Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Ubwenge Buboneka mu ‘Ijambo ry’Imana’

Ubwenge Buboneka mu ‘Ijambo ry’Imana’

1, 2. Ni iyihe ‘baruwa’ Yehova yatwandikiye, kandi kuki?

MBESE, waba wibuka igihe uherukira kubona ibaruwa y’umuntu ukunda utuye kure cyane? Ibintu bituma tugira ibyishimo byinshi nk’ibyo tugira iyo tubonye ibaruwa irimo amagambo avuye ku mutima twohererejwe n’umuntu dukunda, ni bike cyane. Dushimishwa cyane no kumenya ko ari amahoro, ibintu byamubayeho n’ibyo ateganya gukora. Gushyikirana n’abantu ukunda muri ubwo buryo bituma urushaho kubegera, nubwo mu buryo bw’umubiri baba bari kure cyane.

2 None se, ni iki cyadushimisha kurusha kubona ubutumwa bwanditswe buturuka ku Mana dukunda? Mu buryo runaka, Yehova yatwandikiye “ibaruwa,” ni ukuvuga Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Muri yo, atubwira uwo ari we, ibyo yakoze n’ibyo ateganya gukora, n’ibindi byinshi. Yehova yaduhaye Ijambo rye kubera ko ashaka ko tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Imana yacu ifite ubwenge butarondoreka yahisemo uburyo bwiza busumba ubundi bwose bwo gushyikirana natwe. Uburyo Bibiliya yanditswe, kimwe n’ibintu byanditswe muri yo, bigaragaza ubwenge butagereranywa.

Kuki Yakoresheje Inyandiko?

3. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Mose Amategeko?

3 Abantu bamwe bashobora kwibaza bati ‘kuki Yehova atakoresheje uburyo butangaje kurushaho, wenda nk’ijwi rivugiye mu ijuru, kugira ngo ashyikirane n’abantu?’ Mu by’ukuri, hari ubwo Yehova yavugiye mu ijuru binyuriye ku bamarayika bari bamuhagarariye. Yabigenje atyo, urugero nk’igihe yahaga Abisirayeli Amategeko (Abagalatiya 3:19). Ijwi ryavugiye mu ijuru ryari riteye ubwoba cyane ku buryo Abisirayeli bahinze imishyitsi maze bagasaba ko Yehova atabavugisha muri ubwo buryo, ko ahubwo yabavugisha binyuriye kuri Mose (Kuva 20:18-20). Bityo rero, Amategeko, yari agizwe n’amahame agera kuri 600, Yehova ubwe yayibwiriye Mose ijambo ku ijambo.

4. Sobanura impamvu kuvuga amagambo ku munwa gusa bitari kuba ari uburyo bwizewe bwo kugezanyaho amategeko y’Imana.

4 Ariko se, byari kugenda bite iyo ayo Mategeko aba ataranditswe? Mbese, Mose yari gushobora kwibuka amagambo nyayo yari akubiye muri ayo Mategeko asobanutse neza kandi akayabwira abandi bari bagize iryo shyanga mu buryo butunganye? Bite se ku bandi bo mu bihe byari kuzakurikiraho? Mbese, bari kwiringira amagambo yo ku munwa gusa? Kugezanyaho amategeko y’Imana muri ubwo buryo ntibyari kwiringirwa. Tekereza uko byagenda uramutse ufite inkuru ushaka kubwira abantu bari ku murongo muremure, ukayibwira umuntu wa mbere hanyuma buri wese akagenda ayigeza ku wundi nk’uko bakurikirana ku murongo. Uko umuntu uri ku mpera y’umurongo azumva iyo nkuru bishobora kuba bitandukanye cyane n’inkuru y’imvaho wavuze. Amagambo yo mu Mategeko y’Imana ntiyigeze agira akaga nk’ako.

5, 6. Ni iki Yehova yabwiye Mose gukora ku bihereranye n’amagambo Ye, kandi se, kuki kuba dufite Ijambo rya Yehova riri mu nyandiko ari umugisha kuri twe?

