Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 19

“Ubwenge bw’Imana mu Ibanga Ryera”

“Ubwenge bw’Imana mu Ibanga Ryera”

1, 2. Ni irihe ‘banga ryera’ ryagombye kudushishikaza, kandi kuki?

AMABANGA! Kubera ko atera abantu amatsiko, akabashishikaza kandi akabatesha umutwe, akenshi bananirwa kuyabika batayamennye. Ariko kandi, Bibiliya igira iti “icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu [“ibika ibanga,” NW]” (Imigani 25:2). Ni koko, kubera ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umuremyi, hari ibintu bimwe na bimwe agira ibanga ntabibwire abantu, kugeza igihe azaba abonye ko ari igihe gikwiriye cyo kubihishura.

2 Ariko rero, hari ibanga rishishikaje kandi riteye amatsiko Yehova yahishuye mu Ijambo rye. Ryitwa “ibanga ryera ry’ibyo [Imana] ishaka” (Abefeso 1:9NW). Kumenya ibihereranye na ryo bishobora gukora ibirenze ibyo kukumara amatsiko gusa. Bishobora kuguhesha agakiza kandi bigatuma usobanukirwa mu rugero runaka ubwenge bwa Yehova butagira akagero.

Ibanga Ryera Ryagiye Rihishurwa Buhoro Buhoro

3, 4. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 bwatumye tugira ibyiringiro, kandi se, ni ayahe mayobera, cyangwa “ibanga ryera” bwari bukubiyemo?

3 Igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, bishobora kuba byaragaragaye nk’aho umugambi wa Yehova wo guhindura isi paradizo ituwe n’abantu batunganye wari ukomwe mu nkokora. Ariko kandi, Imana yahise ihagurukira icyo kibazo. Yagize iti “nzashyira urwango hagati yawe [ni ukuvuga inzoka] n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’imbuto ye,” NW]: ruzagukomerets[a] umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”​—Itangiriro 3:15.

4 Ayo magambo yari akomeye cyane, ari amayobera. Uwo mugore yari nde? Inzoka yari nde? “Imbuto” yari gukomeretsa umutwe w’inzoka se yo, yari iyihe? Adamu na Eva bashoboraga gusa gukekeranya bashaka ibisubizo. Ariko kandi, ayo magambo y’Imana yahaye ibyiringiro buri muntu wese wizerwa wari gukomoka kuri uwo mugabo n’umugore b’abahemu. Gukiranuka kwari gutsinda. Umugambi wa Yehova wari kuzasohozwa. Ariko se, mu buhe buryo? Yewe, ibyo byari ibanga rwose! Bibiliya iryita “ubwenge bw’Imana mu ibanga ryera, ubwenge bwahishwe.”​—1 Abakorinto 2:7NW.

5. Tanga urugero rugaragaza impamvu Yehova yagiye ahishura ibanga rye buhoro buhoro.

5 Kubera ko Yehova ari we ‘uhishura amabanga’ amaherezo yari gutanga ibisobanuro by’ingenzi bihereranye n’ukuntu iryo banga ryari kumenyekana (Daniyeli 2:28NW). Ariko kandi, yari kugenda abitanga buhoro buhoro. Urugero, tekereza ukuntu umubyeyi wuje urukundo asubiza akana ke k’agahungu iyo kamubajije kati “ariko papa, navuye hehe?” Umubyeyi w’umunyabwenge agaha ibisobanuro bihuje n’ibyo umwana muto ashobora gusobanukirwa. Mu gihe ako kana kazaba kamaze gukura, se azakabwira ibindi byinshi. Mu buryo nk’ubwo, Yehova areba igihe ubwoko bwe buba bwiteguye kuba bwahishurirwa ibyo ashaka n’imigambi ye.​—Imigani 4:18; Daniyeli 12:4.

6. (a) Abantu bagirana amasezerano bagamije iki? (b) Kuki kuba Yehova yaragiranye amasezerano n’abantu ari ibintu bitangaje?

