Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

‘Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane’

‘Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane’

1, 2. Ni uwuhe mugambi Yehova yari afite ku bihereranye n’umunsi wa karindwi, kandi se byagenze bite igihe uwo munsi watangiraga?

 KU IHEREZO ry’umunsi wa gatandatu w’irema, Yehova amaze kurema abantu ‘yarebye ibyo yaremye byose abona ko ari byiza cyane’ (Intangiriro 1:31). Ariko mu ntangiriro y’umunsi wa karindwi, Adamu na Eva bahisemo gukurikira Satani maze bigomeka kuri Yehova. Nubwo abantu baruta ibindi biremwa byose byo ku isi, bakoze icyaha, batakaza ubutungane kandi bikururira urupfu.

2 Umuntu ashobora gutekereza ko ibintu Imana yari yiyemeje kugeraho ku munsi wa karindwi bitari kuzigera biba. Uwo munsi, kimwe n’iminsi itandatu yawubanjirije, wagombaga kungana n’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Yehova yavuze ko uwo munsi ari uwera, kandi ko wari kurangira isi yose yahindutse paradizo ituwe n’abantu batunganye (Intangiriro 1:28; 2:3). Ariko Adamu na Eva bigometse ku Mana. None se ubwo ibyo byari gushoboka bite kandi abantu bamaze kwigomeka? Imana yari gukora iki? Icyo gihe Yehova yagombaga kugaragaza ubwenge bwe mu buryo bwihariye.

3, 4. (a) Kuki ibyo Yehova yakoze igihe abantu bigomekaga muri Edeni byagaragaje ubwenge bwe butangaje? (b) Kwicisha bugufi byagombye gutuma tuzirikana ukuhe kuri mu gihe dusuzuma ibihereranye n’ubwenge bwa Yehova?

3 Yehova yahise agira icyo akora. Yahise agaragaza ibihano byari guhabwa abari bigometse kandi agaragaza uko ibibazo byose bari bateje byari kuzakemuka (Intangiriro 3:15). Yehova yari gukemura ibyo bibazo gahoro gahoro, kugeza umugambi we ugezweho maze ibibazo byose byatejwe n’ibyo byigomeke bikarangira. Uburyo Yehova yateganyije bwo gukemura ibyo bibazo bushobora gusa n’aho bworoshye, ariko bugaragaza ubwenge bwinshi. Umuntu ashobora kumara ubuzima bwe bwose abitekerezaho kandi bigakomeza kumutangaza. Nanone kandi, umugambi wa Yehova ugomba gusohora nta kabuza. Uzakuraho ibibi byose, icyaha n’urupfu. Uzatuma abantu bizerwa bagera ku butungane. Ibyo byose bizabaho mbere y’uko umunsi wa karindwi urangira. Icyo gihe Yehova azaba ashohohoje umugambi we uhereranye n’isi n’abantu nk’uko yari yarabiteganyije.

4 Ubwo bwenge bw’Imana buratangaje cyane. Intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘Ubwenge bwayo n’ubumenyi ifite ni byinshi cyane’ (Abaroma 11:33). Uko tuzagenda twiga ibirebana n’ubwenge bwa Yehova, tuzibonera ko ibyo tumenya ari bike cyane kandi bitume twicisha bugufi (Yobu 26:14). Reka tubanze turebe icyo uwo muco utangaje usobanura.

Ubwenge bw’Imana ni iki?

5, 6. Kuki ari iby’ingenzi kugira ubumenyi kugira ngo umuntu abe umunyabwenge, kandi se ubumenyi bwa Yehova bwagutse mu rugero rungana iki?

5 Ubwenge butandukanye n’ubumenyi. Mudasobwa zishobora kumenya ibintu byinshi cyane, ariko nta wavuga ko izo mashini zizi ubwenge. Ariko kandi, ubumenyi n’ubwenge bifitanye isano rya bugufi (Imigani 10:14). Dufate urugero: Ese uramutse ushaka inama zirangwa n’ubwenge ku bihereranye n’uko wakira indwara ikomeye, wabaza umuntu udafite ubumenyi mu by’ubuvuzi? Oya rwose! Ku bw’ibyo rero, ubumenyi nyakuri ni ubw’ingenzi kugira ngo umuntu agire ubwenge nyakuri.