5 Yehova yahisemo gushyira amagambo ye mu nyandiko abigiranye ubwenge. Yabwiye Mose ati “iyandikire ayo magambo: kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli rihagaze kuri ayo magambo” (Kuva 34:27). Nguko uko hatangiye kwandikwa Bibiliya mu mwaka wa 1513 M.I.C. Mu gihe cy’imyaka isaga 1.610 yakurikiyeho, Yehova, “mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,” yavuganye n’abanditsi bagera kuri 40 baje kwandika Bibiliya (Abaheburayo 1:1). Hagati aho, abandukuzi babyitangiye bakoze za kopi zihuje n’ukuri babyitondeye kugira ngo barinde Ibyanditswe.​—Ezira 7:6; Zaburi 45:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.

Mu by’ukuri, Yehova yaduhaye imigisha binyuriye mu gushyikirana natwe akoresheje inyandiko. Mbese, waba warigeze kubona ibaruwa yagushimishije cyane, wenda kubera ko yakubereye isoko y’ihumure wari ukeneye cyane, ukayibika maze ukajya uyisubiramo incuro nyinshi? Ni ko bimeze no ku “ibaruwa” Yehova yatwandikiye. Kubera ko Yehova yashyize amagambo ye mu nyandiko, dushobora kuyasoma buri gihe kandi tugatekereza ku cyo asobanura (Zaburi 1:2). Dushobora kubona ‘ihumure ritangwa n’Ibyanditswe’ igihe cyose twaba turikeneye.​—Abaroma 15:4.

Kuki Yakoresheje Abanditsi b’Abantu?

7. Ni gute ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu kuba yarakoresheje abanditsi b’abantu?

7 Yehova yagaragaje ubwenge bwe binyuriye mu gukoresha abantu kugira ngo bandike Ijambo rye. Tekereza kuri ibi bikurikira: iyo Yehova aza kuba yarakoresheje abamarayika kugira ngo bandike Bibiliya, mbese, yari kuba ishishikaje nk’uko imeze ubu? Nta gushidikanya, abamarayika bari kugaragaza Yehova bakurikije uburyo bwabo buhanitse bwo kubona ibintu, bakavuga ibihereranye n’ukuntu bamugandukira ubwabo, bakanavuga inkuru z’abantu bari abagaragu b’Imana bizerwa. Mu by’ukuri se, twari kubasha gusobanukirwa ibitekerezo by’ibiremwa by’umwuka bitunganye, bifite ubumenyi, ubuhanga n’imbaraga bisumba kure cyane ibyacu?​—Abaheburayo 2:6, 7.

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana”

8. Ni mu buhe buryo abanditsi ba Bibiliya bemerewe gukoresha ubwenge bwabo? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

8 Binyuriye mu gukoresha abanditsi b’abantu, Yehova yaduhaye icyo twari dukeneye, ni ukuvuga inyandiko ‘yahumetswe n’Imana’ ariko ikubiyemo ibintu bihereranye n’abantu (2 Timoteyo 3:16). Ibyo yabigezeho ate? Uko bigaragara, incuro nyinshi yagiye areka abanditsi bagakoresha ubwenge bwabo mu guhitamo “amagambo akwiriye n’ibyanditswe bitunganye, iby’amagambo y’ukuri” (Umubwiriza 12:10, 11). Ibyo bituma dusobanukirwa impamvu Bibiliya ikubiyemo amagambo yanditswe mu buryo butandukanye; inyandiko zayo zigaragaza imimerere na kamere byarangaga abanditsi bayo, buri muntu ku giti cye. * Ariko kandi, abo bantu ‘bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’umwuka wera’ (2 Petero 1:21). Ku bw’ibyo, ibyo banditse ni “[i]jambo ry’Imana” rwose.​—1 Abatesalonike 2:13.

9, 10. Kuki kuba harakoreshejwe abantu mu kwandika Bibiliya bituma iba igitabo gisusurutsa kandi gishishikaje cyane?

9 Kuba harakoreshejwe abantu mu kwandika Bibiliya bituma iba igitabo gisusurutsa kandi gishishikaje cyane. Abanditsi bacyo bari abantu bari bafite ibyiyumvo nk’ibyacu. Kubera ko bari abantu badatunganye, bahanganye n’ibigeragezo n’imihangayiko nk’ibyo duhura na byo. Mu bihe bimwe na bimwe, umwuka wa Yehova wabahumekeraga kwandika ku bihereranye n’ibyiyumvo byabo ubwabo n’ingorane bahanganye na zo (2 Abakorinto 12:7-10). Ku bw’ibyo, banditse amagambo bakoresheje ngenga ya mbere, amagambo atarashoboraga kuvugwa n’umumarayika uwo ari we wese.

10 Reka dufate urugero rwa Dawidi, Umwami wa Isirayeli. Igihe Dawidi yari amaze gukora ibyaha runaka bikomeye, hari zaburi yahimbye, muri yo akaba yarasutse ibyari bimuri ku mutima, asaba Imana imbabazi. Yaranditse ati “unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye. Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Dore, naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye. Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho [u]mwuka wawe [w]era. Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse; umutima umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” (Zaburi 51:4, 5, 7, 13, 19, umurongo wa 2, 3, 5, 11 n’uwa 17 muri Biblia Yera.) Mbese, ntiwiyumvisha agahinda uwo mwanditsi yari afite? Ni nde wundi utari umuntu udatunganye washoboraga kugaragaza ibyiyumvo bivuye ku mutima nk’ibyo?

Kuki Icyo Gitabo Kivuga Ibihereranye n’Abantu?

11. Ni izihe ngero z’ibintu nyakuri byabayeho zashyizwe muri Bibiliya kugira ngo ‘zitwigishe’?

11 Hari ikindi kintu gituma Bibiliya iba igitabo gishishikaje. Ahanini, ni igitabo kivuga ibihereranye n’abantu, ni ukuvuga abantu nyakuri bakoreye Imana n’abatarayikoreye. Dusoma ibihereranye n’ibintu byababayeho, ingorane bahuye na zo n’ibyishimo bagize. Tubona ingaruka z’amahitamo bagize mu mibereho yabo. Inkuru nk’izo zandikiwe “kutwigisha” (Abaroma 15:4). Binyuriye kuri izo ngero z’ibintu nyakuri byabayeho, Yehova atwigisha mu buryo butugera ku mutima. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.

12. Ni mu buhe buryo dufashwa n’inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibihereranye n’abantu bari abahemu?

12 Bibiliya itubwira ibihereranye n’abantu bari abahemu n’abagome, n’ibintu byababayeho. Muri izo nkuru, ibikorwa byabo bigaragaza imico mibi itifuzwa, bityo bikatworohera guhita tubyiyumvisha neza. Urugero, ni irihe tegeko ryamagana ibihereranye n’ubuhemu ryagira imbaraga nyinshi kurusha urugero rufatika rw’ukuntu iyo ngeso yagaragajwe na Yuda mu gihe yasohozaga umugambi mubisha wo kugambanira Yesu (Matayo 26:14-16, 46-50; 27:3-10)? Inkuru nk’izo zirushaho kutugera ku mutima mu buryo bugira ingaruka nziza, zikadufasha gutahura no kwanga urunuka ingeso ziteye ishozi.

13. Ni mu buhe buryo Bibiliya idufasha kwiyumvisha imico yifuzwa iyo ari yo?

13 Nanone kandi, Bibiliya ivuga ku bihereranye n’abagaragu b’Imana benshi bizerwa. Dusoma ibihereranye n’ukuntu bagaragaje ubudahemuka. Tubona ingero nyakuri z’imico tugomba kwihingamo kugira ngo twegere Imana. Reka dufate urugero rw’ukwizera. Bibiliya itubwira icyo ukwizera ari cyo n’ukuntu ari iby’ingenzi ko tugira ukwizera niba dushaka gushimisha Imana (Abaheburayo 11:1, 6). Ariko kandi, muri Bibiliya hanakubiyemo ingero zishishikaje z’abantu bagaragaje ukwizera. Tekereza gato ku bihereranye n’ukwizera kwagaragajwe na Aburahamu igihe yari agiye gutamba Isaka (Itangiriro, igice cya 22; Abaheburayo 11:17-19). Binyuriye ku nkuru nk’izo, ijambo ‘ukwizera’ rirushaho kugira ireme kandi rigasobanuka neza. Mbega ukuntu ari iby’ubwenge kuba Yehova atadusaba gusa kwihingamo imico yifuzwa, ahubwo akanaduha ingero nyakuri z’abantu bayigaragaje!