6 Ni gute Yehova yahishuye ibyo bintu? Yabikoze binyuriye ku ruhererekane rw’amasezerano yahishuraga byinshi. Wenda ushobora kuba warigeze gushyira umukono ku masezerano runaka, wenda ukaba wari ugiye kugura inzu, kuguza cyangwa kuguriza umuntu amafaranga. Amasezerano nk’ayo atanga icyizere gishingiye ku mategeko cy’uko ibyo mwumvikanyeho bizakurikizwa. Ariko se, kuki Yehova yagombaga kugirana n’abantu amasezerano? Nta gushidikanya, ijambo rye ritanga icyizere gihagije cy’uko amasezerano ye azasohozwa. Ibyo ni ukuri, ariko incuro nyinshi, Imana yagiye ishimangira ijambo ryayo mu buryo burangwa n’ineza binyuriye ku masezerano ashingiye ku mategeko. Ayo masezerano adakuka atuma twebwe abantu badatunganye tugira impamvu zikomeye kurushaho zo kwiringira amasezerano ya Yehova.​—Abaheburayo 6:16-18.

Isezerano Yagiranye na Aburahamu

7, 8. (a) Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Aburahamu, kandi se, ni uruhe rumuri ryatanze ku bihereranye n’ibanga ryera? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yagiye agaragaza buhoro buhoro igisekuruza Imbuto yasezeranyijwe yari gukomokamo?

7 Hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri nyuma y’aho umuntu yirukaniwe muri Paradizo, Yehova yabwiye umugaragu we wizerwa Aburahamu ati “kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW] ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru . . . kandi mu rubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW] ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye” (Itangiriro 22:17, 18). Ibyo byari birenze isezerano; Yehova yarivuze mu buryo bw’isezerano ryemewe n’amategeko kandi arishimangiza indahiro ye idakuka (Itangiriro 17:1, 2; Abaheburayo 6:13-15). Mbega ukuntu bishishikaje kuba Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga yarasezeranye isezerano ryo guha abantu imigisha!

“Nzagwiza urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” “NW”] ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru”

8 Isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu ryagaragaje ko Imbuto yasezeranyijwe yari kuba ari umuntu, kubera ko yari gukomoka kuri Aburahamu. Ariko se, yari kuba ari nde? Nyuma y’igihe runaka, Yehova yahishuye ko mu bana ba Aburahamu, Isaka ari we wari kuba sekuruza w’iyo Mbuto. Mu bahungu ba Isaka uko ari babiri, Yakobo ni we watoranyijwe (Itangiriro 21:12; 28:13, 14). Nyuma y’aho, Yakobo yerekeje aya magambo y’ubuhanuzi kuri umwe mu bahungu be 12, agira ati “inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo [cyangwa Uwitwa Shilo] ataraza; uwo ni we amahanga azumvira.” (Itangiriro 49:10, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Icyo gihe rero, byaramenyekanye ko Imbuto yari kuzaba umwami, wari gukomoka kuri Yuda!

Isezerano Yagiranye na Isirayeli

9, 10. (a) Ni irihe sezerano Yehova yagiranye n’ishyanga rya Isirayeli, kandi se, ni mu buhe buryo iryo sezerano ryababereye uburinzi? (b) Ni mu buhe buryo Amategeko yagaragaje ko abantu bari bakeneye incungu?

9 Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Yehova yashyizeho gahunda yateguriraga inzira ibindi bintu byari kuzahishurwa ku bihereranye n’ibanga ryera. Yagiranye isezerano n’urubyaro rwa Aburahamu, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli. Nubwo iryo sezerano ry’Amategeko ya Mose ritagikurikizwa, ryari ikintu cy’ingenzi mu bigize umugambi wa Yehova wo gutanga Imbuto yasezeranyijwe. Mu buhe buryo? Reka dusuzume uburyo butatu. Mbere na mbere, Amategeko yari nk’urukuta rwo kurinda abari bagize iryo shyanga (Abefeso 2:14). Amahame yayo akiranuka yari nk’urusika rwatandukanyaga Abayahudi n’Abanyamahanga. Bityo rero, Amategeko yarinze igisekuruza Imbuto yasezeranyijwe yari gukomokamo. Kuba iryo shyanga ryari rikiriho ubwo igihe cyagenwe n’Imana cyageraga kugira ngo Mesiya avukire mu muryango wa Yuda, ahanini byatewe n’ubwo burinzi.

10 Icya kabiri, Amategeko yagaragaje rwose ko abantu bari bakeneye incungu. Kubera ko ayo Mategeko yari atunganye, yagaragaje neza ko abantu b’abanyabyaha batari bashoboye kuyakurikiza mu buryo bwuzuye. Muri ubwo buryo, yatanzwe ‘ku bw’ibicumuro, kugeza aho urubyaro [“imbuto,” NW] rwari kuzazira, urwo byasezeranyijwe’ (Abagalatiya 3:19). Binyuriye ku bitambo by’amatungo, Amategeko yatumaga ibyaha bitangirwa impongano mu buryo bw’agateganyo gusa. Ariko nk’uko Pawulo yabyanditse, ibyo bitambo byashushanyaga igitambo cy’incungu cya Kristo, kubera ko ‘bidashoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha’ (Abaheburayo 10:1-4). Ku bw’ibyo rero, iryo sezerano ryabereye Abayahudi bizerwa ‘umushorera wo kubageza kuri Kristo.’​—Abagalatiya 3:24.

11. Isezerano ry’Amategeko ryatumye Abisirayeli bagira ibihe byiringiro bihebuje, ariko se, kuki iryo shyanga ryose muri rusange ryatakaje ibyo byiringiro?

11 Icya gatatu, iryo sezerano ryatumye ishyanga rya Isirayeli rigira ibyiringiro bihebuje. Yehova yababwiye ko mu gihe bari gukomeza kuba indahemuka kuri iryo sezerano, bari kuba “ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” (Kuva 19:5, 6). Amaherezo, Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri yaje kuvamo aba mbere mu bagize ubwami bwo mu ijuru bw’abatambyi. Ariko kandi, Isirayeli yose muri rusange yigometse ku isezerano ry’Amategeko, yanga kwemera Imbuto ya Kimesiya maze itakaza ibyo byiringiro. None se, ni bande bari kuzuza umubare w’abagize ubwami bw’abatambyi? Kandi ni mu buhe buryo iryo shyanga ryahawe umugisha ryari kuba rifitanye isano n’Imbuto yasezeranyijwe? Ibyo bintu byose byari bigize ibanga ryera byari guhishurwa mu gihe cyagenwe n’Imana.

Isezerano ry’Ubwami bwa Dawidi

12. Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Dawidi, kandi se, ni uruhe rumuri ryatanze ku bihereranye n’ibanga ryera ry’Imana?

12 Mu kinyejana cya 11 M.I.C., Yehova yatanze urundi rumuri ku bihereranye n’ibanga ryera igihe yasezeranaga irindi sezerano. Yasezeranyije Umwami wizerwa Dawidi ati “nzimika umwana wawe wibyariye . . . kandi nzakomeza ubwami bwe. . . . [N]zakomeza intebe y’ubwami bwe iteka ryose.” (2 Samweli 7:12, 13; Zaburi 89:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Icyo gihe noneho, igisekuruza Imbuto yasezeranyijwe yari kuzakomokamo cyagaragajwe neza ko ari inzu ya Dawidi. Ariko se, hari umuntu usanzwe washoboraga kuba yategeka “iteka ryose”? (Zaburi 89:21, 30, 35-37, umurongo wa 20, 29, 34-36 muri Biblia Yera.) Kandi se, uwo mwami wa kimuntu yari gukiza abantu icyaha n’urupfu?

13, 14. (a) Dukurikije Zaburi ya 110, ni iki Yehova yasezeranyije Umwami we wasizwe? (b) Ni ibihe bintu bindi bihereranye n’Imbuto yari kuza byahishuwe binyuriye ku bahanuzi ba Yehova?

13 Dawidi yarahumekewe, maze arandika ati “Uwiteka yabwiye Umwami wanjye, ati ‘icara iburyo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ Uwiteka ararahiye, ntazivuguruza ati ‘uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki’” (Zaburi 110:1, 4). Ayo magambo ya Dawidi yerekezaga mu buryo butaziguye ku Mbuto yasezeranyijwe, cyangwa Mesiya (Ibyakozwe 2:35, 36). Uwo Mwami ntiyari kuzategekera i Yerusalemu, ahubwo yari kuzategekera mu ijuru, ari “iburyo” bwa Yehova. Ibyo ntibyari gutuma agira ububasha bwo gutegeka igihugu cya Isirayeli gusa, ahubwo byari gutuma agira n’ububasha bwo gutegeka isi yose uko yakabaye (Zaburi 2:6-8). Aha ngaha, hari ikindi kintu cyahishuwe. Wibuke ko Yehova yarahiye mu buryo budakuka ko Mesiya yari kuba “umutambyi . . . mu buryo bwa Melikisedeki.” Kimwe na Melikisedeki wari umwami n’umutambyi mu gihe cya Aburahamu, Imbuto yari kuza yari gushyirwaho n’Imana mu buryo butaziguye kugira ngo ibe Umwami n’Umutambyi!​—Itangiriro 14:17-20.

14 Mu gihe cy’imyaka myinshi, Yehova yakoresheje abahanuzi be kugira ngo bahishure ibindi bintu bihereranye n’ibanga rye ryera. Urugero, Yesaya yahishuye ko Imbuto yari kuzapfa urupfu rw’igitambo (Yesaya 53:3-12). Mika yahanuye aho Mesiya yari kuzavukira. (Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Ndetse Daniyeli we yahanuye igihe nyacyo Imbuto yari kuzabonekera n’igihe yari kuzapfira.​—Daniyeli 9:24-27.

Ibanga Ryera Rihishurwa

15, 16. (a) Ni gute Umwana wa Yehova yaje ‘kubyarwa n’umugore’? (b) Ni iki Yesu yarazwe n’ababyeyi be, kandi se, ni ryari yaje kuboneka ko ari we Mbuto yari yarasezeranyijwe?

15 Uko ubwo buhanuzi bwari kuzasohozwa byakomeje kuba amayobera kugeza igihe mu by’ukuri Imbuto yaje kubonekera. Mu Bagalatiya 4:4 hagira hati “igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo, wabyawe n’umugore.” Mu mwaka wa 2 M.I.C., umumarayika yabwiye umwari w’Umuyahudikazi witwaga Mariya, ati ‘dore, uzasama inda, uzabyara umuhungu, uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi; Umwuka wera uzakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza: ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.’​—Luka 1:31, 32, 35.

16 Nyuma y’aho, Yehova yimuye ubuzima bw’Umwana we, abukura mu ijuru abushyira mu nda ya Mariya, kugira ngo abyarwe n’umugore. Mariya yari umugore udatunganye. Nyamara kandi, Yesu ntiyarazwe ukudatungana kwe, kubera ko yari “Umwana w’Imana.” Nanone kandi, kubera ko ababyeyi ba Yesu bakomokaga kuri Dawidi, byatumye agira uburenganzira kavukire n’uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kuba umuragwa wa Dawidi (Ibyakozwe 13:22, 23). Igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29 I.C., Yehova yamusize umwuka wera maze aravuga ati “nguyu Umwana wanjye nkunda” (Matayo 3:16, 17). Icyo gihe noneho, Imbuto yari ibonetse (Abagalatiya 3:16)! Igihe cyari kigeze kugira ngo hahishurwe byinshi kurushaho ku bihereranye n’ibanga ryera.​—2 Timoteyo 1:10.

17. Ni gute amagambo yo mu Itangiriro 3:15 yaje gusobanuka?

17 Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, yagaragaje ko inzoka ivugwa mu Itangiriro 3:15 ari Satani, naho urubyaro rw’inzoka rukaba abayoboke ba Satani (Matayo 23:33; Yohana 8:44). Nyuma y’aho, haje guhishurwa uburyo abo bose bari kuzajanjagurwa burundu (Ibyahishuwe 20:1-3, 10, 15). Naho umugore yaje kumenyekana ko ari “Yerusalemu yo mu ijuru,” ni ukuvuga umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka, ugereranywa n’umugore. *​—Abagalatiya 4:26; Ibyahishuwe 12:1-6.

Isezerano Rishya

18. Ni iyihe mpamvu yatumye “isezerano rishya” rishyirwaho?

18 Ihishurwa rishobora kuba rishishikaje cyane kurushaho ryabaye mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, igihe yabwiraga abigishwa be bizerwa ibihereranye n’“isezerano rishya” (Luka 22:20). Iryo sezerano rishya, kimwe n’iryaribanjirije, ni ukuvuga isezerano ry’Amategeko ya Mose, ryari gutuma habaho “ubwami bw’abatambyi” (Kuva 19:6; 1 Petero 2:9). Ariko kandi, iryo sezerano ntiryari gushyiraho ishyanga ry’Abisirayeli kavukire, ahubwo ryari gushyiraho ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga ‘Abisirayeli b’Imana,’ bari bagizwe gusa n’abigishwa ba Kristo bizerwa basizwe (Abagalatiya 6:16). Abo bantu binjijwe mu isezerano rishya bari kuzafatanya na Yesu mu guhesha ubwoko bwa kimuntu imigisha!

19. (a) Kuki isezerano rishya ryabashije gutuma habaho “ubwami bw’abatambyi”? (b) Kuki Abakristo basizwe bitwa “icyaremwe gishya,” kandi se, ni abantu bangahe bazakorana na Kristo mu ijuru?

19 Ariko se, kuki iryo sezerano rishya ryabashije gutuma habaho “ubwami bw’abatambyi” bwari guhesha abantu imigisha? Ni ukubera ko ryatumye abigishwa ba Kristo bababarirwa ibyaha byabo binyuriye ku gitambo cye, aho kugira ngo ribacireho iteka ry’uko ari abanyabyaha (Yeremiya 31:31-34). Iyo bahawe kugira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova, abemerera kuba abagize umuryango we wo mu ijuru maze akabasiga umwuka wera (Abaroma 8:15-17; 2 Abakorinto 1:21). Bityo, ‘babyarwa ubwa kabiri kugira ngo bagire ibyiringiro bizima babikiwe mu ijuru’ (1 Petero 1:3, 4). Kubera ko umwanya wo mu rwego rwo hejuru nk’uwo ari ikintu gishya rwose ku bantu, Abakristo basizwe babyawe n’umwuka bitwa “icyaremwe gishya” (2 Abakorinto 5:17). Bibiliya ihishura ko amaherezo abantu 144.000 bazifatanya mu gutegeka abantu bacunguwe, bakazategeka bari mu ijuru.​—Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-4.

20. (a) Ni irihe hishurwa rihereranye n’ibanga ryera ryabaye mu mwaka wa 36 I.C.? (b) Ni bande bazabona imigisha yasezeranyijwe Aburahamu?

20 Abo basizwe, hamwe na Yesu, bahinduka imbuto ya “Aburahamu” * (Abagalatiya 3:29). Aba mbere batoranyijwe bari Abayahudi bo mu buryo bw’umubiri. Ariko mu mwaka wa 36 I.C., hari ikindi kintu kigize ibanga ryera cyahishuwe: Abanyamahanga cyangwa abantu batari Abayahudi na bo bashoboraga kugira ibyiringiro by’ijuru (Abaroma 9:6-8; 11:25, 26; Abefeso 3:5, 6). Mbese, Abakristo basizwe ni bo bonyine bari kubona imigisha yasezeranyijwe Aburahamu? Oya rwose, kubera ko igitambo cya Yesu cyazaniye inyungu abantu bo mu isi bose (1 Yohana 2:2). Hanyuma, Yehova yahishuye ko imbaga y’“abantu benshi” yari kuzarokoka iherezo rya gahunda y’ibintu ya Satani (Ibyahishuwe 7:9, 14). Abandi bantu benshi bari kuzuka bafite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo!​—Luka 23:43; Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 20:11-15; 21:3, 4

Ubwenge bw’Imana n’Ibanga Ryera

21, 22. Ni mu buhe buryo ibanga ryera rya Yehova rigaragaza ubwenge bwe?

21 Ibanga ryera ni ikintu gitangaje kigaragaza “ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi” (Abefeso 3:8-10). Mbega ubwenge Yehova yagaragaje binyuriye mu kuvuga amagambo yerekezaga kuri iryo banga, hanyuma akagenda arihishura buhoro buhoro! Yazirikanye mu buryo burangwa n’ubwenge aho ubushobozi bw’abantu bugarukira, arabareka ngo bagaragaze imimerere nyakuri y’umutima wabo.​—Zaburi 103:14.

22 Nanone kandi, Yehova yagaragaje ubwenge butagereranywa igihe yahitagamo Yesu ngo abe Umwami. Umwana wa Yehova ni we wizerwa kurusha ikindi kiremwa cyose, cyaba icyo mu isi cyangwa icyo mu ijuru. Igihe Yesu yari umuntu ufite umubiri n’amaraso, yahuye n’ingorane nyinshi zitandukanye. Asobanukiwe neza ibibazo abantu bahura na byo (Abaheburayo 5:7-9). Bite se ku bihereranye n’abazategekana na Yesu? Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hagiye hasigwa abagabo n’abagore batoranyijwe mu bantu b’amoko yose, indimi zose n’imiryango yose. Nta ngorane n’imwe abo bantu batahuye na yo buri muntu ku giti cye, kandi bakayitsinda (Abefeso 4:22-24). Mbega ukuntu gutegekwa n’abo batambyi n’abami barangwa n’imbabazi bizaba bishimishije!

23. Ni ikihe gikundiro Abakristo bafite ku bihereranye n’ibanga ryera rya Yehova?

23 Intumwa Pawulo yaranditse iti ‘bwa bwiru bwahishwe [“rya banga ryera ryahishwe,” NW], uhereye kera kose n’ibihe byose bwahishuriwe abera bayo’ (Abakolosayi 1:26). Ni koko, abera ba Yehova basizwe bamenye byinshi ku bihereranye n’ibanga ryera, kandi bagejeje ubwo bumenyi ku bantu babarirwa muri za miriyoni. Ku bw’ibyo se, mbega igikundiro twese dufite! Yehova “yatumenyesheje ibanga ryera ry’ibyo ashaka” (Abefeso 1:9NW). Nimucyo rero tugeze ku bandi iryo banga rihebuje, tubafasha kugira ngo na bo bacukumbure mu bwenge bwa Yehova Imana butagira akagero!

^ par. 17 “Ibanga ryera . . . ryo kubaha Imana” na ryo ryarahishuwe binyuriye kuri Yesu (1 Timoteyo 3:16NW). Byari bimaze igihe ari ibanga cyangwa iyobera, kumenya niba hari umuntu uwo ari we wese wari gukomeza gushikama kuri Yehova mu buryo butunganye. Yesu yatanze igisubizo. Yakomeje gushikama mu bigeragezo byose Satani yamuteje.​—Matayo 4:1-11; 27:26-50.

^ par. 20 Nanone kandi, Yesu yagiranye n’iryo tsinda isezerano ry’“ubwami” (Luka 22:29, 30). Mu by’ukuri, Yesu yagiranye isezerano n’abagize uwo “mukumbi muto,” kugira ngo bazategekane na we mu ijuru ari igice cya kabiri mu bigize imbuto ya Aburahamu.​—Luka 12:32.