6 Yehova afite ubumenyi buhambaye cyane. Kubera ko ari ‘Umwami uhoraho iteka ryose,’ ni we wenyine wabayeho kuva iteka ryose (Ibyahishuwe 15:3). Kandi muri iyo myaka yose itabarika, yari azi ibintu byose. Bibiliya igira iti: “Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo ibintu byose bimeze nk’ibyambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’Imana izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13; Imigani 15:3). Kubera ko Yehova ari Umuremyi, azi neza ibyo yaremye, kandi kuva mu ntangiriro yagiye yitegereza ibintu byose abantu bakora. Agenzura umutima wa buri muntu, kandi nta kintu na kimwe atabona (1 Ngoma 28:9). Kubera ko yaturemanye ubushobozi bwo kwihitiramo ibyo twifuza, arishima cyane iyo abonye dufashe imyanzuro myiza mu mibereho yacu. Nanone kubera ko ari we ‘wumva amasengesho,’ yumva ibintu bitabarika abantu bamusabira icyarimwe (Zaburi 65:2). Birumvikana ko Yehova afite ubushobozi butunganye bwo kwibuka ibintu.

7, 8. Ni gute Yehova agaragaza ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, ubushishozi n’ubwenge?

7 Yehova ntafite ubumenyi gusa, ahubwo afite n’ubushishozi. Ibyo bisobanura ko ashobora kumenya ibintu neza agendeye ku tuntu duto. Ashobora kumenya icyiza n’ikibi cyangwa igifite agaciro n’ikidafite agaciro. Ikindi kandi, ntareba ibigaragara inyuma gusa, ahubwo anagenzura ibiri mu mutima (1 Samweli 16:7). Ku bw’ibyo, Yehova yiyumvisha ibintu kandi afite ubushishozi, iyo ikaba ari imico iruta kugira ubumenyi gusa. Ariko ubwenge buruta iyo mico yose.

8 Kugira ubwenge bisobanura gushyira mu bikorwa ubumenyi, ubushishozi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu ku buryo ugera ku cyo wifuza. Ni yo mpamvu ijambo “ubwenge” ryakoreshejwe muri Bibiliya risobanura kugira icyo ugeraho mu byo ukora. Bityo rero, Yehova akoresha ubumenyi n’ubushobozi bwo gusobanukirwa ibintu kugira ngo agere ku byo yifuza, kandi buri gihe abigeraho. Kubera ko Yehova azi byose kandi akaba asobanukiwe ibintu byose, buri gihe afata imyanzuro myiza kandi akamenya uburyo bwiza bwo kuyishyira mu bikorwa. Ubwo ni bwo bwenge nyakuri. Yehova yagaragaje ukuri kw’amagambo yavuzwe na Yesu agira ati: “Ibikorwa bikiranuka umuntu akora ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge” (Matayo 11:19). Imirimo Yehova yakoze mu isi no mu ijuru igaragaza neza ko afite ubwenge.

Ibimenyetso bigaragaza ubwenge bw’Imana

9, 10. (a) Yehova afite ubwenge bungana iki, kandi se yabugaragaje ate? (b) Ni gute ingirabuzimafatizo igaragaza ubwenge bwa Yehova?

9 Ese waba warigeze gutangazwa n’ubuhanga bw’umunyabukorikori ukora ibintu byiza kandi bikora neza? Ubwenge bwe buba butangaje (Kuva 31:1-3). Yehova ni we ubwenge nk’ubwo buturukaho, kandi ni we munyabwenge kuruta abandi bose. Umwami Dawidi yavuze ku bihereranye na Yehova ati: “Ndagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba. Imirimo yawe iratangaje, kandi ibyo mbizi neza” (Zaburi 139:14). Koko rero, uko tugenda tumenya byinshi ku bihereranye n’umubiri w’umuntu, ni na ko tugenda turushaho gutangazwa n’ubwenge bwa Yehova.

10 Reka dufate urugero: ubuzima bwawe bwatangiye ari ingirabuzimafatizo imwe, ni ukuvuga intanga ngore ya mama wawe yahuye n’intanga ngabo ya papa wawe bikaba urusoro. Bidatinze, iyo ngirabuzimafatizo yatangiye kwigabanyamo ibice. Wowe ugizwe n’ingirabuzimafatizo zigera kuri miriyari ibihumbi 100 zaturutse muri uko kwigabanyamo ibice. Izo ngirabuzimafatizo ziba ari nto cyane, ku buryo izigera ku 10.000 zifite ubunini buringaniye zakwirwa ku gatwe k’agashinge abadozi bafatanyisha imyenda. Nyamara kandi, buri ngirabuzimafatizo ubwayo igizwe n’ibintu byinshi bihambaye. Ingirabuzimafatizo irahambaye cyane kurusha imashini iyo ari yo yose cyangwa uruganda, byakozwe n’abantu. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ingirabuzimafatizo imeze nk’umujyi ukikijwe n’uruzitiro, ikaba ifite uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka, uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, imiyoboro y’itumanaho, ingomero zitanga amashanyarazi, inganda, gahunda yo gutwara imyanda no kuyitunganya kugira ngo ihindurwemo ibindi bintu, uburyo bwo kurinda umutekano, ndetse ikaba ifite gahunda nk’iy’ubutegetsi bufite icyicaro imbere muri yo. Ikindi kandi, ingirabuzimafatizo ishobora gukora indi imeze nka yo mu masaha make cyane.

11, 12. (a) Amakuru atuma ingirabuzimafatizo zikorwa aturuka he, kandi se ibyo bihuza bite n’ibivugwa muri Zaburi ya 139:16? (b) Ni mu buhe buryo ubwonko bw’umuntu bugaragaza ko ‘twaremwe mu buryo butangaje’?

11 Birumvikana ariko ko ingirabuzimafatizo zose zitameze kimwe. Uko ingirabuzimafatizo z’urusoro zigenda zigabanyamo ibice, ni ko zigenda zikora imirimo itandukanye. Zimwe zihinduka imyakura, amagufwa, imikaya, insoro z’amaraso cyangwa amaso. Uko kuntu zigenda zitandukana bikorerwa aho twavuga ko ari mu ‘bubiko’ bw’ingirabuzimafatizo, burimo ibishushanyo mbonera by’ingirabuzimafatizo zigenga iby’iyororoka, cyangwa ADN. Dawidi yabwiye Yehova ati: “Wambonye nkiri urusoro. Mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho.”—Zaburi 139:16.

12 Bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu birahambaye cyane. Reka dufate urugero rw’ubwonko. Bamwe mu bahanga mu bya siyansi bavuze ko ari cyo kintu gihambaye kurusha ibindi byose byavumbuwe mu isanzure ry’ikirere. Bufite imyakura igera kuri miriyari 100, ni ukuvuga umubare ungana hafi n’uw’inyenyeri ziri mu itsinda ry’inyenyeri isi irimo. Buri ngirabuzimafatizo ifite amashami abarirwa mu bihumbi ayunga n’izindi ngirabuzimafatizo. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ubwonko bw’umuntu bushobora kubika ibintu byose bikubiye mu bitabo biri mu mazu y’ibitabo yo ku isi hose kandi ko bufite ubushobozi butagereranywa bwo kubika amakuru. Nubwo abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo biga ibihereranye n’urwo rugingo ‘ruremye mu buryo butangaje,’ bemera ko batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye imikorere yarwo.

13, 14. (a) Ni gute ibimonyo kimwe n’ibindi biremwa bigaragaza ko “bifite ubwenge butangaje,” kandi se ni iki ibyo bitwigisha ku bihereranye n’Umuremyi wabyo? (b) Kuki dushobora kuvuga ko ibintu bimwe na bimwe, urugero nk’inzu y’igitagangurirwa, bigaragaza “ubwenge” bw’Imana?

13 Ariko kandi, abantu ni urugero rumwe gusa rugaragaza ubwenge Yehova yagaragaje mu bihereranye n’irema. Muri Zaburi ya 104:24, hagira hati: “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge. Isi yose yuzuye ibikorwa byawe.” Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byaremwe byose bidukikije. Urugero, ikimonyo ‘gifite ubwenge butangaje’ (Imigani 30:24). Koko rero, ibimonyo biri mu matsinda biba bifite gahunda itangaje. Bimwe muri ibyo birindira ibindi umutekano, bikabyubakira kandi bikabizanira udukoko two kurya. Ibindi bikora umurimo w’ubuhinzi. Hari ibindi biremwa byinshi byaremanywe ubushobozi bwo gukora ibintu bitangaje biyobowe n’ubugenge. Isazi ikora imyiyereko mu kirere idashobora kwiganwa n’indege ihambaye kurusha izindi zose zakozwe n’abantu. Hari inyoni zigenda zimuka zikurikije icyerekezo cy’inyenyeri, zigakurikiza rukuruzi y’isi cyangwa zigakurikiza ikarita runaka iba mu mitwe yazo. Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bamara imyaka myinshi biga ibihereranye n’imiterere ihambaye y’ibyo biremwa. Birumvikana ko Imana yabiremye ifite ubwenge buhambaye kurushaho.

14 Abahanga mu bya siyansi bamenye byinshi babikesheje ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byaremwe. Ndetse hari n’abahanga muri siyansi bagerageza kwigana imiterere y’ibyaremwe. Urugero, ushobora kuba waritegereje inzu y’igitagangurirwa maze ugatangazwa n’ubwiza bwayo. Ariko umuhanga mu by’ubwubatsi we atangazwa n’ukuntu iteye. Utudodo tuyigize nubwo tugaragara nk’utworoshye dushobora gukomera kurusha icyuma, ndetse kurusha ubudodo bakoramo ikoti ridashobora gutoborwa n’isasu. Mu by’ukuri se, utwo tudodo tuba dukomeye mu rugero rungana iki? Iyo nzu y’igitagangurirwa iramutse igizwe nini, indodo zaba ziyigize zishobora gutangira indege igitangira guhaguruka. Koko rero, Yehova yaremanye ibyo bintu byose “ubwenge.”

Ni nde wahaye ibiremwa byo ku isi “ubwenge kamere”?

Inyenyeri n’abamarayika bigaragaza ubwenge bwa Yehova

15, 16. (a) Inyenyeri zigaragaza zite ko Yehova afite ubwenge buhambaye? (b) Ni gute umwanya Yehova afite wo kuba ari Umugaba Mukuru w’ingabo zigizwe n’abamarayika ugaragaza ubwenge afite?

15 Ubwenge bwa Yehova ntibugaragarira mu biremwa byo ku isi gusa. Inyenyeri twavuzeho mu Gice cya 5, ntizashyizwe mu kirere mu buryo bw’impanuka. Isanzure ry’ikirere rigizwe n’amatsinda y’inyenyeri ari kuri gahunda mu buryo buhebuje. Ayo matsinda na yo akubiye mu matsinda manini kurushaho, na yo ubwayo akaba yibumbiye hamwe mu matsinda manini cyane. Kuba izo nyenyeri ziri kuri gahunda biterwa n’ubwenge bugaragarira mu ‘mategeko agenga ingabo zo mu kirere’ yashyizweho na Yehova (Yobu 38:33). Ntibitangaje kuba Yehova avuga ko ibyo biremwa biri mu kirere ari “ingabo” (Yesaya 40:26). Ariko kandi, hari izindi ngabo zigaragaza kurushaho ubwenge bwa Yehova.

16 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 4, Imana yitwa Yehova “nyiri ingabo” kubera ko ari Umugaba Mukuru w’umutwe munini w’ingabo zigizwe n’ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri za miriyoni amagana. Ibyo bigaragaza ko Yehova afite imbaraga. Ariko se, ni gute ibyo bigaragaza ubwenge bwe? Reka dufate urugero: Yehova na Yesu ntibigeze bareka gukora (Yohana 5:17). Bityo rero, bihuje n’ubwenge ko abakozi b’Isumbabyose b’abamarayika na bo bahora bahugiye mu mirimo. Kandi wibuke ko ari ibiremwa byo mu rwego rwo hejuru cyane ubigereranyije n’abantu, bifite ubwenge n’imbaraga bihanitse (Abaheburayo 1:7; 2:7). Nyamara, Yehova amaze imyaka ibarirwa muri za miriyari akoresha abo bamarayika bose, bakaba bakora imirimo yabashinze bafite ibyishimo ‘bumvira amategeko ye’ kandi ‘bakora ibyo ashaka’ (Zaburi 103:20, 21). Ibyo bigaragaza ko uwo Mutegetsi afite ubwenge butangaje.

Yehova ni we ‘wenyine ufite ubwenge bwinshi’

17, 18. Kuki Bibiliya ivuga ko Yehova ari we ‘wenyine ufite ubwenge bwinshi’? Ibyo Pawulo yavuze ku bwenge bwa Yehova bitwigisha iki?

17 Ese dukurikije ibyo tumaze kubona byaba bitangaje kuba Bibiliya igaragaza ko ubwenge bwa Yehova buhebuje? Urugero, ivuga ko Yehova ari we ‘wenyine ufite ubwenge bwinshi’ (Abaroma 16:27). Yehova ni we wenyine ufite ubwenge butunganye. Ni we ubwenge nyakuri bwose buturukaho (Imigani 2:6). Ni yo mpamvu Yesu, nubwo afite ubwenge busumba ubw’ibindi biremwa byose bya Yehova, atigeze yishingikiriza ku bwenge bwe. Ahubwo yavugaga ibyo Se yamutegetse kuvuga.—Yohana 12:48-50.

18 Intumwa Pawulo yavuze ibihereranye no kuba Yehova afite ubwenge bwihariye. Yaravuze ati: “Rwose imigisha Imana itanga ni myinshi, kandi ubwenge bwayo n’ubumenyi ifite na byo ni byinshi cyane! Imanza ica zirarenze kandi n’ibyo ikora biragoye kubisobanukirwa” (Abaroma 11:33). Kuba Pawulo yaratangiye uwo murongo avuga ati “rwose,” bigaragaza ko yari atangaye cyane. Ijambo ry’Ikigiriki yahisemo gukoresha risobanurwa ngo “byinshi” rifitanye isano rya bugufi n’ijambo “urwobo.” Bityo rero, amagambo ye adufasha kwiyumvisha ibintu neza. Iyo dutekereje ku bwenge bwa Yehova, ni nk’aho tuba tureba mu rwobo rurerure cyane tudashobora guheza, mbese urwobo rutagira aho rugarukira kandi rwagutse ku buryo tudashobora kwiyumvisha uko rungana (Zaburi 92:5). Ibyo bituma rwose twumva ko turi abantu boroheje cyane.

19, 20. (a) Kuki bikwiriye ko ijisho rya kagoma rigereranya ubwenge bw’Imana? (b) Ni gute Yehova yagaragaje ubushobozi bwe bwo kumenya ibizabaho?

19 Hari ikindi kintu kigaragaza ko Yehova ari we ‘wenyine ufite ubwenge bwinshi.’ Ni we wenyine ushobora kumenya ibizaba mu gihe kizaza. Wibuke ko Yehova agereranya ubwenge bwe n’ijisho rya kagoma. Hari kagoma ishobora gupima ibiro 5 gusa, ariko amaso yayo akaba ari manini cyane kurusha ay’umuntu mukuru. Iyo kagoma igira ijisho rireba kure, rituma ishobora kubona icyo ihiga n’iyo cyaba ari gito cyane, ndetse ikanakibona iri mu birometero byinshi. Yehova ubwe yavuze ibirebana na kagoma agira ati: “Amaso yayo areba ibintu biri kure cyane” (Yobu 39:29). Mu buryo nk’ubwo, Yehova ashobora kureba “kure,” akabona ibizaba mu gihe kizaza.

20 Muri Bibiliya harimo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ibyo ari ukuri. Irimo ubuhanuzi bwinshi cyangwa inkuru zivuga ibintu bizaba. Yagiye avuga iby’intambara zari kuzaba, abari kuzitsinda, ibihugu by’ibihangange byari kuzabaho ndetse n’uburyo abayobozi ba gisirikare bari gukoresha kugira ngo bazitsinde. Bimwe muri byo byavuzwe imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko biba.—Yesaya 44:25–45:4; Daniyeli 8:2-8, 20-22.

21, 22. (a) Kuki twakemeza ko Yehova atamenya mbere y’igihe imyanzuro tuzafata mu buzima bwacu? Tanga urugero. (b) Ni iki kitwemeza ko ubwenge bwa Yehova butamubuza kugira impuhwe cyangwa kwishyira mu mwanya w’abandi?

21 Ariko se ibyo byaba bishaka kuvuga ko Imana iba yaramaze kubona mbere y’igihe imyanzuro uzafata mu buzima bwawe? Bamwe mu bantu bigisha inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe, barabyemeza. Ibyo biramutse ari ukuri, byaba bigaragaza ko Imana idafite ubwenge buhagije bwo gutegeka ubushobozi bwayo bwo kumenya ibizaba. Reka dufate urugero. Ese uramutse uzi kuririmba neza cyane, wajya uhora uririmba igihe cyose nta mpamvu? Birumvikana ko utabikora. Yehova na we afite ubushobozi bwo kumenya ibizaba mu gihe kizaza, ariko ntabukoresha igihe cyose. Kubigenza atyo byaba ari ukutubuza uburenganzira bwacu bwo kwihitiramo ibyo twifuza, iyo akaba ari impano y’agaciro atazigera atwaka.—Gutegeka 30:19, 20.

22 Ikibabaje kurushaho, ni uko inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe, yumvikanisha ko ubwenge bwa Yehova butuma atagira impuhwe, ntagire urukundo cyangwa ngo yishyire mu mwanya w’abandi. Ariko ibyo si ukuri rwose. Hari Bibiliya zivuga ko Yehova afite umutima w’ubwenge (Yobu 9:4). Ibyo ntibishaka kuvuga ko afite umutima nyamutima. Ahubwo Bibiliya ikoresha iryo jambo inshuro nyinshi ishaka kwerekeza ku bintu biri imbere mu mutima, muri ibyo hakaba hakubiyemo impamvu zidutera gukora ibintu runaka hamwe n’imico tugira, urugero nk’urukundo. Ku bw’ibyo rero, ubwenge bwa Yehova, kimwe n’indi mico ye, buyoborwa n’urukundo.—1 Yohana 4:8.

23. Kuba ubwenge bwa Yehova busumba ubundi bwose byagombye gutuma dukora iki?

23 Biragaragara ko ubwenge bwa Yehova ari ubwo kwizerwa mu buryo bwuzuye. Buruta kure cyane ubwenge bwacu, ku buryo Ijambo ry’Imana ridutera inkunga rigira riti: “Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu byo ukora byose, na we azakuyobora” (Imigani 3:5, 6). Reka noneho dusuzume ibihereranye n’ubwenge bwa Yehova mu buryo burambuye kugira ngo turusheho kwegera Imana yacu ifite ubwenge busumba ubundi bwose.