14, 15. Ni iki Bibiliya itubwira ku bihereranye n’umugore umwe wari waje mu rusengero, kandi se, ni iki iyo nkuru itwigisha ku bihereranye na Yehova?

14 Akenshi, inkuru z’ibintu byabayeho dusanga muri Bibiliya zigira icyo zitwigisha ku bihereranye n’uwo Yehova ari we. Reka turebe icyo ivuga ku bihereranye n’umugore Yesu yabonye mu rusengero. Igihe Yesu yari yicaye hafi y’amasanduku y’amaturo, yitegereje abantu bashyiragamo amaturo yabo. Abakire benshi baraje, batanga “ibibasagutse.” Ariko Yesu yahanze amaso umupfakazi wari umukene. Yatuye “amaseng[e] abiri, ni yo kuta.” * Utwo ni two dufaranga yari asigaranye imbere n’inyuma. Yesu wabonaga ibintu neza neza nk’uko Yehova abibona, yaravuze ati “uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose batuye.” Dukurikije ayo magambo, uwo mupfakazi yatuye byinshi kuruta iby’abandi bose hamwe.​—Mariko 12:41-44; Luka 21:1-4; Yohana 8:28.

15 Mbese, ntibitangaje kuba uwo mupfakazi ari we watoranyijwe mu bantu bose bari baje mu rusengero kuri uwo munsi, akaba ari we uvugwa muri Bibiliya? Binyuriye kuri urwo rugero, Yehova atwigisha ko ari Imana igaragaza ugushimira. Yishimira kwakira impano dutanga tubivanye ku mutima, uko yaba ingana kose uyigereranyije n’ibyo abandi bashobora gutanga. Mu by’ukuri, nta bundi buryo bwiza bwaruta ubwo Yehova yashoboraga gukoresha kugira ngo atwigishe uko kuri gususurutsa umutima!

Ibintu Bitashyizwe Muri Bibiliya

16, 17. Ni gute kuba Yehova yarahisemo kugira ibintu runaka areka kuvuga mu Ijambo rye bigaragaza ubwenge bwe?

16 Iyo wandikiye umuntu ukunda, uba ufite imipaka runaka mu bihereranye n’ibyo umwandikira. Bityo, ugira amakenga mu guhitamo ibyo wandika. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu runaka n’ibintu bimwe na bimwe Yehova yahisemo gushyira mu Ijambo rye. Ariko kandi, muri izo nkuru zigaragaza ibintu nyakuri byabayeho, si ko buri gihe Bibiliya igenda ivuga buri kantu kose (Yohana 21:25). Urugero, iyo Bibiliya ivuga ibyerekeranye n’isohozwa ry’urubanza rw’Imana, ibisobanuro biba byatanzwe bishobora kudasubiza buri kibazo cyose twibaza ku bihereranye na rwo. Kuba Yehova yarahisemo kugira ibintu runaka areka kuvuga mu Ijambo rye, na byo ubwabyo bigaragaza ubwenge bwe. Mu buhe buryo?

17 Uburyo Bibiliya yanditswemo bugira uruhare mu kudufasha gusuzuma ibiri mu mutima wacu. Mu Baheburayo 4:12 hagira hati ‘ijambo ry’Imana [cyangwa ubutumwa bwayo] ni rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira.’ Ubutumwa bukubiye muri Bibiliya buraducengera, bugahishura imitekerereze yacu nyakuri n’impamvu zidusunikira gukora ibintu. Abantu basoma ubwo butumwa bafite imyifatire irangwa no kujora, akenshi bacibwa intege n’inkuru zitarimo ibisobanuro byose baba bifuza. Bene abo bashobora no kuba bakwibaza niba koko Yehova arangwa n’urukundo, ubwenge n’ubutabera.

18, 19. (a) Kuki tutagombye guhangayika mu gihe inkuru runaka yo muri Bibiliya itumye twibaza ibibazo tudashobora guhita tubonera ibisubizo? (b) Ni iki gikenewe kugira ngo dusobanukirwe Ijambo ry’Imana, kandi se, ni gute icyo ari ikimenyetso kigaragaza ubwenge bwinshi bwa Yehova?

18 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, iyo twiga Bibiliya tubigiranye ubwitonzi n’umutima utaryarya, tumenya ibihereranye na Yehova, nk’uko agaragazwa muri Bibiliya yose uko yakabaye. Bityo, iyo inkuru runaka itumye twibaza ibibazo bimwe na bimwe tudashobora guhita tubonera ibisubizo, ibyo ntibitubuza amahwemo. Tubona ko iyo twiga Bibiliya, tugenda buhoro buhoro tumenya uko Imana Yehova iteye, kandi tukabona ishusho yayo nyakuri. Nubwo mu mizo ya mbere dushobora kudahita dusobanukirwa inkuru runaka cyangwa ngo twumve ukuntu igaragaza kamere runaka y’Imana, icyigisho cyacu cya Bibiliya kiba cyaramaze kutwigisha ibintu byinshi cyane ku bihereranye na Yehova, bityo bigatuma tubona ko ari Imana irangwa n’urukundo n’ubutabera mu buryo budahinyuka.

19 Ku bw’ibyo rero, kugira ngo dusobanukirwe Ijambo ry’Imana, tugomba kurisoma no kuryiga tubigiranye umutima utaryarya kandi ntitugire aho tubogamira. Mbese, icyo si ikimenyetso kigaragaza ubwenge bwinshi bwa Yehova? Abantu b’injijuke bashobora kwandika ibitabo, ariko “abanyabwenge n’abahanga” ni bo bonyine bashobora gusobanukirwa ibikubiyemo. Nyamara, kwandika igitabo abantu baba bafite intego nziza bashobora gusobanukirwa bonyine, bisaba ubwenge bw’Imana!​—Matayo 11:25.

Igitabo Gikubiyemo “Ubwenge Nyakuri”

20. Kuki Yehova ari we wenyine ushobora kutubwira uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kubaho, kandi se, ni iki dusanga muri Bibiliya gishobora kudufasha?

20 Mu Ijambo rye, Yehova atubwira uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kubaho. Kubera ko ari Umuremyi wacu, azi ibyo dukenera kurusha uko twe tubizi. Kandi ibintu by’ibanze umuntu akenera, hakubiyemo icyifuzo cyo gukundwa, kugira ibyishimo no kugirana imishyikirano myiza n’abandi, ntibyigeze bihinduka. Bibiliya ikubiyemo ubutunzi bw’“ubwenge nyakuri” bushobora gutuma tugira imibereho ifite intego (Imigani 3:21). Buri mutwe w’iki gitabo cy’imfashanyigisho ufite igice kigaragaza ukuntu dushobora gushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge ziboneka muri Bibiliya, ariko reka dusuzume urugero rumwe gusa ku bihereranye n’ibyo.

21-23. Ni iyihe nama irangwa n’ubwenge ishobora kudufasha kwirinda kubika inzika?

21 Mbese, waba warabonye ko abantu babika inzika amaherezo ari bo ubwabo bibabaza? Kugira inzika, ni ukwikorera umutwaro uremereye mu buzima. Iyo tubitse inzika, bimunga ibitekerezo byacu, bikatubuza amahoro, kandi bikatuvutsa ibyishimo. Ubushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi bugaragaza ko kubika inzika bishobora gutuma turwara indwara y’umutima n’izindi ndwara nyinshi zidakira. Kera cyane mbere y’uko hakorwa ubwo bushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi, Bibiliya yari yaravuze mu buryo burangwa n’ubwenge iti “reka umujinya, va mu burakari” (Zaburi 37:8). Ariko se, ni gute ibyo twabigeraho?

22 Ijambo ry’Imana ritanga iyi nama irangwa n’ubwenge igira iti “amakenga [“ubushishozi,” NW] umuntu afite amubuza kwihutira kurakara; kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe” (Imigani 19:11). Ubushishozi ni ubushobozi bwo kureba ikintu cyihishe kitagaragara, ukareba ibirenze ibyo ubona inyuma gusa. Ubushishozi butuma twiyumvisha ibintu, kuko bushobora gutuma dutahura impamvu umuntu runaka yavuze cyangwa yakoze ikintu mu buryo ubu n’ubu. Kugerageza kwiyumvisha impamvu nyakuri zamusunikiye kubikora, ibyiyumvo yari afite n’imimerere yari arimo, bishobora kudufasha kwikuramo ibitekerezo n’ibyiyumvo bidakwiriye twagira ku bihereranye na we.

23 Bibiliya ikubiyemo iyi nama yindi igira iti ‘[mukomeze] kwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi’ (Abakolosayi 3:13). Amagambo ngo ‘[mukomeze] kwihanganirana,’ yumvikanisha igitekerezo cyo kwihanganira abandi, tukihanganira ingeso zabo zishobora kuba ziturakaza. Uko kwihangana gushobora kudufasha kwirinda kubika inzika bitewe n’udukosa duto duto twaba dukorewe. Amagambo ngo ‘mubabarirana,’ yumvikanisha igitekerezo cyo kutabika inzika. Imana yacu ifite umuco w’ubwenge izi ko tugomba kubabarira abandi mu gihe hari impamvu zumvikana zo kubigenza dutyo. Ibyo ntitubikora ku bw’inyungu zabo gusa, ahubwo tubikora kugira ngo natwe ubwacu tugire amahoro yo mu mutima (Luka 17:3, 4). Mbega ubwenge bukubiye mu Ijambo ry’Imana!

24. Iyo dukoze ibihuje n’ubwenge bw’Imana mu mibereho yacu, ibyo bigira izihe ngaruka?

24 Yehova yashatse gushyikirana natwe, asunitswe n’urukundo rwe rutagira akagero. Yahisemo gukoresha uburyo bwiza kurusha ubundi bwose, ni ukuvuga “ibaruwa” yanditswe n’abantu bari bayobowe n’umwuka wera. Ingaruka z’ibyo, ni uko mu mapaji yayo dusangamo ubwenge bwa Yehova ubwe. Ubwo bwenge ni ‘ubwo kwiringirwa cyane’ (Zaburi 93:5). Uko tugenda duhuza imibereho yacu na bwo kandi tukabugeza ku bandi, ni na ko tuba turushaho kwegera Imana yacu ifite ubwenge butarondoreka. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma urundi rugero rutangaje rugaragaza ubwenge bwa Yehova bureba kure, ni ukuvuga ububasha afite bwo guhanura iby’igihe kizaza no gusohoza umugambi we.

^ par. 8 Urugero, Dawidi, wari umushumba, yakoresheje ingero z’ibyo yabonaga mu buzima bwe bw’umworozi (Zaburi ya 23). Matayo, wari umukoresha w’ikoro, yavuze kenshi ku bihereranye n’imibare n’agaciro k’amafaranga (Matayo 17:27; 26:15; 27:3). Luka, wari umuganga, yakoresheje amagambo agaragaza ko yari azi iby’ubuvuzi.​—Luka 4:38; 14:2; 16:20.

^ par. 14 Buri giceri cyari lepton imwe, icyo kikaba cyari igiceri gito cyane cyari hasi y’ibindi byose, cyakoreshwaga n’Abayahudi muri icyo gihe. Lepta ebyiri zari zihwanye na 1/64 cy’umushahara w’umubyizi w’umunsi umwe. Ibyo biceri bibiri ntibyashoboraga no kugura igishwi kimwe, kikaba ari inyoni yari ihendutse cyane kurusha izindi zose zaribwaga n’abakene.