Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 22

Mbese, Ugaragaza “Ubwenge Buva mu Ijuru” mu Mibereho Yawe?

Mbese, Ugaragaza “Ubwenge Buva mu Ijuru” mu Mibereho Yawe?

1-3. (a) Ni gute Salomo yagaragaje ubwenge butangaje binyuriye ku buryo yakemuye impaka zihereranye n’ababyeyi babiri barwaniraga uruhinja, buri wese akaba yaravugaga ko ari urwe? (b) Ni iki Yehova asezeranya ko azaduha, kandi se, ibyo bibyutsa ibihe bibazo?

RWARI urubanza rutoroshye na busa. Abagore babiri barwaniraga uruhinja, buri wese muri bo akaba yaravugaga ko ari urwe. Abo bagore bombi barabanaga, kandi buri wese muri bo yari yabyaye umwana w’umuhungu, ariko ntibabyariye umunsi umwe. Uruhinja rumwe rwari rwapfuye, buri mugore akaba yaravugaga ko uruzima ari rwo rwari urwe. * Nta wundi muntu wari wabonye uko byari byagenze ngo abyemeze. Urwo rubanza rushobora kuba rwarajyanywe mu nkiko zo hasi ariko ntirukemurwe. Amaherezo, izo mpaka bazishyikirije Salomo, umwami wa Isirayeli. Mbese, yari gushobora gutahura aho ukuri kwari kuri?

2 Salomo yamaze akanya ateze amatwi abo bagore bombi igihe barimo bajya impaka, maze asaba ko bamuzanira inkota. Hanyuma, yategetse akomeje ko urwo ruhinja barucamo kabiri, bityo buri mugore agahabwa igice. Ako kanya, uwari umubyeyi nyakuri w’urwo ruhinja yinginze umwami ngo urwo ruhinja, ari we mwana we yakundaga cyane, aruhe uwo mugore wundi. Ariko uwo mugore wundi we yakomeje gutitiriza ngo uwo mwana bamucemo kabiri. Icyo gihe noneho, Salomo yamenye aho ukuri kwari kuri. Yari azi ukuntu umubyeyi agirira impuhwe zuje ubwuzu ikibondo yibyariye, kandi yakoresheje ubwo bumenyi mu gukemura ayo makimbirane. Tekereza ukuntu uwo mubyeyi yumvise ahumurijwe igihe Salomo yategekaga ko bamuha uruhinja rwe, maze akavuga ati ‘ni we nyina!’​—1 Abami 3:16-27.

3 Ubwo ni ubwenge buhambaye, si byo se? Ubwo abantu bumvaga ukuntu Salomo yari yaciye urwo rubanza, baratangaye, “kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we.” Ni koko, ubwenge bwa Salomo bwari impano ituruka ku Mana. Yehova yari yaramuhaye “umutima w’ubwenge ujijutse” (1 Abami 3:12, 28). Bite se kuri twe? Mbese, natwe dushobora kugira ubwenge buva ku Mana? Yego rwose, kubera ko Salomo yahumekewe maze akandika ati “Uwiteka ni we utanga ubwenge” (Imigani 2:6). Yehova asezeranya ko abashaka ubwenge nta buryarya azabubaha, ni ukuvuga ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi n’ubushishozi. Ni gute dushobora kuronka ubwenge buva mu ijuru? Kandi se, ni gute dushobora kubugaragaza mu mibereho yacu?

Ni Gute ‘Washaka Ubwenge’?

4-7. Ni ibihe bintu bine bisabwa kugira ngo umuntu aronke ubwenge?

4 Mbese, byaba ari ngombwa ko tuba abahanga ba kabuhariwe cyangwa ko tuba twarize amashuri menshi kugira ngo tubone ubwenge buva ku Mana? Oya rwose! Yehova yishimira kuduha ubwenge bwe atitaye ku mimerere twakuriyemo cyangwa amashuri twize (1 Abakorinto 1:26-29). Ariko rero, tugomba kugira icyo dukora, kubera ko Bibiliya idusaba ‘gushaka ubwenge’ (Imigani 4:7). Ni gute twabushaka?

5 Icya mbere, tugomba gutinya Imana. Mu Migani 9:10 hagira hati “kūbaha [“gutinya,” NW] Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge [“ni intambwe ya mbere iganisha ku bwenge,” The New English Bible].” Gutinya Imana ni ryo shingiro ry’ubwenge nyakuri. Kubera iki? Wibuke ko ubwenge bukubiyemo ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi mu buryo bugira ingaruka nziza. Gutinya Imana si ugushya ubwoba imbere yayo, ahubwo ni ukuyiramya tubigiranye ugutinya no kubaha, kandi tuyiringiye. Gutinya Imana muri ubwo buryo bigira ingaruka nziza kandi bikadusunikira mu buryo bukomeye cyane kugira icyo dukora. Bidusunikira guhuza imibereho yacu n’ubumenyi dufite ku bihereranye n’ibyo Imana ishaka n’inzira zayo. Nta yindi nzira ihuje n’ubwenge kurushaho dushobora kunyuramo, kubera ko amahame ya Yehova buri gihe atuma abayakurikiza bungukirwa mu buryo buhebuje.

6 Icya kabiri, tugomba kwicisha bugufi kandi tukiyoroshya. Ntidushobora kugira ubwenge buva ku Mana tudafite umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya (Imigani 11:2). Kubera iki? Iyo twicisha bugufi kandi tukiyoroshya, tuba twiteguye kwemera ko tutazi buri kintu cyose, ko ibitekerezo byacu atari ko buri gihe biba ari ukuri, kandi ko dukeneye kumenya icyo Yehova atekereza ku bintu ibi n’ibi. Yehova ‘arwanya abibone,’ ariko yishimira guha ubwenge abantu bicisha bugufi mu mutima.​—Yakobo 4:6.

Kugira ngo turonke ubwenge buva ku Mana, tugomba gushyiraho imihati yo gucukumbura kugira ngo tububone

7 Ikintu cya gatatu cy’ingenzi, ni ukwiga Ijambo ry’Imana ryanditswe. Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu Ijambo rye. Kugira ngo turonke ubwo bwenge, tugomba gushyiraho imihati tugacukumbura cyane kugira ngo tububone (Imigani 2:1-5). Ikintu cya kane gisabwa, ni isengesho. Nidusaba Imana ubwenge nta buryarya, izabuduha ititangiriye itama (Yakobo 1:5). Amasengesho tuvuga tuyisaba ubufasha bw’umwuka wayo ntazabura gusubizwa. Kandi umwuka wayo ushobora gutuma tubona ubutunzi mu Ijambo ryayo bushobora kudufasha gukemura ibibazo, tukirinda kugerwaho n’akaga, kandi tugafata imyanzuro ihuje n’ubwenge.​—Luka 11:13.

8. Niba mu by’ukuri twaramaze kuronka ubwenge buva ku Mana, ni iki kizabigaragaza?

8 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 17, ubwenge bwa Yehova ni ingirakamaro. Bityo rero, niba koko twararonse ubwenge buva ku Mana, bizagaragarira mu myitwarire yacu. Umwigishwa Yakobo yavuze ibihereranye n’imbuto z’ubwenge buva ku Mana igihe yandikaga ati “ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza [“bushyira mu gaciro,” NW], bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya” (Yakobo 3:17). Mu gihe turi bube dusuzuma buri muco muri iyo mico igize ubwenge buva ku Mana, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, ngaragaza ubwenge buva mu ijuru mu mibereho yanjye?’

“Buraboneye, Kandi Ni Ubw’Amahoro”

9. Kuba umuntu uboneye bisobanura iki, kandi se, kuki bikwiriye ko ari wo muco wa mbere uri ku rutonde rw’ibintu biranga ubwenge?

9 “Irya mbere buraboneye.” Kuba umuntu uboneye bisobanura kuba umuntu utanduye atari ibi by’inyuma gusa, ahubwo n’imbere mu mutima. Bibiliya ishyira isano hagati y’ubwenge n’umutima, ariko kandi, ubwenge buva mu ijuru ntibushobora kwinjira mu mutima wahumanyijwe n’ibitekerezo bibi, urarikira ibintu bibi kandi ukaba ukora ibintu usunitswe n’intego mbi (Imigani 2:10; Matayo 15:19, 20). Nyamara kandi, niba umutima wacu uboneye​—uko bishoboka kose ku bantu badatunganye​—‘tuzava mu byaha, tujye dukora ibyiza’ (Zaburi 37:27; Imigani 3:7). Mbese, ntibikwiriye ko kuba umuntu uboneye ari wo muco wa mbere uri ku rutonde rw’ibintu biranga ubwenge? N’ubundi se, niba turi abantu banduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka, ni gute mu by’ukuri twagaragaza indi mico iranga ubwenge buva mu ijuru?

10, 11. (a) Kuki ari ngombwa ko tuba abantu barangwa n’amahoro? (b) Mu gihe wumva ko wababaje mugenzi wawe muhuje ukwizera, ni gute ushobora kugaragaza ko uri umuntu ushaka amahoro? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 “Kandi ni ubw’amahoro.” Ubwenge buva mu ijuru budusunikira gukurikira amahoro, iyo akaba ari imbuto y’umwuka w’Imana (Abagalatiya 5:22). Dukora uko dushoboye kose ngo twirinde guhungabanya “umurunga w’amahoro” uhuza abagize ubwoko bwa Yehova (Abefeso 4:3). Nanone, duhatanira kugarura amahoro mu gihe yahungabanye. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Bibiliya igira iti ‘[mukomeze] kubana amahoro, kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe’ (2 Abakorinto 13:11). Bityo rero, mu gihe dukomeza kubana mu mahoro, Imana y’amahoro izabana natwe. Uko dufata bagenzi bacu duhuje ukwizera bigira ingaruka zitaziguye ku mishyikirano tugirana na Yehova. Ni gute twagaragaza ko turi abantu bashaka amahoro? Reka dufate urugero.

11 Wagombye gukora iki mu gihe waba wumva ko wababaje mugenzi wawe muhuje ukwizera? Yesu yagize ati “nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Ushobora gukurikiza iyo nama binyuriye mu gufata iya mbere ugasanga umuvandimwe wawe. Wagenda ufite iyihe ntego? ‘Kwikiranura’ na we. * Kugira ngo ubigereho, hari ubwo byaba ari ngombwa ko wemera ko yababaye koko, aho kubyirengagiza. Uko bigaragara, numwegera ufite intego yo kugarura amahoro hagati yanyu kandi ugakomeza kugira iyo myifatire, ukutumvikana kose gushobora gushira, hagasabwa imbabazi mu buryo bukwiriye, kandi hakabaho kubabarira. Iyo ufashe iya mbere mu gushaka amahoro, uba ugaragaje ko uyoborwa n’ubwenge buva ku Mana.

‘Ni Ubw’Ineza [“Bushyira mu Gaciro,” NW], Bwemera Kugirwa Inama’

12, 13. (a) Ijambo ryahinduwemo ‘gushyira mu gaciro’ muri Yakobo 3:17 risobanura iki? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko dushyira mu gaciro?

12 “Bushyira mu gaciro.” Kuba umuntu ushyira mu gaciro bisobanura iki? Dukurikije intiti mu bya Bibiliya, guhindura ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gushyira mu gaciro’ muri Yakobo 3:17, ntibyoroshye. Abahinduzi bakoresheje amagambo nk’aya ngo “ubugwaneza,” “kwihangana” no “kuzirikana abandi.” Ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji muri Bibiliya ya New World Translation bigaragaza ko ibisobanuro by’iryo jambo rifashwe uko ryakabaye, ari “ukuva ku izima.” Ni gute dushobora kugaragaza ko uwo muco ugize ubwenge buva mu ijuru ugaragara mu mibereho yacu?

13 Mu Bafilipi 4:5 (NW) hagira hati “gushyira mu gaciro kwanyu kumenywe n’abantu bose.” Ubundi buhinduzi bugira buti “ba umuntu uzwiho kuba ushyira mu gaciro” (The New Testament in Modern English, yahinduwe na J. B. Phillips). Zirikana ko ikibazo atari uko twe ubwacu twibona; ni ikibazo gihereranye n’uko abandi batubona, mbese uko abandi batuzi. Umuntu ushyira mu gaciro ntatsimbarara buri gihe ku mategeko cyangwa ngo yumve ko ibintu bigomba gukorwa uko abishaka. Ahubwo aba yiteguye kumva ibitekerezo by’abandi, kandi mu gihe bikwiriye, ava ku izima akemera ibyifuzo byabo. Nanone kandi, aba ari umugwaneza, udakagatiza mu mishyikirano agirana n’abandi. Nubwo ibyo ari iby’ingenzi ku Bakristo bose, ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ku basaza. Ubugwaneza burareshya, bugatuma abasaza baba abantu bishyikirwaho (1 Abatesalonike 2:7, 8). Byaba byiza twese twibajije tuti ‘mbese, nzwiho kuba ndi umuntu uzirikana abandi, uva ku izima kandi akaba umugwaneza?’

14. Ni gute dushobora kugaragaza ko ‘twemera kugirwa inama’?

14 “Bwemera kugirwa inama.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “bwemera kugirwa inama,” nta handi riboneka mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Dukurikije intiti imwe mu bya Bibiliya, iryo jambo “incuro nyinshi rikoreshwa mu bihereranye na disipuline ya gisirikare.” Ryumvikanisha igitekerezo cyo “kwemezwa ibintu mu buryo bworoshye” no “kuganduka.” Umuntu ugengwa n’ubwenge buva mu ijuru aba yiteguye kugandukira icyo Ibyanditswe bivuga. Nta bwo aba azwiho kuba ari umuntu ufata umwanzuro hanyuma akanga kwemera ikindi gitekerezo icyo ari cyo cyose kimuvuguruza. Ahubwo, ahita ahindura iyo bamweretse ibihamya bigaragara neza bishingiye ku Byanditswe, bigaragaza ko yagize igihagararo kidakwiriye cyangwa ko yafashe imyanzuro itari yo. Mbese, uko ni ko abandi bakuzi?

“Bwuzuye Imbabazi n’Imbuto Nziza”

15. Imbabazi ni iki, kandi se, kuki bikwiriye ko “imbabazi” n’“imbuto nziza” bivugwa hamwe muri Yakobo 3:17?

15 “Bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza.” * Imbabazi ni ikintu cy’ingenzi mu bigize ubwenge buva mu ijuru, kubera ko ubwo bwenge buvugwaho kuba ‘bwuzuye imbabazi.’ Zirikana ko “imbabazi” n’“imbuto nziza” byavuzwe hamwe. Ibyo birakwiriye, kubera ko muri Bibiliya, ijambo imbabazi akenshi ryerekeza ku gikorwa cyo kwita ku bandi ubishishikariye, impuhwe zituma habaho ibikorwa byinshi by’ineza. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kivuga ko imbabazi ari “ukumva ugize agahinda bitewe n’imimerere mibi undi muntu aba arimo, bigatuma ugerageza kugira icyo ubikoraho.” Ku bw’ibyo, ubwenge buva ku Mana ntibuba aho gusa butagira ibyiyumvo, cyangwa ngo bube buri mu bitekerezo gusa ariko butarangwa n’ibikorwa. Ahubwo, burangwa n’ubwuzu kandi bwita ku byiyumvo by’abandi. Ni gute dushobora kugaragaza ko twuzuye imbabazi?

16, 17. (a) Uretse urukundo dukunda Imana, ni ikihe kintu kidusunikira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko twuzuye imbabazi?

16 Nta gushidikanya, uburyo bw’ingenzi twabigaragazamo ni ukugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ni iki kidusunikira gukora uwo murimo? Mbere na mbere, ni urukundo dukunda Imana. Ariko nanone, dusunikwa n’imbabazi, cyangwa impuhwe dufitiye abandi (Matayo 22:37-39). Abantu benshi muri iki gihe ‘bararushye cyane, [kandi] barasandaye nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Baratereranywe kandi bahumwe amaso mu buryo bw’umwuka n’abungeri b’amadini y’ibinyoma. Ingaruka zabaye iz’uko batigeze bamenya ibihereranye n’ubuyobozi burangwa n’ubwenge dusanga mu Ijambo ry’Imana cyangwa ngo bamenye imigisha Ubwami buzazana vuba aha kuri iyi si. Bityo rero, iyo dutekereje ku bintu byo mu buryo bw’umwuka abantu badukikije bakeneye, twumva tubagiriye impuhwe tubivanye ku mutima, maze bikadusunikira gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubabwire ibihereranye n’umugambi wuje urukundo wa Yehova.

Iyo tugaragarije abandi imbabazi cyangwa tukabagirira impuhwe, tuba tugaragaje “ubwenge buva mu ijuru”

17 Ni mu buhe buryo bundi dushobora kugaragaza ko twuzuye imbabazi? Ibuka umugani wa Yesu uhereranye n’Umusamariya wasanze umugenzi aryamye iruhande rw’inzira, bamwambuye kandi banamukubise. Abitewe n’impuhwe, uwo Musamariya ‘yamugiriye imbabazi,’ apfuka ibikomere bye kandi amwitaho (Luka 10:29-37). Mbese, ibyo ntibigaragaza ko kugira imbabazi hakubiyemo no gukorera abantu bakeneye ubufasha ibikorwa runaka bifatika? Bibiliya iratubwira iti ‘mugirire bose neza, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Reka turebe uburyo bumwe na bumwe dushobora kubikoramo. Mugenzi wacu duhuje ukwizera ugeze mu za bukuru ashobora gukenera kujyanwa mu materaniro ya Gikristo no kumugarura avuyeyo. Umupfakazi mu itorero ashobora kuba akeneye ubufasha kugira ngo asane inzu ye (Yakobo 1:27). Umuntu wacitse intege ashobora gukenera ko yabwirwa “ijambo ryiza” ryo kumuhumuriza (Imigani 12:25). Iyo tugaragaje imbabazi muri ubwo buryo, biba ari igihamya cy’uko dufite ubwenge buva mu ijuru.

‘Ntiburobanura ku Butoni, Ntibugira Uburyarya’

18. Niba tuyoborwa n’ubwenge buva mu ijuru, ni iki twagombye kwihatira kurandura mu mitima yacu, kandi kuki?

18 ‘Ntiburobanura ku butoni.’ Ubwenge buva ku Mana bunesha urwikekwe rushingiye ku moko no kwirata igihugu umuntu akomokamo. Niba tuyoborwa n’ubwenge nk’ubwo, tuzihatira kurandura mu mitima yacu ingeso iyo ari yo yose yo kurobanura abantu ku butoni (Yakobo 2:9). Nta bwo dutonesha abantu dushingiye ku mashuri bize, imimerere yabo y’iby’ubukungu, cyangwa inshingano bafite mu itorero; nta nubwo tugira uwo dusuzugura muri bagenzi bacu duhuje ukwizera, nubwo yaba asa n’aho ari uwo mu rwego rwo hasi. Niba Yehova yaragaragarije abantu nk’abo urukundo, natwe twagombye rwose kubona ko dukwiriye kurubagaragariza.

19, 20. (a) Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya” rikomoka he? (b) Ni gute tugaragaza ko ‘dukunda bene Data tutaryarya,’ kandi se, kuki ibyo ari iby’ingenzi?

19 ‘Ntibugira uburyarya.’ Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya,” rishobora kwerekeza ku “mukinnyi w’ikinamico wabaga ufite umwanya runaka yagombaga gukinamo.” Mu bihe bya kera, abakinnyi b’ikinamico b’Abagiriki n’ab’Abaroma bambaraga ibintu byabapfukaga mu maso bikabahindura isura mu gihe babaga barimo bakina. Ku bw’ibyo, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya” ryaje kwerekezwa ku muntu wiyoberanya, cyangwa ukora ibintu bidahuje n’uko ari. Umuco wo kutagira uburyarya uranga ubwenge buva ku Mana ntiwagombye kugira ingaruka ku kuntu dufata bagenzi bacu duhuje ukwizera gusa, ahubwo nanone wagombye kugira ingaruka ku byiyumvo tubagirira.

20 Intumwa Petero yavuze ko ‘kumvira ukuri’ byagombye gutuma ‘dukunda bene Data tutaryarya’ (1 Petero 1:22). Ni koko, urukundo dukunda abavandimwe bacu ntirwagombye kuba urw’inyuma gusa. Nta bwo twambara ibintu bidupfuka mu maso bikaduhindura isura cyangwa ngo dukine ikinamico kugira ngo tubeshye abandi. Urukundo rwacu rugomba kuba ari urukundo nyakuri kandi ruvuye ku mutima. Muri ubwo buryo, bagenzi bacu duhuje ukwizera bazatwiringira, kuko bazaba bazi ko turi abo tugaragaza ko turi bo koko. Uko kutarangwa n’uburyarya kuzatuma habaho imishyikirano yeruye kandi y’ukuri hagati y’Abakristo, kandi kuzatuma mu itorero habamo umwuka wo kwizerana.

“Komeza Ubwenge Nyakuri”

21, 22. (a) Ni mu buhe buryo Salomo yananiwe gukomeza ubwenge? (b) Ni gute dushobora gukomeza ubwenge, kandi se, ni gute tuzungukirwa nitubigenza dutyo?

21 Ubwenge buva ku Mana ni impano ituruka kuri Yehova, ikaba ari impano twagombye gukomeza. Salomo yaravuze ati “mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda” (Imigani 3:21). Ikibabaje ariko, ni uko Salomo ubwe yananiwe kubigenza atyo! Yakomeje kuba umunyabwenge igihe cyose yari afite umutima wo kumvira. Ariko amaherezo, abagore be benshi b’abanyamahangakazi bamuyobeje umutima maze areka gusenga Yehova mu buryo butanduye (1 Abami 11:1-8). Ingaruka mbi zageze kuri Salomo zigaragaza ko ubumenyi nta gaciro buba bufite iyo tutabukoresheje uko bikwiriye.

22 Ni gute dushobora gukomeza ubwenge nyakuri? Uretse kuba tugomba gusoma Bibiliya buri gihe hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitegurwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ tugomba kwihatira gushyira mu bikorwa ibyo twiga (Matayo 24:45). Dufite impamvu nyinshi zituma tugaragaza ubwenge buva ku Mana mu byo dukora. Iyo ni yo nzira y’ubuzima nziza kurusha izindi zose muri iki gihe. Iyo nzira ishobora gutuma ‘dusingira ubugingo nyakuri’​—ni ukuvuga ubuzima mu isi nshya y’Imana (1 Timoteyo 6:19). Icy’ingenzi kurushaho kandi, kwihingamo ubwenge buva mu ijuru bituma turushaho kwegera isoko y’ubwenge bwose, ni ukuvuga Yehova Imana.

^ par. 1 Dukurikije uko bivugwa mu 1 Abami 3:16, abo bagore bombi bari indaya. Igitabo Étude perspicace des Écritures kigira kiti “abo bagore bashobora kuba batari indaya izi zabigize umwuga, ahubwo bakaba bari abagore bari barasambanye, wenda bakaba bari Abayahudikazi cyangwa bikaba bishoboka ko bari abagore bakomokaga ku Banyamahanga.”​—Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 11 Imvugo y’Ikigiriki yahinduwemo ‘wikiranure,’ ituruka ku nshinga isobanurwa ngo “‘guhindura, kugurana,’ kandi ku bw’ibyo hakabaho ‘ukwiyunga.’” Bityo rero, intego yawe aba ari iyo gutuma habaho ihinduka, niba bishoboka ukarandura ibyiyumvo bibi mu mutima w’uwo wababaje.​—Abaroma 12:18.

^ par. 15 Ubundi buhinduzi bwahinduye ayo magambo ngo “bwuzuye impuhwe n’ibikorwa byiza.”​—A Translation in the Language of the People, yahinduwe na Charles B. Williams.