 13 Amagambo ngo “ntimugacire abandi urubanza” na ‘ntimukabatsindishe,’ yumvikanisha igitekerezo cyo ‘gutangira gucira abandi urubanza’ no ‘gutangira kubatsindisha.’ Nyamara, mu rurimi rw’umwimerere, abanditsi ba Bibiliya aha ngaha bakoresheje inshinga ntegeko zihakana zatondaguwe mu ndagihe (igaragaza igikorwa gikomeza). Ku bw’ibyo rero, ibintu byerekezwagaho byarimo bikorwa, ariko byagombaga guhagarara.

^ par. 18 Muri 2 Timoteyo 4:2, Bibiliya ivuga ko rimwe na rimwe abasaza baba bagomba ‘guhana, gutesha [no] guhugura.’ Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘guhugura’ (pa·ra·ka·leʹo), rishobora gusobanura “gutera inkunga.” Ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano n’iryo, ni pa·raʹkle·tos, rikaba rishobora kwerekeza ku muntu uburanira undi mu rubanza. Ku bw’ibyo rero, no mu gihe abasaza bacyaha abantu mu buryo butajenjetse, bagomba guha ubufasha abakeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka.